
Amakuru agera ku Umuvugizi yemeza ko ambasade y’u Rwanda mu Bwongereza ikomeje gukoresha insoresore zayo zirimo Maneko Jimmy Uwizeye, ukomeje gukorana na bamwe mu bamotsi ba Kagame bari barahungiye mu Bwongereza, bavuga ko bahunze ingoma ya Kagame, ariko mu gihe gito kubera ubunebwe bwo kudakora aho bahungiye no kutihanganira inzara, byatumye bataha mu Rwanda, bagenda [...]

Kuri uyu wa kane, ibihugu 15 bigize Akanama ka Loni gashinzwe umutekano ku isi, byemeje ko hajyaho umutwe w’ingabo ugomba gutabara abaturage ba Kongo Kinshasa, uyu mutwe ukaba uzahangana n’imitwe yitwaje intwaro muri Kongo, irangajwe imbere n’uwa M23 washinzwe ukaba unatozwa na perezida Kagame. Kuba inteko igize aka kanama ka Loni yatoye icyo cyemezo nomero [...]

Mu kiganiro Umuvugizi wakoranye n’umuvugizi w’Urikiko mpuzamahanga mpanabyaha rukorera i La Haye mu Buholandi, bwana Fadi El Abdallah, yadutangarije ko kugeza ubu Gen Ntaganda akurikiranyweho ibyaha by’ubwicanyi n’ibyaha byibasiye inyokomuntu yagiye akorera abaturage ba Kongo muri 2002 na 2003, kandi ko Urukiko ruzakurikirana abo ari bo bose yaba yarafatanyije na bo muri ubwo bwicanyi nirurangiza [...]

Amakuru agera ku Umuvugizi yemeza ko uyu munsi ku wa gatanu taliki ya 22 z’ukwezi kwa gatatu 2013, Gen Bosco Ntaganda, yagejejwe ku rukiko mpuzamahanga mpanabyaha rw’i La Haye. Abakozi bakuru b’uru rukiko ni bo bamukuye muri ambasade ya Amerika i Kigali, aho ataruhanije na gato. Ubwo yagezwaga ku rukiko, Gen Bosco Ntaganda yakiriwe n’itsinda [...]

Mu Itangazo ryawo ry’uyu munsi, umuryango uharanira uburenganzira bw’ikiremwamuntu, «Amnesty International», urasaba Leta Zunze Ubumwe za Amerika na Guverinoma y’u Rwanda, kugira icyo bakora byihutirwa kugirango Bosco Ntaganda ashyikirizwe Urukiko mpuzamahanga mpanabyaha. Deparitoma ya Amerika yemeje ku wa 18 z’ukwezi kwa gatatu uyu mwaka, ko Bosco Ntaganda – umukuru w’inyeshyamba za M23 – ari muri [...]

Nyuma y’aho Gen Bosco Ntaganda ahungiye mu Rwanda ku wa gatanu w’icyumweru gishize, akaza gushyikirizwa ambasade ya Leta Zunze Ubumwe za Amerika i Kigali, byatumye abanyekongo, abanyarwanda, n’abaharanira uburenganzira bw’ikiremwamuntu bibaza koko nimba igihugu cyubashywe ku isi nka Leta Zunze Ubumwe za Amerika, cyari gikwiriye guha ubuhungiro umuntu nka Gen Bosco Ntaganda, ufite amaraso ku [...]

Papa Benoît wa XVI, uyu munsi taliki ya 11 gashyantare 2013, yatangaje ko ku wa 28 gashyantare uyu mwaka, azaba atakiri Umushumba wa Kiliziya Gatolika. Impamvu yatangaje mu rurimi rw’ikilatini nuko ngo atagifite imbaraga zihagije zo gutunganya uyu murimo ukomeye, kubera impamvu z’ubukuru. Uku gusezera kwa Papa Benedigito wa XVI kukaba kwatunguye abayoboke ba Kiliziya [...]

Nyuma y’iminsi myinshi inzego z’ubutasi za Suwede zari zimaze zikurikiranira hafi ibikorwa bya bamwe mu banyarwanda biyita impunzi, nyamara bakoreshwa mu kazi ko kuneka impunzi nyazo zahungiye muri iki gihugu, byabaye ngombwa ko izo nzego zifata umwe muri izo za maneko, agashyikirizwa ubutabera, ibi bikaba biri mu rwego rwo guca ingeso yo kudahana yashoboraga kuviramo [...]

Ban Ki Moon na we ngo abanyagitugu nka Kagame babangamira uburenganzira bw’ikiremwa muntu, nta mwanya bagifite kw’isi. Mu nama mpuzamahanga ku by’ubukungu ”World Economic Forum”, yaraye ibereye muri Sweden mu mujyi wa Stockholm, inama yigaga ku ntego z’iterambere ry’ikinyagihumbi, izwi nka «Mellenium Development Goals» mu magambo y’icyongereza, yari yahuje abanyacyubahiro batandukanye baturutse muri Sweden, umunyamabanga [...]

Nyuma y’aho umwe mu bakozi bari bashinzwe ibikorwa bya gisirikare muri ambassade y’Ububiligi mu Rwanda yirukaniwe n’ubutegetsi bwa Kagame, itohoza ryakozwe n’Umuvugizi ryemeza ko umunyagitugu Paul Kagame yiyemeje guha amasaha 48 uyu mudiplomate ngo abe yavuye mu Rwanda, kubera ikibazo cya Kongo. Amakuru Umuvugizi ukura mu nzego z’umutekano za Leta ya Kagame, yemeza ko uyu [...]