
Itohoza ryakozwe n’Umuvugizi ryemeza ko urwego rw’ubutasi rwa Polisi (Special Intelligence) rwaraye rwishe umupolisi mukuru ari we Supretendant Camarade Rukabu, ibi bikaba byarabereye mu nzira ataha ava mu butumwa bw’akazi i Darfur, agana i Kigali, ubwo yari kumwe na bagenzi be. Nk’uko bamwe mu bapolisi bakoranaga i Darfur babivuga, bemeza ko mugenzi wabo Camarade Rukabu [...]

Mu itohoza ryakozwe n’umuvugizi ryemeza ko Gen Jack Nziza, aherutse guha amabwiriza umuyobozi w’urwego rw’ubutasi rwa gisirikare DMI kujya kwica bunyamaswa umucuruzi witwa Alphonse Rutagarama wishwe ari mu nzira ataha iwe bakaba baramwambuye ubuzima saha kumi za kumanywa mu buryo bwa kinyamaswa . Ayo mabwiriza yo kwica nyakwigendera Alphonse Rutagarama yashyizwe mu bikorwa n’urwego rw’ubutasi [...]

Mu kiganiro Umuvugizi.com wagiranye n’uwahoze ari Umugaba mukuru w’ingabo z’u Rwanda, akanayobora inzego z’ubutasi, Gen Kayumba Nyamwasa, ubu akaba abarizwa mu buhungiro muri Afurika y’epfo, yahamagariye abasirikare bakuru b’ingabo z’u Rwanda (RDF), kwirinda kugwa mu mutego wa Perezida Kagame, ukomeje gushoza intambara mu gihugu cy’abaturanyi cya Kongo, dore ko biba biri mu nyugu ze gusa [...]

Kuwa kane tariki ya 08/11/2012, Minisitiri w’Ingabo w’Ububiligi Pieter De Crem yatangarije imbere y’Inteko Ishinga Amategeko y’igihugu cye ko Ububiligi buhagaritse inkunga bwageneraga Urwanda. Iki cyemezo gikaze Ububiligi bigifatiye Urwanda mu gihe n’ibindi bihugu bikomeye nka Suwede na Leta Zunze Ubumwe z’Amerika,Ubudage na byo byamaze guhagarika inkunga byahaga Urwanda mu rwego rw’iterambere. Impamvu Urwanda rukomeje [...]

Amakuru agera ku Umuvugizi yemeza ko ambasade y’u Rwanda muri Tanzania, ari yo yapanze inashyira mu bikorwa iyicwa rya Turatsinze Théogène, wahoze ari umuyobozi mukuru wa banki nyarwanda itsura amajyambere (BRD). Ibi bakaba byaragezweho bamuhotoye, dore ko abashoramari baguze imigabane muri iyo banki barimo bakora iperereza ryigenga kugirango bamenye neza abari bafitiye iyo banki amadeni. [...]

Muri raporo nshya y’umuryango uharanira uburenganzira bw’ikiremwamuntu, Amnesty International, uyu muryango uremeza ko inzego z’ubutasi za gisirikare z’u Rwanda zikunze kwitwa J2, zafunze ku buryo bunyuranyije n’amategeko abantu barenga icumi, zitabuze no kubakoreraho ibikorwa by’iyicarubozo. Iyi raporo, yiswe mu rurimi rw’igifaransa, Rwanda : Dans le plus grand secret. Détention illégale et torture aux mains du service de [...]

Amakuru agera ku Umuvugizi yemeza ko nyuma y’aho zimwe mu mpuguke za Loni zihereye Leta y’u Rwanda za gihamya zerekana ko rufite ingabo muri Kongo, noneho rugeze aho rwerura rukiyemerera ko rufite ingabo muri Kongo, ko ndetse rugiye no kuzikurayo. Ibi bibaye nyuma y’aho bamwe mu mpuguke ba Loni bahaye za gihamya intumwa za perezida Kagame, [...]

Ku wa 17 nyakanga 2012, Idriss Gasana Byiringiro, wiga mu ishuri ry’itangazamakuru mu Rwanda, akaba yimenyerezaga umwuga we mu kinyamakuru «Chronicles», yafashwe na polisi ngo kubera ko «yabeshye inzego z’u Rwanda zishinzwe iperereza». Ubutegetsi bumurega inkuru yasohotse muri iki kinyamakuru, inkuru ngo yaba yarabeshyemo ko ngo yaba yarahohotewe, akanashimutwa. Ubu aracyafungiwe kuri polisi ya Kicukiro, akaba atarasurwa [...]

Abantu bose bakoresha itumanaho ryo mu Rwanda, batangiye kujya bacibwa amafaranga igihe bitabye telefoni zo hanze, kandi ibyo bigakorwa no ku banyamahanga bitabye telefoni zo mu mahanga bari mu Rwanda, nk’uko byatangiye ku italiki ya 1 Nyakanga 2012. Abafatabuguzi mu masosiyete y’itumanaho yo mu Rwanda (Tigo na Rwandatel), batarubikwaho uruskyo n’ikigo ngenzuramikorere cya Leta (RURA), [...]

Amakuru agera ku Umuvugizi aravuga ko ejo hashize uwari umugaba w’ingabo zirwanira ku butaka, Général Ceaser Kayizari yakuwe kuri uyu mwanya. Kugeza ubu twandika iyi nkuru, nta kandi kazi aragenerwa . Amakuru akomeje kutugeraho ni uko Ceaser Kayizari yahise asimburwa na Major-Général Kamanzi Mushyo. Andi makuru atugeraho ni uko maneko wari ushinzwe ibikorwa by’ubutasi [...]