
Amakuru agera ku Umuvugizi yemeza ko muri iyi minsi Inteko ishinga mategeko y’u Rwanda irimo kuvugurura itegeko nemoro 14 na 15 rirebana n’imyitwarire y’abayobozi b’igihugu. Iri tegeko ryababuzaga kwivanga mu bikorwa by’ubucuruzi hamwe n’imiryango yabo, rikaba ryarakozwe ritegerejwe gusinywa na Perezida Kagame. Ibi bikaba biri mu rwego rwa Perezida Kagame hamwe n’ibyegera bye mu gukoresha [...]

«Rwanda Day» ni umunsi abanyarwanda, aho bava bakagera, bahurira hamwe bagasangira ku mutungo w’igihugu, mu rwego rwo gusingiza umunyagitugu wabo, perezida Kagame. Umuvugizi wavugannye na bamwe mu bacuruzi baherekeje Kagame i Boston kugirango bagire icyo badutangariza, ariko bivuze ko tudashyira ahagaragara amazina yabo, kubera impamvu z’umutekano wabo. Abenshi mu bo twavuganye bemeza ko bahatiwe guherekeza [...]

Ibivuye muri aya mabuye ngo ni byo bifasha inyeshyamba za M23 Repubulika Iharanira Demukarasi ya Kongo irimo gushakisha uburyo u Rwanda rwahagarikirwa gucuruza amabuye y’agaciro kubera ko ibiyavuyemo bikoreshwa mu gushyigikira inyeshyamba za M23. Ibi byaturutse ku bushyamirane bumaze igihe hagati y’ibihugu byombi, ubwo impuguke za Loni zashyiraga ahagaragara raporo yazo ko u [...]

Amakuru Umuvugizi ukura ahantu hizewe yemeza ko urugaga rw’abikorera ku giti cyabo (private sector federation) mu magambo y’icyongereza, rukomeje guhatira abacuruzi gutanga akayabo mu kigega cyashyizweho na leta «Agaciro Development Fund». Ibi bikaba bikorwa n’ubuyobozi b’urwo rugaga, aho busaba buri mucuruzi ko agomba kwerekana urupapuro rwa banki (bordereau) rwemeza ko yishyuye, uwanze bikaba bizamukoraho, dore ko [...]

Amakuru atugeraho yemeza ko hashize iminsi umujyi wa Kigali warafunze amazu yose ateganye n’umutamenwa wa Perezida Kagame ubarizwa mu mujyi wa Kigali rwagati ku muhanda uva kwa Rubangura ujya kuri petrol station ya “SP” . Ubuyobozi bw’umujyi wa Kigali bukaba Bwarashyize za local defence kuri ayo mazu y’ubucuruzi maze uje gukingura iduka rye wese bakamwirukana. [...]

Amakuru agera ku Umuvugizi yemeza ko nyuma yaho ibihugu by’ishuti z’u Rwanda nka Amerika , Suwede , Ubwongereza ,Ubudage hamwe n’Ubuholande bufatiye iyambere mu gukuriraho u Rwanda imfashanyo yanyuraga mu isanduka y’igihugu kubera ko uRwanda rufasha umutwe wa M23 ukomeje guhugabanya umutekano wa Kongo , leta ya Kagame yiyemeje gukoresha itangazamakuru ryo mu gihugu kwangisha [...]

U Rwanda ntirukwiriye gukomeza gufashwa n’ibihugu by’ibihangange ku isi kubera ko inkunga ruhabwa ruzishora mu bikorwa byo guhungabanya umutekano mu karere k’Ibiyaga bigari Kugeza ubu hafi 50% y’ingengo y’imari y’u Rwanda ituruka mu mifuka y’abaterankunga, hakaba hari n’izindi mfashanyo zihariye ibihugu by’incuti bikomeje guha u Rwanda, bitanyuze mw’isanduku ya leta. Nyamara abanyarwanda hamwe n’abanyekongo bakaba bibaza [...]

Amakuru agera ku Umuvigizi, aturuka mu ntara y’amajyaruguru mu mu cyahoze ari komini Mukingo muri Nyiragihima, yemeza ko abaturage baho barira ayo kwarika kubera uburyo leta ikomeje kubambura imirima yabo. Iryo hohoterwa ryatangiye ubwo leta yashakaga kumenya urutonde rw’abaturage batuye muri ako gace hamwe n’imirima yabo batunze. Ibi abaturage babyakirije amaboko yombi kuko bibwiraga ko leta [...]

Amakuru agera ku Umuvugizi yemeza ko perezida Kagame akomeje gusahurira umutungo w’igihugu muri Dubai, akoresheje umucuruzi Hatali Said Sekoko. Hatali akaba ari na we yagiye akoresha mu bujura butandukanye burimo no kumwubakira umutamenwa ubarizwa mu mujyi wa Kigali, ahahoze gare routiere, uyu mutamenwa ukaba wanditse ku mazina ya sosiyete DOYELCY. Perezida Kagame akaba akomeje no gukoresha [...]

Kuva Gen. Kayumba Nyamwasa na Col. Karegeya Patrick bahunga igihugu kubera ubwumvikane buke bagiranye na Paul Kagame agashaka no kubahitana abakurikiranye aho bahunguye, ku mihanda yose yo mu Rwanda hashyizwe abasirikare bahora bafite imbunda bazitunze balinga kubera ubwoba bafite bw’abo basirikare bakuru bahunze. Aho kugira ngo bazamure imishahara yabo barababeshyeshya iyo ngengo y’imari ku mutekano [...]