Widgetized Section

Go to Admin » Appearance » Widgets » and move Gabfire Widget: Social into that MastheadOverlay zone

Gihamya y’ipangwa ryo guhitana Col Patrick Karegeya muri Afurika y’Epfo. 

Bashyatse Kumuhitana Imana ikinga Ukuboko!

Amakuru agera ku kinyamakuru Umuvugizi, aturuka ahantu hizewe, agizwe n’amajwi y’ikiganiro cyabaye hagati ya Col Dan Munyuza, uwari umuhuza hamwe n’undi musore mwunva, araciririkanyaga igiciro cyo kujya kurasa Col Patrick Karegeya muri Afurika y’Epfo, nyuma yo guhusha Gen Kayumba.

Nkuko mubyiyumvira ku mugereka w’iyi nkuru, Col Dan Munyuza, umuyobozi w’urwego rw’iperereza rwa gisirikare (DMI), yatumaga umwe mu bashoferi ba Col Karegeya kujya mu rugo iwe kumurasa, kubera ko ari we ngo wasakuzaga kurusha abandi .
Muri icyo kiganiro muri bwiyumvire abakoranye ku murongo wa telefoni y’imwe mu bihugu bituranye n’u Rwanda twashoboye  gutahura.  Umuhuza ari we Aime ni we wabanje kuvuga, ahuza Col Dan Munyuza n’uwagombaga kujya kwica.  Col Dan Munyuza bakaba baramwitaga umutekinisiye.

Uyu mutekinisiye ni we wapanze, atera inkunga, anashishikariza abagombaga kurasa Col Patrick Karegeya “umuntu w’urutuku”.  Yanabagiriye inama yo kwitonda bakabanza kugenzura neza ko Rutuku ari mu rugo kugirango batibeshya bakajyayo hari umugore we gusa. Bapanga Kwica Col Karegeya by umuvugizi
Nkuko mubyiyumvira muri aya majwi, byerekana neza ko Col Dan Munyuza yaje gutanga igice cya mbere cy’amafaranga, akoresheje bamwe mu bakozi b’indege batwaye ayo mafaranga yagombaga gukoreshwa mu kazi ko kurasa Col Patrick Karegeya. Col Dan apanga kurasa Karegeya part2 by umuvugizi
Col Dan Munyuza akaba yarabasezeranyije kubaha akandi kazi  (ko kwica), bakaba baragombaga kuva aho bajya kwica umurwayi “Gen Kayumba Nyamwasa” cyangwa umugore we ngo kuko ari we mubi cyane kurusha umugabo we.  Yanasabye aderesi y’aho batuye ngo kubera ko urwego rw’iperereza rwa gisirikare (DMI) rwari ruhakeneye.  Dani Munyuza yihanangirije uwo yatumaga kujya kwica Col Karegeya kuba “serious”, anamwizeza kuzamuha akandi kazi.  Abo twavuganye bemeza ko bagombaga na none kujya kurasa umunyemari Tribert Rujugiro vuba bidatinze.

Kagabo, London.

6 Responses to Gihamya y’ipangwa ryo guhitana Col Patrick Karegeya muri Afurika y’Epfo. 

  1. makuruki

    January 3, 2014 at 5:46 pm

    Bashyatse Kumuhitana Imana ikinga Ukuboko!

    ubu noneho bamuriye, byararangiye.

    twifatanyije numuryango wawe PATRICK KAREGEYA muri ako kababaro.

    IMANA imuruhurire mu bayo, urupfu yapfuyemo ntawe narwifuriza, ubonye niyo bamurasa, aho kumuniga, bamwishe nabi, cyanee.

    Uyu mwaka uzabe uwo kubahoza amarira, mwawutangiranye, nicyo mbasabiye ku MANA.

  2. makuruki

    January 3, 2014 at 5:02 pm

    birababaje kumva inkuru nkiyi, niba abayobozi bu rda basoma umuvugizi,ndabagaye, ndetse kuri njye ntago nzi impamvu baba bakiri abayobozi

    njye nabandi ntazi umubare wabo uko ungana, twifatanyije numuryango wa PATRICK KAREGEYA, kandi dusaba IMANA ngo ikomeze itange imbaraga kubashakira amahoro i gihugu cyu rwanda, maze umubare wabamaze kutuvamo uhagararire kuri uyu KAREGEYA,

    nsaba abafite umutima, bazi umuntu icyo ari cyo ko bafata iya mbere mu guhagarika ubu bwicanyi, nkuko KAGAME avuga ko nibiba ngobwa azica isazi akoresheje n’inyundo, kandi isazi aba avuga ikiba ari wowe,njyewe cyangwa nundi mwene wanyu cyangwa se inshuti yawe, ntibagiwe numuturanyi wawe (muri make ni abanyarwanda muri rusange) birababaje rero kumva ko umuyobozi wi gihugu, uyobora abaturage bagera ku ma millioni, ariko we akaba adaha agaciro ubuzima bwawo, akabugereranya nubwisazi!!!!! ntugirengo isazi ni KAYUMBA cg se KAREGEYA, noooooo, ahubwo numuntu wese utabona ibintu kimwe nawe, ushobora gutekereza ko wowe bitakureba kuko nta kintu kiratuma uhinduka isazi, tegereza gato, nyamwanga kumva ntiyanze kubona.

    naba nabariya bagabo bo ababona nkisazi,kandi barajvanye mu ishyamba, ndetse bari inshuti magara,ahahah, nubwo nseka ariko birababaje, nuguseka nshira, none se wowe nibikugeraho, ugira ngo uzaba uri isazi? oya uzaba urutwa nurushishi.

    ibyo mvuga niba mbihuriyeho nabanyarwanda benshi, habura iki ngo igisubizo kiboneke? intwari mwajyaga muririmba zagiye he? ese muzapfa muri abagaragu? inkoramaraso? kandi nawe urwo wishe uyu munsi ari rwo uzicwa ejo kuko hari ibyo mutumvikanyeho, bikumariye iki wowe ubikora, ko nubundi uba wicaye hejuru yumuriro?

    ufite umurongo usa nuwabayobozi bu rwanda, agumane nawo, utawufite ahindure inzira, inzira zikegendwa, kuko ntago mbona amaherezo yibi bintu, ndabireba bikantera ubwoba, kuko amarira amaze kuba menshi mu rwanda, igihugu cyuzuye imiborogo, ndetse nubashije kuhava banamusanga aho yahungiye, ubwo se nibwo butwari twabaririmbaga?

    nkaba nsoreje aha kuko ibyo kuvuga ni byinshi ntago twabirangiza,
    ariko nkaba ngira icyo nsaba abashaka amahoro mu rwatubyaye ko bakorera hamwe nkabitsamuye, tugasoza ikivi, abatubanjirije bagenda batarangije, ubwoba mukabushyira hasi, kuko nubundi ruba rusibiye aho ruzarengera.

    murakoze

  3. anonymous

    July 9, 2011 at 5:04 am

    Ariko murabona aho iki gihugu cyacu kigeze? ese murabona hari umuntu ushobora guhagariki ubu bwicanyi bumaze kuyogoza abana bu Rwanda ndeste nabanyamahanga. ese murabona abanyarwanda twakora iki kugirango ubu bwicanyi burenze kamere buhagarara mubana burwanda. ikinteye kuvuga aya magambo nuko iyo uvuganye naburi muntu akubwirako we ntakibazo afitanye niyi ngoma ya Kagame, kandi murabyunvise aho Col. Dan avuze ko hari nabandi beshi , abo bandi ushobora gusanga nawe ubarimo, cyangwa aba muva muvindimwe, ababyeyi bawe barimo guhigwa bukware na Leta ya Kagame, buri munyarwanda wese agamba guhaguruka akarwanya ubu bwicanyi uko abishoboye , uburyo bose burashoboka yaba mubinyamakuru, Radio, TV nahandi hose washobora kuvuga ibi bintu bimaze kuranga urugero mugihugu cyacu, bacu umugani ngo “uhishira umurozi akakumaraho urubyaro” ejo sinzunve muvuga ko batababwiye

  4. anonymous

    July 8, 2011 at 4:31 pm

    Igihugu cyiyobowe n’injiji Dan n’umugome ! umuvugizi mudufashe kujyirango ububugome tubugeze kuri benshi,abanyarwanda bakomejwe kujijishwa biyumvire ukuri uko kuri gusa birababaje kubona abigeze kwitwa inkotanyi mumyaka tujyezemo barimo gukora gutya!biteyagahinda nokwibaza,abana bababagabo ukobazitwa biteye amatsiko!.
    Umuvugizi mukomere cyane tubarinyuma.

  5. anonymous

    July 8, 2011 at 11:01 am

    Hee, birakomeye!! Akazi ni kenshi mba ndoga uwampaye inka yigaju.
    Nukuva hamwe bajya ahandi, bava hamwe bajya ahandi, barimbagura, mbese nubudehe. Sindikubwabo ati mugomba kuva hasi mugakora.
    Col. Dan Simbikangwa akazi kakunaniye ariko.

  6. anonymous

    July 8, 2011 at 7:01 am

    Sorry kubera akarengane katugirirwa ikintu cyose kigaragaza ubugome bwa Paul kagame ningombwa ko umunyarwanda wese akimenya. umuvugizi nushake ubundi buryo bwo kutugezaho ariya majwi hadasabwe adobe ubundi natwe tuyasakaze ukuri kumenyekane.

You must be logged in to post a comment Login