Amayeri mashya y’ingabo za RDF muri RD Congo Zihesha bujura ibyangombwa by’abenegihugu !

RDF kwiyandikisha bujura muri Kongo!
Muri ibi bihe mu gihugu cya Repubulika iharanira demokarasi ya Kongo, bari mu gikorwa cyo guha abaturage ibyangombwa byo kuzitabira amatora y’umukuru w’igihugu ateganijwe mu mezi ari imbere. Ikarita y’itora bahabwa niyo y’agateganyo isimbura irangamuntu inerekana abenegihugu ba RD Congo bemerewe kuzitabira ayo matora.
Amakuru yizewe agera ku kinyamakuru Umuvugizi aturutse mu burasirazuba bwa Kongo , yemeza ko ba rusahuriramunduru barimo ingabo z’u Rwanda RDF nabo batatanzwe. Bihishe inyuma y’icyo gikorwa barimo kwiyandikisha nk’abaturage ba RD Congo, ariko mu by’ukuri ari amayeri mashya yo gutura muri icyo gihugu banategura nta nkomyi imigambi mibisha k’ubutaka bwacyo.
Ayo makuru aravuga ko icyo gikorwa kigomba kurangira kuya 30 Kamena mu mwaka wa 2011. Muri iyi minsi ya nyuma yacyo, abari kwibaruza ni Abanyarwanda basa basa, biganjemo ingabo z’u Rwanda RDF, zigenda ziyoberanije zambaye imyenda ya gisivili .
Umunyamakuru w’Umuvugizi wigize nk’aho ari umunyekongo uri i Goma, amaze iminsi yibonera izo ngabo z’u Rwanda zambukiranya umupaka wa Goma ari urujya n’uruza zigize abakongomani zifata nta mususu ayo makarita y’itora ni ukuvuga indangamuntu yo muri RD Kongo.
Umunyamakuru w’Umuvugizi ari k’umupaka wa petite bariere, yiboneye ko k’uruhande rwa Kongo, abapolisi badashira amakenga insorersore zirimo kwambuka ku bwinshi muri iyi minsi zijya muri RD Congo ku mpamvu zitandukanye . Ariko ntibabasha kubavumbura biturutse ku mayeri bakoresha. Binashoboka ko mu bantu batanga ibyangombwa harimo abaguzwe, bahabwa bitugukwaha n’ubutegetsi bwa Kagame , bakandika nta mananiza ingabo za RDF.
Umwe mu bari bavuye kwiyandikisha aho muri RD Congo w’Umunyarwanda wuzuye nawe wibye iyo karita, yemereye umunyamakuru w’Umuvugizi ko yambukanye n’igikundi cy’abasirikare ba RDF bigize nyoni nyinshi, bazibikaho nabo . Yagize ati « bose iyo bavuye gufata ayo makarita baba bayahishe cyane k’uburyo uwabasaka adashobora kuyigwaho, bakagaruka mu Rwanda iwabo nk’abavuye gusura cyangwa guhahira muri Kongo . »
Uwaduhaye ubu buhamya yitegereje uburyo bahisha ayo makarita y’itora baba bibye muri Kongo bazanakoresha guhabwa irangamuntu, abona ko biba byapanzwe cyane. Ati « uziko bayahisha mu makarsio yabo ». Iyo bamaze kurenga umupaka bakandagiye k’ubutaka bw’u Rwanda bariruhutsa bitavugwa bakinyabya ahantu bakayikuramo. Ntashidikanya ko uko bamwe bajya kwibaruza muri kivu y’amajyaruguru i Goma hari n’abandi bajya muri Kivu y’amajyepfo i Bukavu. Ingabo z’u Rwamda nk’izigeze kugaba ibitero muri kiriya gihugu birazorohera cyane mu gusubiza ibyo babaza nka quartier umuntu atuyemo. Biranazifasha cyane umuntu ahita afotorwa agatahana yemye ikarita ye y’itora. (iyo karita y’itora twanze kugaragaza uruhande rwerekana ifoto ariko nawe ni Umunyarwanda wayibye)
Mu bihe bishize twari twabagejejeho inkuru ko ingabo z’u Rwanda zasubiye muri RD Kongo mu bikorwa byo kwica no gusahura. Mu gihe rero zizaba zafashe ibyangombwa bya kiriya gihugu , bizazifasha muri iyo migambi mibisha yazo nta nkomyi. Ibyo ariko nta gitangaza kirimo abasanzwe batera akaduruvayo muri RD congo basanzwe bose bakoreshwa n’ubutegetsi bwa Kagame. Bunagenda buhindura amayeri mashya yo gukomeza gusahura ubutunzi bwa kiriya gihugu.
Uwera, Goma