Author Archive
yanditswe na admin

Ku buryo butunguranye Minisitiri w’Intebe w’Ubwongereza yasubitse urugendo rwe mu Rwanda.

Hon Davida Cameroon na Perezida Jacob Zuma

Amakuru agera ku kinyamakuru Umuvugizi, aturuka ahantu hizewe, yemeza ko minisitiri w’intebbe w’Ubwongereza, bwana David Cameroon, yasubitse urugendo rwe yari kuzagirira mu Rwanda. U Rwanda ruri mu bihugu biza kw’isonga Ubwongereza butera inkunga mu rwego rw’iterambere. Minisitiri w’Intebe w’Ubwongereza kandi yari yateganyije gusura Nigeria, Afurika y’Epfo, ndetse n’u Rwanda, nyamara ku munota wa nyuma ni [...]

Imiryango iharanira uburenganzira bw’ikiremwa muntu mu Burundi irasaba ko abishe Ernest Manirumva bashyikirizwa inkiko byihutirwa.

President Nkrunziza , a progressive media predator  .

Imiryango itegamiye kuri Leta iharanira uburenganzira bw’ikiremwamuntu mu Burundi, ari yo EHAHRDP, OMCT-FIDH, OLUCOME, na FORSC, ivuga ko bikwiye kandi byihutirwa gukora amaperereza arambuye ku iyicwa rya Ernest Manirumva. Iyi miryango kandi yishimira ubushake bugaragara bw’ubushinjacyaha bwo gukora amaperereza arambuye, yerekeranye n’urupfu rw’uyu mugabo. Ernest Manirumva wari umuharanizi ukomeye w’uburenganzira bw’ikiremwamuntu, akaba na visi perezida [...]

Leta isanzwe itubahiriza Uburenganzira bw’ikiremwamuntu izubahiriza ubw’ abacyekwaho jenoside?

Bamubujije kujya Kwivuza!

Maze iminsi nitegereza  uburyo leta y’u Rwanda hamwe na Komisiyo ya Jenoside ishamikiye kuri iyo leta, bivuga ko binejejwe n’uko ubutabera bwo muri Norvège, bwafashe icyemezo, cyo kwohereza Bandora ushinjwa Jenoside mu Rwanda.  Kuba uyu Bandora  yakoherezwa kuburanira mu Rwanda, byatumye  nibaza byinshi ku bijanye n’ubwigenge bw’ubutabera bw’u Rwanda n’iyubahizwa ry’uburenganzira bwa muntu mu Rwanda,  [...]

Urubanza rwa Col . Mudenge rwabereye ingorabahizi abacamanza b’urukiko rw’ikirenga.

The presecution of Col Mudenge indicates that his inlaw  Gen. Kabarebe is also in hot waters!

Urubanza Col. Mudenge aregwamo n’ubushinjacyaha mu bujurire bw’urukiko Rukuru rwa gisirikare n’abaregera indishyi, rumaze igihe ruzurungutana, ruva mu Rukiko Rukuru rwa gisirikare rujya mu rw’ikirenga, asaba ko urukiko rwategeka ko azaburana amaze kurangiza imiti aterwa, ariko ku rundi ruhande Urukiko Rukuru rwa gisirikare  rukaba rwarategetse ko nta mpamvu n’imwe yatuma urubanza rutaburanishwa mu mizi kuko [...]

Ese Umuco Ambasade y’u Rwanda ishaka kwigisha Urubyiruko ruba muri Canada ni uwuhe?

Rwandan ambassador Eda Mukabagwiza continues to build up a nest of spies in Canada . !

Inzego z’ubutatsi z’u Bwongereza, ziherutse gukumira ambasade y’u Rwanda,  gukoresha ingando zagombaga guhugura urubyiruko ruhaba, rwikubiye mu cyo bise” Itorero”. Nyuma yo guhabwa akato, noneho babyadukanye muri Canada. Niho bagiye gutoreza uwo mutwe w’urubyiruko rwa FPR . Amakuru ikinyamakuru Umuvugizi cyabonye,  yemeza ko Ambasade y’u Rwanda muri Canada,  irimo guhatira ababyeyi bahatuye, kugenda batanga abana [...]

Perezida Kagame yahinduye ba maneko kubera igitutu cy’ U Bwongereza!

His firing has allegedly caused exitement in Kampala.

Inzego z’ubutatsi z’u Bwongereza, zihereye Perezida w’u Rwanda  Kagame, gasopo, y’uko zitazihanganira amafuti akorwa na ba maneko be mu gihugu cy’ U Bwongereza. Kagame yarabigaramye. Yavuze ko  ibyo ari ibihuha byakwirakwijwe n’ikinyamakuru Umuvugizi. Nyuma y’ibyo, amakuru agera ku kinyamakuru Umuvugizi, yemeza ko yagaragarijwe  za gihamya simusiga zerekanaga ko ibyo yitaga ibihuha byari ukuri kwambaye ubusa. [...]

Abapolisi baba Haiti baratabariza mugenzi wabo Lt Col Sarto Bahenda!

Rwandan Police officers in UN peace keeping missions are crying foul!

Amakuru agera ku kinyamakuru Umuvugizi, aturutse mu bapolisi b’uRwanda baba Haiti, baherutse kutwandikira ibarwa itabariza mugenzi wabo Lt Col Sarto Bahenda. Yatawe muri yombi ku itariki ya  13/05/2011, ageze ku kibuga cy’indege I Kanombe. Nk’uko iperereza twakoze, nyuma yo kubona inyandiko y’aba bapolisi yerekanaga akarengane ka mugenzi wabo, twasanze ibyo bavugaga ari ukuri.  Lt Col [...]

Leta Zunze Ubumwe z’Amerika Zahagaritse Inkunga ya miliyoni 800 z’amadolari y’Abanyamerika zahaga Igisirikare cya Pakisitani.

Pakistan  yirukana abarimu ba gisirikare b’Amerika k’ubutaka bwayo.

Leta zunze ubumwe z’Amerika zatangaje ko zigiye guhagarika inkunga ya miliyoni 800 z’amadolari y’Abanyamerika zahaga igisirikare cya Pakisitani.  Ukuriye ibiro bya Perezida Obama William  Daley yatangarije imwe muri tereviziyo zo muri Amerika muri icyi cyumweru, ko umubano w’Amerika na Pakisitani urimo ibibazo , bagomba kuwusubiramo. Ko  mu gihe bacyireba uko byacyemuka, Amerika yafashe icyemezo cyo  [...]

Perezida Kagame yatinye kujya mu mihango y’ubwigenge bwa Sudan y’amajyepfo

Kagame doges attending S. Sudan independence celebrations.

Ku itariki ya 9/7/2011, isi yose  yerecyeje amaso i Juba, umurwa mukuru  wa Repubulika ya Sudani y’Amajyepfo, igihugu gishya cyabonye izuba mu isi. Mu bakuru b’ibihugu batumiwe bari bitezwe I Juba umurwa mukuru wa Sudani y’amajyepfo, banahagurukije Perezida wa Sudan y’amajyepfo Salva Kiir, akaza kubirebereba no kubihera ubutumwa bubatumira imbonankubone, barimo Perezida w’u Rwanda Paul [...]

UPDF yakuyeho icyizere umuyobozi wungirije wa CMI kubera gufungura Rubagumya!

CMI deputy Chief loses Confidence after failing to perform.

Amakuru agera ku kinyamakuru Umuvugizi aturuka ahantu hizewe, yemeza ko umuyobozi wungirije w’urwego rw’ ubutatsi rwa Gisirikare muri Uganda “CMI Deputy Chief”   Col Dominic Twesigomwe, yakuweho icyizere. Yazize   kurekura Rubagumya Leon Amigo, umunyarwanda wahoze akorera inzego z’ubutasi z’u Rwanda, wari wahungiye mu Bwongereza nyuma akaza mu gihugu cya Uganda. Ayo makuru yatugezeho, yemeza ko Col [...]

Ibyahise

Itariki
Gushakisha ukurikije ibyiciro
Gushakisha wifashije google
Log in