
Amakuru agera ku Umuvugizi, aturuka mu bakozi ba ambasade y’u Rwanda mu Bwongereza, yemeza ko ambasade yabo ikomeje kugira ikibazo gikomeye nyuma y’aho ba nyiri amahoteri afite ibyumba byagenewe gukoreramo amanama bari bari bemereye ambasade y’u Rwanda mu Bwongereza ko bazabyakiriramo perezida Kagame n’abambari be igihe azaba ageze mu Bwongereza mu gikorwa yise “Rwanda Day”, [...]

Amakuru agera ku Umuvugizi yemeza ko mu ijoro rishyira ejo ku wa gatandatu, ku mabwiriza ya perezida Kagame, abisabwe n’umugore we Jeannette Kagame, abasirikare barinda umukuru w’igihugu bazwi ku izina rya “Presidential Protection Guards”, bafashe Major John Sengati, bamukuye i Kigali, bamujyana i Gitarama hafi y’aho yari afite ikirombe cya Coltan, ari naho bamwiciye urw’agashinyaguro, [...]

Hashize iminsi inzego z’ubutasi za perezida Kagame zikoresha abagize umutwe w’inyeshyamba za M23 mu gutesha agaciro ibihugu bya Afurika byari byaremeye gutanga ingabo mu rwego rwo gufata mu mugongo izindi ngabo zari zisanzwe zihari zibarizwa mu mutwe wa Monusco hamwe n’iza FARDC kugirango bahashye ingabo za M23 zikomeje kuyogoza igihugu cya Kongo, zibishyigikiwemo na perezida [...]

Amakuru agera ku Umuvugizi yemeza ko ambasade y’u Rwanda mu Bwongereza ikomeje gukoresha insoresore zayo zirimo Maneko Jimmy Uwizeye, ukomeje gukorana na bamwe mu bamotsi ba Kagame bari barahungiye mu Bwongereza, bavuga ko bahunze ingoma ya Kagame, ariko mu gihe gito kubera ubunebwe bwo kudakora aho bahungiye no kutihanganira inzara, byatumye bataha mu Rwanda, bagenda [...]

Ku wa 03 gicurasi buri mwaka, hizihizwa isabukuru y’umunsi w’itangazamakuru ku isi. Mu Rwanda, haribukwa abanyamakuru bagiye bahura n’ihohoterwa rikabije kubera umwuga wabo, bamwe muri bo barafungwa, baricwa, abandi ubutegetsi bw’igitugu bwa perezida Kagame, bubacira i Shyanga. Kuri iyi sabukuru kandi, umuryango uharanira ubwisanzure bw’itangazamakuru ku isi(Reporters Sans Frontières-RSF), washyize ahagaragara amagambo yivugiw en’umukuru w’igihugu, [...]

Itohoza rimaze iminsi rikorwa n’Umuvugizi ryemeza ko amafaranga y’«Imbuto Foundation», umushinga udaharanira inyungu, ucungwa n’umugore wa perezida Kagame, akomeje gushorwa mu bikorwa by’ubutasi by’imbere mu gihugu no hanze yacyo. Nkuko tubitangarizwa na zimwe muri maneko za Kagame, «Imbuto Foundation» ibona amafaranga aturuka mu baterankunga bo mu gihugu cy’Ubudage mu cyitwa Rhénanie Palatinat, aya mafaranga akaba [...]

Mu nama yabereye i Pretoria muri Afurika y’Epfo ku wa 18 mata uyu mwaka, inama yari igamije kunononsora ikibazo cy’izi mpunzi z’abanyarwanda zibarizwa ku butaka bwa Kongo, yari yahuje abahagarariye Leta ya Kongo, iy’u Rwanda ndetse na HCR. Minisitiri wa Kongo ushinzwe ubutegetsi bw’igihugu, Richard Muyej, na we wari muri iyo nama, yaje gutungura abari [...]

Amakuru agera ku Umuvugizi noneho ateye agahinda : yemeza ko abaturage babarizwa mu murenge wa Kimihurura, utugari twa Kasange na Rugando, bahawe amabwiriza yo kwimuka aho bari batuye nta ngurano bahawe, mu gihe badafite aho berekeza, dore ko abenshi mu bavuganye n’Umuvugizi bemeza ko aho hantu barimo kubirukana bari bahamaze imyaka n’imyaniko. Aba baturage bari [...]

Ihuriro ry’abadepite ku rwego rw’isi, rizwi nka «Union Inter parliamentary» mu magambo y’icyongereza, ryongeye gusaba Leta ya perezida Kagame gukora iperereza ku rupfu rwa Depite Hitimana Léonard, kugirango abamwishe bashyikirizwe ubutabera vuba na bwangu. Dr Léonard Hitimana, wari uzwiho kutaniganwa ijambo mu nteko ishinga amategeko ubwo yari umudepite w’ishyaka rya MDR, yashimuswe n’urwego rw’ubutasi (Directorate [...]

Amakuru agera ku Umuvugizi, aturuka mu Bufaransa, yemeza ko rugeretse hagati ya Leta ya Kagame n’abashoramari mpuzamahanga bagize sosiyete yitwa Dane Associates, aho iyi sosiyete yareze Leta y’u Rwanda ubwambuzi no guhuguza umushinga wayo nta bwishyu bubayeho. Urwo rubanza hagati ya Dane Associates na Leta ya Kagame rukaba rukomeje kubera mu rukiko mpuzamahanga rw’ubucuruzi, rufite [...]