
Mu gihe isi yose irimo kwibuka umunsi impirimbanyi ya demokarasi n’umuharanizi w’uburenganzira bw’ikiremwamuntu, Dr Alison Des Forges. Twifatanyije n’inshuti ze, umuryango we, hamwe n’abakozi b’umuryango Human Rights Watch . Byari mu gihe nk’iki Isi yose, cyane cyane u Rwanda, twaburaga inshuti, akaba n’umubyeyi wa benshi, Nyakwigendera Alison Des Forges, wakunze kurara adasinziriye aharanira ko [...]

Ku wa 10 gashyantare 2012, urukiko rw’ubujurire rwa Gitega i Bujumbura, rwanze gusuzuma inyandiko rwashyikirijwe n’ababuranira umunyamakuru wa Radiyo Bonesha FM, uyu akaba anahagarariye i Bujumbura radiyo mpuzamahanga y’abafaransa (RFI). Nyuma y’uko yimuwe mu magereza inshuro zigera kuri eshatu, Hassan Ruvakuki ubu noneho afungiwe i Muramvya. Kuva urubanza rwa Hassan Ruvakuki rutangiye, urubanza aregwamo ibikorwa [...]

Minisitiri w’intebe w’igihugu cya Suwede, Fredrik Reinfeldt, asanga abanyamakuru ba Suwede bafungiwe muri Etiyopiya bagombaga kurekurwa nta yandi mananiza, kubera ko ngo barengana. Aba banyamakuru, Martin Schibbye na Johan Persson, bakaba bamaze igihe bafunzwe na Leta y’igitugu ya Etiyopiya, ibarega kwinjira muri icyo gihugu nta burenganzira bafite, no gushyigikira imitwe y’abatavuga rumwe n’ubutegetsi bwa Etiyopiya. [...]

Itangazo dukesha umuryango mpuzamahanga ushinzwe uburenganzira bw’ikiremwamuntu «Human Rights Watch», ryashyizwe ahagaragara i New York taliki ya 06 ukuboza 2011, rirasaba abayobozi b’igihugu cya Uganda gutangiza amaperereza arambuye kandi adafifitse ku iyicwa ry’umunyamakuru w’umunyarwanda, wishwe taliki ya 30 ugushyingo 2011. «Human Rigts Watch» irasaba ko abamwishe bamenyekana, ndetse bagashyikirizwa ubutabera. «HRW» ikomeza ivuga ko guverinoma ya [...]

Ingoma ya Kagame ni imwe mu ngoma z’abanyagitugu muri Afurika, zagaragajwe kenshi n’imiryango mpuzamahanga itandukanye iharanira uburenganzira bwikiremwamuntu ko idakozwe iryo hamwe. None, umuryango w’Afurika zunze ubumwe, wahaye umwanya wa visi Perezida u Rwanda, aho ruzahararirwa na Zainabu Sylvie Kayitesi usanzwe ari Perezida wa komisiyo y’igihugu y’uburenganzira bwa muntu . Koko mu isi y’impumyi uwapfuye [...]

Umuryango w’abanyamakuru batagira umupaka (Reporters sans frontières) ntiwumva ukuntu «HCR» ishishikariza ibihugu byakiriye impunzi z’abanyarwanda, kubambura ibyangombwa no kubasubiza iwabo. Uyu muryango wa Loni ushinzwe ibibazo by’impunzi, uvuga ko mu Rwanda nta kibazo kigihari, gituma abanyarwanda bahunga. Mu itangazo ryayo ryashyizwe ahagaragara ejo ku wa kabiri, «Reporters sans frontières», muri make, iragira, iti «ni ibiki [...]

Amakuru agera ku kinyamakuru Umuvugizi yemeza ko izi mpunzi, zimaze igihe kinini zitagira kivugira, zimwe zagizwe abapfakazi, abana bazo batwarwa mu gisikare ku ngufu, kugirango bajye kurwana intambara za Kagame zidasobanutse. Bamwe muri bo tutashatse gutangaza amazina yabo kubera impamvu z’umutekano wabo, batangarije ikinyamakuru Umuvugizi ko igisirikare cya Kagame cyabategetse kujya ku ngufu muri Stade [...]

Hashize iminsi itangazamakuru rikoreshwa na maneko za Kagame ryibasiye imiryango iharanira uburengazira bw’ikiremwamuntu, rivuga ko iyi miryango ikingira ikibaba abaregwa icyaha cya jenoside bahungiye mu bihugu bitandukanye by’i Burayi. Mu biganiro umushinjacyaha mukuru w’u Rwanda, Maritini Ngoga, akunze kugirana n’itangazamakuru, yibasira iyi miryango, avuga ko ifite uruhare rukomeye mu gukumira ko abaregwa bakoherezwa mu Rwanda [...]

Mu rugendo arimo mu Bufaransa, n’ubwo ejo Perezida Kagame yagerageje kurata uburyo Afurika yiyemeje gukora ibishoboka byose kugira ngo igendane naho isi igeze, ibyo yavuze ntibyigeze binyura impirimbanyi z’imiryango iharanira uburenganzira bwa muntu n’iz’itangazamakuru zari muri icyo kiganiro. N’uko ikinyamakuru Umuvugizi cyakurikiranye umunota k’uwundi uruzinduko rwa Kagame mu Bufaransa, mu kiganiro yatangiye muri instutit Français [...]

Itangazo rya «Human Rights Watch» ry’uku wa 23 kanama 2011, rirahamagarira abayobozi b’u Rwanda guhagarika bidatinze gutera ubwoba abaharanizi b’uburenganzira bw’ikiremwamuntu no kubareka bagakora akazi kabo mu bwisanzure. Ku italiki ya 19 kanama uyu mwaka, abayobozi babiri b’umuryango uharanira uburenganzira bw’ikiremwamuntu bakorera mu karere k’Ibiyaga Bigari, bafunzwe binyuranyije n’amategeko, babuzwa kujya mu ngendo zabo z’akazi, [...]