Category archives for: Ubutabera

Umuryango Amnesty International utewe impungenge n’iyuburwa ry’imirwano muri Kivu y’Amajyaruguru

Salil Shetty, Umunyamabanga mukuru wa   Amnesty International .

Umutwe w’Itangazo dukesha umuryango uharanira uburenganzira bw’ikiremwamuntu (Amnesty International), uragira uti: «Ni ngombwa ko Leta ya Kongo-Kinshasa ifata ibyemezo byo kurengera abaturage, cyane cyane ibihumbi by’abahunze imirwano ubwo aho bari batuye higarurirwaga n’abarwanyi b’umutwe wa M23». Iyi mpuruza itanzwe nyuma y’uko habonetse amakuru y’uko akarere ka Rutshuru kigaruriwe n’ingabo za M23, ahitwa i Bunagana, umugi [...]

Umuvugizi wongeye kwibuka umunyamakuru wawo warashwe n’abasirikare barinda perezida Kagame 

Intwari Nyakwigendera Jean Leonard Rugambage, Imana ikomeze imwakire mu bayo

Uyu munsi w’italiki 24 kamena 2012, Umuvugizi wongeye kwifatanya n’umuryango wa nyakwigendera Jean Leonard Rugambage, wari umwe mu banditsi bakuru b’ikinyamakuru Umuvugizi. Yarashwe mw’ijoro ryo kuwa 24/06/2010 mu masaha macye ikinyamakuru Umuvugizi kikimara gusohora inyandiko yerekanaga ko yari perezida Kagame ubwe wari watanze amabwiriza yo kurasa Gen Kayumba Nyamwasa, muri Afurika y’epfo.  Mu nyandiko twari [...]

Uburyo Gen Karenzi Karake ari we watanze amabwiriza yo kurasa Padiri Vieko kubera amabanga yari azi ku mfu z’abihaye Imana barimo na Musenyeri Visenti Nsengiyumva. 

Rwanda's National Security Services has continued carrying out subversive activities against UN Intervention Combat Brigade in DR Congo

Itohoza ryakozwe n’Umuvugizi rigaragaza ko, ku mabwiriza ya Perezida Kagame, amaze kubihabwamo raporo na Gen Karenzi Karake, wari umuyobozi w’urwego rw’iperereza rya gisirikare (DMI) muri 1998, ari bwo bategetse ko Padiri Vieko Curic wakomokaga mu gihugu cya Croatia, araswa. Icyo gihe yishwe urw’agashinyaguro.  Amakuru agera ku Umuvugizi yemeza ko mbere y’uko padiri Vieko araswa urufaya [...]

Gacaca zirangiye ziteranyije bamwe mu Banyarwanda

President Kagame

Ku itariki ya 18/06/2012 inkiko gacaca n’ibikorwa byazo byasojwe ku mugaragaro, hasobanurwa ko haciwe imanza hafi miriyoni ebyiri ababaye abere bakaba barenga gato ibihumbi 250. Iki gikorwa kimaze imyaka 10 cyabayemo ibintu byinshi byateye abantu ubwoba bamwe bagahunga, aho ubutegetsi bwa FPR bwagiye bupangira abantu bashaka kwikiza bakagerekwaho urusyo rwa jenoside, ku rundi ruhande bagakingira [...]

“Human Rights Watch” irasaba Urukiko mpuzamahanga mpanabyaha guta muri yombi Sylvestre Mudacumura.

Keneth Roth, Executive Director at Human Rights Watch .

Umuryango uharanira uburenganzira bw’ikiremwamuntu “Human Rights Watch” urasaba Urukiko mpuzamahanga mpanabyaha “International criminal court” mu magambo y’icyongereza, kwihutisha ifatwa rya Sylvestre Mudacumura, agahanwa bidatinze, kubera ko inyeshyamba abereye umuyobozi zikomeje kubangamira uburenganzira bw’ikiremwa muntu muri Kongo y’uburasira zuba. “Human Rights Watch” yanenze uburyo Abacamanza b’urwo rukiko basanze isabwa ry’impapuro zifata Mudacumura ngo ryari ritujuje ibisabwa, [...]

Umuryango Human Rights Watch urasaba ko General Bosco Ntaganda yashyikirizwa urukiko mpuzamahanga.

Gen Ntaganda.

Guhera taliki ya 19 mata uyu mwaka, Generali Bosco Ntaganda, wivumbuye kuri Repubulika Iharanira Demukarasi ya Kongo, yashoye abana bagera kuri 149 mu bikorwa by’igisirikare ayoboye, aba bana bakaba barimo abahungu n’abakobwa. Bosco Ntaganda, wahoze ari inyeshyamba, akaza kugirwa generali mu ngabo za Kongo, ubu arahigwa bukware n’urukiko mpuzamahanga mpanabyaha (CPI) rukorera i La Haye [...]

Reporters Without Borders iramagana ifungwa ry’umunyamakuru wazize kunyerera mu mvugo

Media Predator Kagame, Continues to harrass Journalist .

Umuryango uharanira uburenganzira bw’ abanyamakuru Reporters Without Borders uramagana ifungwa ry’umunyakamakuru wa Radio y’abaturage mu karere ka Muhanga witwa Habarugira Epaphrodite wafunzwe kuva ku itariki 24 mata azira kuba yaranyereye mu mvugo bityo bituma aregwa Ingengabitecyerezo ya Jenoside, akaba afungiwe muri gereza ya Gitarama mu karere ka Muhanga.   Epaphrodite yafunzwe ku itariki ya 22 [...]

Abantu batangiye kwiyahura kubera ihohoterwa rikorwa n’inzego z’umutekano za perezida Kagame

Lt Gen Ibingira Fred , Umuyobozi w'inkeragutaba "Interahamwe za FPR"

Ku itariki ya 8 Gicurasi 2012 umusore witwa Mutabazi Sadiki w’imyaka 18 ukomoka mu karere ka Rutsiro, umurenge wa Ruhango, akagari ka Kavumu, umududugu wa Gakeri, yaritwitse nyuma yo kwisukaho essence kubera kwamburwa ibyo yacuruzaga ibyo bikaba byari birimo amafaranga yari yacuruje yose ndetse no gukubitwa n’Inkeragutabara hamwe na local defenses ‘imitwe yitwara gisirikare’ igamije gutsimbataza [...]

Perezida Kagame yongeye kwishyuzwa agahanga ka nyakwigendera Assiel Kabera .

Former presidential advisor Kabera Assiel assasinated in a cold blood on orders of President Kagame.

Amakuru agera ku Umuvugizi aturutse ahantu hizewe yemezako umuryango w’uwahoze ari umujyanama wa perezida Bizimungu Pasteur ariwe  nyakwigendera Assiel Kabera wongeye kwishyuza perezida Kagame agahanga k’umuvandimwe wabo wishwe urw’ agashinyaguro n’abasirikare bari bashinzwe kurinda perezida Kagame.  Ku itariki ya 26 /04/2012 nibwo perezida Kagame yandikiwe n’abavandimwe ba nyakwigendera Assiel Kabera mu rwandiko rumwe, banagenera kopi [...]

Leta y’Uburundi yagerageje kuburizamo raporo yerekanaga iyicwa rya abanya politiki mu Burundi

Leta y'uburundi ikomeje gutesha umutwe imiryango iharanira uburenganzira bw'ikiremwa muntu !i

Minisitiri w’umutekano w’uburundi yaburijemo inama ya Human Rrights Watch . Minisitiri w’umutekano mu gihugu cy’Uburundi aherutse kuburizamo inama yagombaga gushyira ahagaragara iyicwa ry’abanyapolitiki mu Burundi , iyo nama ikaba yari  iteganyijwe ku ya 2/05/2011 ikaba yaragombaga kubera mu mujyi wa Bujumbura.  Polisi ikaba yategetse Human Rights Watch kugira ngo ye gusohora iyo raporo mu Burundi. [...]

Ibyahise

Itariki
Gushakisha ukurikije ibyiciro
Gushakisha wifashije google
Log in