Afurika y’epfo gushyikiriza abahungu ba Gen Nziza na Gen Kagame Urukiko .

Ese naba "master planner" nabo bazashyikirizwa Ubutabera?
Amakuru ikinyamakuru Umuvugizi gikura ahantu hizewe, aremeza ko ubushinjacyaha bw’ Afurika y’epfo, buzashyikiriza abahungu ba Gen Jack Nziza na afande we Gen Kagame Paul, kuya 27 /07/2011, urukiko. Burabarega gushaka guhotora Gen Kayumba.
Itsinda ry’ insoresore zabo mwakunze kwiyumvira mu minsi ishize, rigera kuri batanu, batawe muri yombi n’ubushinjacyaha bw’icyo gihugu. Bamaze guhatwa ibibazo n’inzego z’umutekano zaho. Bagomba gushyikirizwa urukiko rw’aho kugira ngo basobanure neza imigambi mibisha biyemeje, hamwe n’uwabatumye kujya guhotora Gen Kayumba . Clip66 bashyize afande mu bibazo000 by umuvugizi
Inzego z’umutekano zikaba zaratahuye abo basore uko bagera kuri batanu, batarashyira mu bikorwa uwo mugambi wo kumwivugana, kubera itumanaho bakoreshaga mu gihe baciririkanyaga na Gen Jack Nziza, igiciro cyo guhotora Gen Kayumba aho yari arwariye mu bitaro.
Nk’uko mubyiyumvira ku majwi ari k’umugereka w’iyi nkuru, umwe mu bahungu ba Gen Jack Nziza, yahise atabwa muri yombi. Byatumye ata umutwe, aribwo yashakaga indi nomero ya Telefoni yo mu bindi bihugu bituranye n’uRwanda kimwe na Mugenzi we Col Dan Munyuza. Nizo bakoreshaga muri iyo migambi ariko bibagirwa ko igihugu cy’ Afurika y’epfo, cyari cyimaze kurakara kandi kiryamiye amajanja. Ndetse n’imirongo y’itumanaho ry’ibihugu by’abaturanyi bakoreshaga, nabo ntibari bishimiye ibyo inzego za Kagame zari zimaze gukora. Byatumye bagwa mu mutego, wabashibukanye .
Kugeza ubu Inzego za Afurika yo hepfo zikaba zinashyakisha umwe mu nsoresore za Gen Jack Nziza witwa Emely Gasana yanakunze gukoresha mu gusenya Col Karemera Joseph akiri Ambasaderi w’uRwanda muri icyo Gihugu doreko ariwe wamutwaraga akiri Ambasaderi ,Gen Nziza akaba yarashoboye kumukikisha nyuma y’iraswa rya Gen Kayumba kuberako ari mu bantu bapanze akanagirwa umuyoboro w’ugutanga amafaranga ku bagombaga kumena amaraso ya Gen Kayumba.
Abantu bose bibaza niba inkiko za leta y’Afurika y’epfo, zizatinyuka guhamagaza ba maneko ba Kagame, hamwe na nyir’ ubwite . Nk’uko muri bubyiyumvire mu majwi ari k’umugereka w’iyi nkuru, Gen Jack Nziza yakanguriraga umwe muri abo basore mu gihe baciririkanyaga igiciro, hamwe n’uburyo ako kayabo kabageraho kugirango bajye Kwica. Amubwira ko niba akunda afande we Kagame, agomba kujya guhotora Gen Kayumba mu bitaro vuba na bwangu mu gihe kitarenze iminsi itanu . Patriotism by umuvugizi
Nk’uko Gen Jack abyivugira, yari yabuze amahoro kubera ko bamwe muri abo basore bazashyikirizwa urukiko ejo bundi, bari bamaze gutabwa muri yombi kandi batanarangiza mission bari bahawe yo kujya guhotora umurwayi mu bitaro . Urwo rubanza rukaba ruje rukurikira urw’ejo bundi rugizwe na none n’ abasore bagera kuri batandatu, nabo bafunzwe bazira kurasa Gen Kayumba, ruzasubukurwa kuri 24 /10/2011.
Johnson, Europe