Widgetized Section

Go to Admin » Appearance » Widgets » and move Gabfire Widget: Social into that MastheadOverlay zone

Madamu Jeannette Kagame mu ruzinduko rutunguranye muri Uganda !

Jeannette Kagame hamwe Janet Museveni

Amakuru ageze  ku kinyamakuru Umuvugizi aturutse I Kampala mu gihugu cya Uganda, aremeza ko Jeannette Kagame, yatangiye uruzinduko rutuguranye “Private Visit “ rw’iminsi itatu ,muri icyo gihugu. Aherekejwe n’abana be bose .  Yageze ku kibuga cy’indege cya Entebbe mu masaha ya kumi  za Uganda, atwawe n’indege y’umugabo . Ku kibuga cya Entebbe, Jeannette yakiriwe n’Umunyamakuru wa Uganda  Andrew Mwenda, minisitiri muri Perezidansi Kabakumba Matsiko hamwe n’umuhungu wa Perezida Museveni Lt Col Muhozi .

Uruzinduko rw’iminsi itatu Jeannette Kagame atangiye muri Uganda, azasura mugenzi we Janet Museveni rwatunguye benshi. Madamu Kagame yakunze gutungwa agatoki, kuba muri ba kidobya mu mibanire y’abaperezida  b’ibihugu byombi, akoresheje agatsiko ke kayobowe na Gen Jack Nziza .

Ayo makuru dukura  ahantu hizewe, yemeza ko inzego z’igihugu cya Uganda zatunguwe n’uruzinduko rwa Jeanette, ubwo yazimenyeshaga  bitunguranye ko agomba kugirira uruzinduko  rw’iminsi itatu mu gihugu cya Uganda hamwe n’abana be bose. Akaboneraho gutaha igitabo Janet Museveni  agomba gusohora uyu munsi muri Serena hotel I Kampala. Dusohoye iyi nkuru mu gihe iyo mihango yari irimo kuba.
Amakuru atugeraho aturuka mu bantu bari hafi cyane  ya Jeannette Kagame, yemeza ko yaba yemeye kwicisha bugufi, akaza gusura mugenzi we Janet Museveni, aherekejwe n’urubyaro rwe, mu rwego rwo kumusaba kunga Perezida Museveni n’umugabo we Paul Kagame.

Umubano w’ibihugu byombi ukaba wararanzwe no guterana amagambo hagati y’ibihugu byombi, nyuma y’aho Kagame yakunze kunenga perezida Museveni guha inzira abamucika bagana inzira y’ubuhungiro. Kugeza aho yeruye akavuga ko azatwika nyakatsi ya Museveni nakomeza gushigikira abamurwanya. Kugeza ubu, perezida Museveni yasabye ko habaho iperereza k’urupfu rwa Col Muzora.  Inzego z’umutekano ze zikaba zikomotse mu gihugu cya Afurika y’efpo gukora iperereza k’urupfu rwa Col Muzora, bivugwa ko yaba yariciwe mu Rwanda, umurambo we ukabona kwinjizwa muri Uganda.

Ambasaderi Mugambage akaba aherutse guhakana ko nta ruhare u Rwanda rwaba rwaragize m’urupfu rwa Col Muzora .
Uganda yakunze gutunga agatoki u Rwanda kuba inyuma y’abarwanya ubutegetsi bwa Uganda. Rukaba ari narwo rwahaye inzira Col Muzora ahunga. Mu gihe bagenzi be aribo Col Mande na Lt Col Kyakabare batwarwaga muri Sweden. Kagame yahisemo gusigarana Col Muzora avuga ko umwohereje muri Afurika yo hepfo .Ariko mu by’ukuri akaba yaririrwaga yidegembya I Kigali akoresheje ibyangombwa by’Abanyarwanda .

Uganda na none yakunze gutunga agatoki perezida Kagame gufasha Col Kiza Besigye, k’uburyo bemeza ko hatanzwe  insoresore hamwe n’amafaranga atagira ingano, yaba  mu matora y’uyu mwaka kugira ngo bahirike ubutegetsi bwa perezida Museveni. Ibi byose n’ibindi akaba ari bimwe mu bigomba kuganirwaho hagati ya Janet Kagame na Janet Museveni. Bityo akaba agomba kwiginga mugenzi we ko yaba “umuhuza” hagati y’umugabo we na perezida Kagame.  Burya koko amazi arashyuha ntiyibagirwa iwabo wa mbeho!
Kyomugisha , Kampala.

2 Responses to Madamu Jeannette Kagame mu ruzinduko rutunguranye muri Uganda !

  1. anonymous

    July 11, 2011 at 7:13 pm

    Ariko mubyukuri mwendwa ashaka iki kubanyarwanda indanini ye kdi izamubera nkiya Muzora natareba neza none rero dore uko ibintu byifashe for Museveni to survive agomba gukora uo ashoboye agafasha abatutsi bahunze Kagame nabahutu bali muli politik irwanya Kagame akabafasha guhirika Kagame kgo ingoma ye isugire naho ubundi karibumubeho u Rwanda niro rukurikira umutekano wakarere uburundu ubuganda na zaire

  2. anonymous

    July 7, 2011 at 11:43 am

    Urakoze Kyomugisha kutugezaho iyi nkuru. Mubyukuri ntagitangaza kirimo First lady gusura mugenzi we.
    Ntanikigitangaza kuba umunyamakuru wacu Andereya Mwenda atahatanzwe. Byari kuba bitangaje iyo atahaba, kuko byari kumuviramo kubikirwa imbehe.
    20000$ ntawapfa kuyakinisha.
    Nange uyampaye, sukuhagera kare gusa, ahubwo naharara, na Hotel umubyeyi wigihugu yarayemo nkayirara inyuma yigipangu.
    Ngaho komeza utugezeho izindi nkuru. Ariko ko mutatubwiye banyira ariya majwi? Nkeka ko ari amahimbano.

You must be logged in to post a comment Login