Perezida Kagame yatinye kujya mu mihango y’ubwigenge bwa Sudan y’amajyepfo

Imihango y’ubwigenge bwa Sudan y’amajyepfo.

Ku itariki ya 9/7/2011, isi yose  yerecyeje amaso i Juba, umurwa mukuru  wa Repubulika ya Sudani y’Amajyepfo, igihugu gishya cyabonye izuba mu isi. Mu bakuru b’ibihugu batumiwe bari bitezwe I Juba umurwa mukuru wa Sudani y’amajyepfo, banahagurukije Perezida wa Sudan y’amajyepfo Salva Kiir, akaza kubirebereba no kubihera ubutumwa bubatumira imbonankubone, barimo Perezida w’u Rwanda Paul Kagame.  K’umunota wa nyuma, Kagame yatinye kwerecyeza  i Juba yoherezayo minsitiri w’intebe Bernard Makuza  . Amakuru  yageze ku kinyamakuru Umuvugizi aturutse muri zimwe mu ntasi ze,  yaduhishuriye ko Perezida Kagame yatinye kujyayo kubera impamvu z’umutekano we.

Sudan y’amajyepfo yabaye igihugu cya 54 muri Afurika, iba igihugu cy’i 193 cyemewe n’umuryango w’abibumbye.Imihango yo kwemeza k’umugaragaro icyo gihugu, yitabiriwe n’abaturage ba Sudan y’amajyepfo ibihumbi n’ibihumbagiza .  Batewe ingabo  mu bitugu n’abakuru b’ibihugu batandukanye n’intumwa z’ibihugu zaturutse hirya no hino kusi .  Muri abo bakuru b’ibihugu barimo  Perezida Al Bashir wa Sudan  wari wicaye iruhande rwa Perezida wa Sudan y’amajyepfo  Salva Kiir Mayardit. Ibihugu bikomeye ku isi nka Leta Zunze ubumwe z’Amerika, Ubushinwa, U Bwongereza, byari bifite intumwa bizihagarariye muri iyo mihango. Umunyamabanga mukuru wa Loni Ban Ki Moon nawe ntiyahatanzwe.

Ikinyamakuru Umuvugizi cyakurikiranye ku matereviziyo atandukanye  imihango yemeza k’umugaragaro igihugu cya Sudani y’amajyepfo. Icyi gihugu gikize cyane kuri peteroli. Nyamara ibyo ntibibuza ko gishyirwa mu bihugu  bikennye cyane  ku isi , binafite ingaruka zikomeye cyane ku baturage bagituye. Binagaragaza ko Perezida Kiir afite akazi katoroshye kamutegereje.

Perezida Kiir azahangana n’ibibazo bitiroshye muri icyo  gihugu gishya cya Sudani y’amajyepfo, Nk’uko ibyegeranyo bibigaragaza abaturage bo muri icyo gihugu babayeho nabi cyane. Aho umwana umwe kuri barindwi apfa atarageza ku myaka itanu y’amavuko. Abana benshi bari munsi y’imyaka 13 y’amavuko ntibajya mu ishuri. Naho abagore 84 ku 100 ntibazi gusoma no kwandika. Nta no gushidikanya ko kizabarizwa mu bihugu bya mbere bigaragaramo  abagore  benshi batakaza ubuzima babyara.

Nk’uko byigaragazaga ku matereviziyo atandukanye, ibirori byo kwizihiza ubwigenge bwa Sudan y’amajyepfo, byaranzwe n’akarasisi ka gisirikare, umudiho w’abaturage :aho abagore bamwe babyinaga bambaye amasutiye yonyine.
N’ubwo iki gihugu gishya cya Sudan y’amajyepfo kitandukanije na Sudan y’amajyaruguru, abantu bakomeje kugira impungenge ko hashobora kuzavuka intugunda hagati y’ibyo bihugu byombi.
Sudan y’amajyepfo yemejwe nk’igihugu gishya nyuma y’amatora ya kamarampaka yakozwe muri icyo gihugu mu kwezi kwa mutarama mu mwaka wa 2011. Abaturage barenga 99 ku 100 bagaragaje  ko bacyeneye ubwigenge bakitandukanya na Sudan y’amajyaruguru.
Johnson, Europe

Byashyizweho na admin on Jul 9 2011. Filed under Afurika, Ahabanza, Amakuru Ashyushye. You can follow any responses to this entry through the RSS 2.0. You can leave a response or trackback to this entry

You must be logged in to post a comment Login

Ibyahise

Itariki
Gushakisha ukurikije ibyiciro
Gushakisha wifashije google
Log in