Author Archive
yanditswe na editor

Urubanza hagati ya Leta ya Kagame n’abashoramari ba Dane Associates rurakomeje mu Bufaransa

Rwandan Parliamentarian and Senators

Amakuru agera ku Umuvugizi, aturuka mu Bufaransa, yemeza ko rugeretse hagati ya Leta ya Kagame n’abashoramari mpuzamahanga bagize sosiyete yitwa Dane Associates, aho iyi sosiyete yareze Leta y’u Rwanda ubwambuzi no guhuguza umushinga wayo nta bwishyu bubayeho. Urwo rubanza hagati ya Dane Associates na Leta ya Kagame rukaba rukomeje kubera mu rukiko mpuzamahanga rw’ubucuruzi, rufite [...]

Abatavuga rumwe na perezida Kagame basoje inama yabereye muri Norvege basaba abanyarwanda gushyira hamwe bakarwanya ingoma y’igitugu ya Kagame

Musonera Jonathan, uhagarariye ihuriro RNC mu Bwongereza

Inama yabereye Oslo muri Norvege yahuje abanyarwanda batandukanye, baturutse mu bihugu byo ku mugabane w’uburayi, yari yiganjemo abanyarwanda, abanyekongo, abanya Sudan y’amajyepfo, ndetse na bamwe mu baturage bo muri Norvege, yari yahuje abatavuga rumwe n’ubutegetsi bwa Kagame. Mu bari bayitabiriye harimo na Musonera Jonathan, uhagarariye ihuriro RNC mu Bwongereza. Ubwo yafataga ijambo imbere y’imbaga y’abantu [...]

Impamvu Leta ya Kagame ikomeje kwikoma umuryango Human Rights Watch n’umuyobozi wayo Keneth Roth

Roth and Kagame (alt)

Hashize iminsi Leta ya Kagame isesagura amafaranga aturuka mu baterankunga hamwe no mu misoro y’abaturage, iyatagaguza hirya no hino mu bitangazamakuru, yaba ibyo mu burayi cyangwa ibyo mu Rwanda, bikoreshwa n’inzego z’ubutasi za Kagame. Ibi bikaba nta kindi Leta ya Kagame igamije uretse gusebya umuyobozi mukuru w’umuryango urengera uburenganzira bw’ikiremwamuntu, Human Rights Watch, ari we [...]

Perezida Kagame mu bikorwa by’ubujura bwo kugwatiriza igihugu ku isoko ry’Uburayi kugirango azabone akayabo ka miliyoni magana ane z’amadolari yo gushora mu bucuruzi bwe bwite

Umunyagitugu Paul Kagame akomeje gukora ubu bujura ndengakamere, aho hafi 60% z'ayo mafaranga yatse, azayashora mu bucuruzi bwe bwite.

Itohoza ryakozwe n’Umuvugizi ryemeza ko Leta ya perezida Kagame irimo gusaba amadeni ku isoko ry’ibihugu by’i Burayi, ivuga ko izakoresha mu bikorwa by’iterambere, ikaba yaramaze kugwatiriza igihugu kugirango ibone akayabo kagera kuri miliyoni magana ane z’amadolari. Igitangaje muri ibi byose nuko byagaragaye ko umunyagitugu Paul Kagame akomeje gukora ubu bujura ndengakamere, aho hafi 60% z’ayo [...]

Abamotsi ba Perezida Kagame bakomeje gutera ubwoba abayoboke bakuru ba FPR, babumvisha ko hagomba kuvugururwa Itegeko Nshinga kugirango azabone uko aguma ku butegetsi ubuziraherezo

Gen James Kabarebe heads the commission of President Kagame's bootlickers which has continued to interrogate RPF Staunch political cadres as the only way to intimidate them in order to do not resist the revision of Rwanda's constitution which is likely to allow him leading Rwanda endlessly without any presidential term limit

Itohoza rimaze iminsi rikorwa n’Umuvugizi ryerekana ko Perezida Kagame akomeje gukoresha agatsiko k’abamotsi be, kagizwe na Gen James Kaberebe, Col Dr Emmanuel Ndahiro, Lt Gen Emmanuel Karenzi Karake, Brig Gen Jack Nziza, na Major Patrick Karuretwa, aba bamotsi be bakaba ari bo bagenda bahamagaza abanyamuryango b’imena ba FPR, babaha amabwiriza yuko bagomba kumvisha abandi bayoboke [...]

Impunzi z’abanyarwanda ziba mu nkambi ya Nyakivare muri Uganda ziratabaza

Richard Kabonero,the Ugandan ambassador to Rwanda rules out possibilities of deporting back Rwandan Refugees in Nyakivare Camp

Hashize iminsi Umuvugizi uvuganye n’impunzi z’abanyarwanda ziba mu nkambi yitwa Kabazana i Nyakivare muri Uganda. Zirarira ayo kwarika kubera ubwoba bwinshi zatewe n’ukuntu bwakeye zikabona amwe mu mazina yazo amanitse ku biro by’aho zituye, urwo rutonde rukaba rwari rukubiyemo amazina y’impunzi zigomba gucyurwa ku ngufu ku buryo bwa vuba. Mu kiganiro twagiranye n’izo mpunzi, zadutangarije [...]

Impamvu Leta ya Kongo Kinshasa idakwiriye gushyikirana n’umutwe w’inyeshyamba za M23

Col Makenga hamwe na bagenzi be bafatanyije kwogoza i gihugu cya Kongo nkaho kitagira abacyo , bagamije gusa kuba ikiraro cya Perezida Kagame cyo gusahura umutungo kamere wa Kongo

Hashize iminsi havugwa ibiganiro hagati ya Leta ya Kongo n’umutwe w’inyeshyamba witwaye gisirikare, washinzwe na perezida Kagame, kugirango agere ku ntego zitandukanye ari na ko uwo mutwe ukomeza kwisasira inzirakarengane z’abaturage b’ababanyekongo, ari na ko umenesha ibihumbi n’ibihumbagiza mu byabo bagakwirwa imishwaro hirya no hino mu bihugu bituranye na Kongo. Ni muri urwo rwego Umuvugizi [...]

Uburyo ambasade y’u Rwanda muri Tanzaniya iherutse gushimuta ushinzwe ibikorwa bya gisirikare muri FDLR imukuye muri Tanzaniya

A killing squad head by Lt Col Tinka abducted Gen stanislas Bigaruka from Tanzania to notorious directorate of military intelligence detention where he is inserted on severe torture with possibilities of being murdered at any given time.

Amakuru Umuvugizi ufitiye gihamya yemeza ko ba maneko ba Kagame baherutse gushimuta Gen Stanislas Bigaruka, akaba ari we wari uyoboye ibikorwa bya gisirikare muri FDLR, akanungiriza umuyobozi wayo, ari we General Sylvestre Mudacumura. Iki gikorwa cyo gushimuta Gen Stanislas Bigaruka cyakozwe n’umwicanyi ruharwa, Lt Col Tinka, akaba ari we ushinzwe ibikorwa bya gisirikare muri ambasade [...]

Inzego z’ubutasi za Uganda ziherutse gushimuta umunyarwanda witwa Gumusiriza Alex akaba yaraburiwe irengero kugeza magingo aya !

Gumusiriza Alex aka Olivier ,who was miserable abducted by Uganda's Security Services to unknown place

Umuvugizi umaze iminsi ukora iperereza ku ibura ry’umunyarwanda witwa Alex Gumisiriza, ufite imyaka mirongo itatu n’itanu, akaba yaravukiye mu cyahoze ari commune Rukara, ahitwa Kabarando mu ntara y’uburasizuba. Nyuma yo kurangiza amashuri ye muri kaminuza y’u Rwanda i Butare, yahise ananirwa n’ubuzima bwo gutangira akazi mu Rwanda kubera ko akenshi kaboneka ku kimenyane, ari na [...]

Kuba uwahoze ari maneko ku ngoma ya Habyarimana, Captain Simbikangwa Pascal, akurikiranywe n’ubutabera bw’Ubufaransa ni gihamya ko bitinde bitebuke n’inkoramaraso za Kagame zizaryozwa ubwicanyi zikomeje gukorera abanyarwanda

The dragging of Rwanda's former Spy Captain Simbikangwa Pascal into French Courts on charges of genocide and crimes committed against humanity , is a strong message to president Kagame's bloody thirsty intelligence officials that they will one day be penalised for different atrocities they committed against humanity .

Kimwe n’inkoramaraso za Kagame, na maneko Captain Pascal Simbikangwa, wahoze akorera ingoma ya Perezida Habyarimana, aho yavuye ahungira mu kirwa cya Mayotte mu Bufaransa, aho yihishe igihe kinini kugeza muri 2008, ubwo yatabwaga muri yombi n’inzego z’ubutabera z’Ubufaransa, kugeza ejobundi ubwo inkiko z’iki gihugu zemeje ko agomba gukurikiranwa ku byaha bya genocide, ni ikimenyetso gikomeye [...]

Ibyahise

Itariki
Gushakisha ukurikije ibyiciro
Gushakisha wifashije google
Log in