Category archives for: Amahanga

Impamvu zatumye Kagame yirukana umukozi mukuru wa Ambasade y’Ububiligi mu Rwanda

Colonel William Breuer hamwe na Minisitiri  Didier Reynders.

Nyuma y’aho umwe mu bakozi bari bashinzwe ibikorwa bya gisirikare muri ambassade y’Ububiligi mu Rwanda yirukaniwe n’ubutegetsi bwa Kagame, itohoza ryakozwe n’Umuvugizi ryemeza ko umunyagitugu Paul Kagame yiyemeje guha amasaha 48 uyu mudiplomate ngo abe yavuye mu Rwanda, kubera ikibazo cya Kongo. Amakuru Umuvugizi ukura mu nzego z’umutekano za Leta ya Kagame, yemeza ko uyu [...]

Minisitiri wa Suwede ushinzwe iterambere n’ubutwererane arasaba Uganda n’u Rwanda kurekeraho gufasha inyeshyamba za M23

The Swedish Minister for International Development and Cooperation Gunilla Carlsson, is on a 4 day official visit to Uganda, Rwanda and DR Congo

Aya ni amagambo Minisitiri Gunilla Carlsson yatangarije abanyamakuru uyu munsi, mbere y’uko atangira uruzinduko rw’iminsi ine mu karere k’ibiyaga bigari, aho azasura u Rwanda, Uganda, na Kongo-Kinshansa.  Muri uru ruzinduko, Minisitiri wa Suwede ushinzwe Iterambere n’Ubutwererane, azanagirana ibiganiro n’abayobozi batandukanye b’ibyo bihugu, mu rwego rwo gushaka umuti urambye wo kugarura umutekano muri Kongo-Kinshansa. Amakuru agera [...]

Ambasaderi Suzan Rice yeguye ku mwanya wo kuzasimbura madame Hillary Clinton ku bunyamabanga bwa Leta Zunze Ubumwe za Amerika

Ambasaderi Suzan Rice asezera ku Banyamakuru muri Loni

Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Barrack Obama, yaraye yakiriye urwandiko rwa ambasaderi Suzan Rice, weguye ku mwanya wo kuba umunyamabanga wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, ibi kubera igitutu yashyizweho n’abantu bo mu nzego zitandukanye, mu gihe yari ategereje ko yemezwa n’Inteko nshinga amategeko y’iki gihugu. Perezida Obama, wari wasabye Suzan Rice kuzasimbura [...]

Ambasaderi wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika muri Loni Suzan Rice aratungwa agatoki mu gukingira ikibaba ubwicanyi bwa Perezida Kagame

Ambassador Susan Rice is accused of shielding Kagame’s murderous regime in the UN Security Council .

Amakuru Umuvugizi ukura ahantu hizewe, yemeza ko ambasaderi wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika muri Loni, Madamu Suzan Rice, amaze igihe ari icyitso cya Perezida Kagame mu myanya ikomeye ya Leta Zunze Ubumwe za Amerika, ibi akaba yarabitangiye mu gihe cya Perezida Clinton, ubwo yakoreraga iyo Leta, akanakorera imwe muri sosiyete z’ubucuruzi yari ifite ikiraka [...]

Minisitiri w’Intebe w’Ubwongereza aherutse guhamagara perezida Kagame amuha gasopo kubera intambara yashojwe na M23

Hon David Cameroon warns President Kagame that Britain and European Union will not torerate his murderous acts in DR Congo .

Amakuru agera ku Umuvugizi yemeza ko Minisitiri w’Intebe w’Ubwongereza, David Cameroon, aherutse guhamagara perezida Kagame kuri telefoni ye igendanwa, ejobundi ubwo yari mu nama y’ibuhugu bigize umuryango w’uburayi “Union Européenne”, akaba yaramuhaye gasopo, amwihanangiriza ko igihugu cye kigiye kongera kumufatira ibihano bikomeye, naramuka adatanze za gihamya simusiga, zerekana ko adafasha umutwe w’inyeshyamba za m23, ukomeje [...]

Urukiko rwo muri Suwede rwagiye mu Rwanda gusura aho icyaha cya jenoside cyakorewe

The Prosecutor Magnus Elving led the a delegation of Swedish justice officials to Rwanda to investigate  the allegations of the Swedish Rwandan genocide suspect  .

Urukiko rw’i Stockholm rwari rwimukiye mu Rwanda uyu munsi kureba aho icyaha cyakorewe, umushinjacyaha Magnus Elving yeretse bagenzi be bari bajyanye ku Kibuye aho umunyarwanda uregwa, ufite n’ubwenegihugu bwa Suwede, bivugwa ko yakoreye icyaha cya jenocide mu Rwanda mu mwaka w’i 1994 ubwo ibintu byacikaga. Uyu mushinjacyaha yeretse bagenzi be b’abacamanza ko uyu mugabo urimo [...]

Umunyamabanga wa Loni Ban Ki Moon aherutse guhamagara Perezida Kagame amusaba ko yahagarika intambara ya M23 .

UN Secretary General warns president Kagame to halt the on going M23 war..

Amakuru agera k’ Umuvugizi aturuka ahantu hizewe yemeza ko umunyamabanga mukuru wa loni Ba Ki moon aherutse guhamagara Perezida Kagame kuri telefoni ye igendanwa amusaba ko yahagarika intambara y’abarwanyi ba M23 kandi anamusaba ko yakoresha ububasha afite akabwira Inyeshamba za M23 guhagarika vuba na bwangu intambara zirimo gushoza muri Kongo hamwe no kwirinda kugaba ibindi [...]

Ambasaderi Suzan Rice arahabwa amahirwe menshi yo gusimbura madame Hillary Clinton ku mwanya w’umunyamabanga wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika

President Obama, Amb Rice Suzan and Madam Hillary Clinton

Amakuru agera ku Umuvugizi yemeza ko nyuma y’aho madame Hillary Clinton asabiye kutongera kuba umunyamabanga wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, ushinzwe ububanyi n’amahanga, amahirwe menshi kugeza ubu arahabwa madame Suzan Rice, wari uhagarariye iki gihugu muri Loni. Impamvu Abanyamerika benshi n’inshuti zabo baha Suzan Rice amahirwe yo gusimbura madame Hillary Clinton kuri uriya mwanya, [...]

Urubanza rwa mbere rw’umunyarwanda uregwa icyaha cya génocide ruzaburanishirizwa muri Sweden

Magnus Elving,Swedish Prosecutor .

Uregwa akurikiranyweho ukuba yaragize uruhare muri génocide yo mu Rwanda yabaye muri 1994, génocide yahitanye abantu barenga ibihumbi magana munani (800.000). Urubanza ruzabera hano muri Sweden kubera ko uregwa yabonye ubwenegihugu bw’iki gihugu mu mwaka wa 2008. Sweden yateye utwatsi icyifuzo cy’u Rwanda rwashakaga ko uregwa ajyanwa kuburanishirizwa aho icyaha cyakorewe. Nk’uko umushinjacyaha, Magnus Elving, abitangaza, [...]

Leta ya Kongo yasabye inkunga igihugu cya Afurika y’Epfo yo guhashya inyeshyaba za M23

Presidents  Zuma and  Joseph Kabila

Nyuma y’uko ahuye na mugenzi we wa Afurika y’Epfo i Pretoria, Maite Nkoana-Mashabane, Minisitiri w’Ububanyi n’amahanga wa Kongo, Raymond Tshibanda, yatangarije itangazamakuru ko yizeye umubano mwiza igihugu cye n’icya Afurika y’epfo bifitanye muri iki gihe, kugirango Kongo ibe yafashwa mu bibazo by’umutekano muke ifite muri iki gihe. Adatanze ibisobanuro birambuye, Tshibanda yagize, ati : «Ndavuga ibibazo by’umutekano [...]

Ibyahise

Itariki
Gushakisha ukurikije ibyiciro
Gushakisha wifashije google
Log in