Ese Umuco Ambasade y’u Rwanda ishaka kwigisha Urubyiruko ruba muri Canada ni uwuhe?

Ambasaderi Edda gutoreza Insoresore za FPR muri Canada!

Inzego z’ubutatsi z’u Bwongereza, ziherutse gukumira ambasade y’u Rwanda,  gukoresha ingando zagombaga guhugura urubyiruko ruhaba, rwikubiye mu cyo bise” Itorero”. Nyuma yo guhabwa akato, noneho babyadukanye muri Canada. Niho bagiye gutoreza uwo mutwe w’urubyiruko rwa FPR .

Amakuru ikinyamakuru Umuvugizi cyabonye,  yemeza ko Ambasade y’u Rwanda muri Canada,  irimo guhatira ababyeyi bahatuye, kugenda batanga abana babo, kugirango bajye muri ayo mahugurwa ya FPR.  Iritwaza  umutaka wayo witwa Itorero. Abahanga twavuganye bakurikirana amateka y’u Rwanda , bagereranya iri “torero” na wa mutwe w’”intarahamwe”. Bagize bati” kimwe na leta ya MRND, nk’uko yabitozaga interahamwe, nabo mu itorero , bigisha urwo rubyiruko ubutwari no gushyira mu gaciro, bakajya kwica abatavuga rumwe na leta”. Patriotism by umuvugizi

FPR irashaka  ko uwo mutwe wayo w’urubyiruko , ugomba gutorezwa mu gihugu cyubashywe ku rwego mpuzamahanga: nk’igihugu giharanira kwishyira ukizana kwa muntu,  kiri  no ku isonga mu bihugu birengera uburenganzira bwa muntu. Gusa  igitangaje, ni  ukuntu icyo gihugu cyemerera ambasade y’uRwanda, gutoza urubyiruko rw’Abanyarwanda bahahungiye “umuco”  w’ ubugome no kwicana.

Iyo myitozo ikaba igomba kuba hagati y’itariki ya 04 kugeza 09 /08/2011.  Izabera ahitwa  “Centre de retraite Temple Pastures” kuri  286 Fogarty Road, Gatineau, QC J8R 3L4.   Abagomba kuzajyayo bose, bazabanza guteranira mu nyubako ihahirwamo muri Otawa, yitwa St Laurent Shopping Centre.

Ikibabaje muri byose, ni ukuntu urubyiruko rw’u Rwanda rwagakoreye igihugu  ejo hazaza, narwo bakomeje kurushora mu bikorwa by’ubutatsi byuzuyemo ubwicanyi . Ibi birimo gukorwa, nyuma  yo gufata bugwate ururi mu gihugu. None badukiriye n’ururi mu mahanga, kugirango barukoreshe kuzahiga bakuru babo aho bahungiye, mu bihugu barimo hirya no hino k’umugabane w’uburayi n’Amerika. Abenshi muri uru rubyiruko nta guhitamo bafite.  Bitewe n’uko bamwe baba bafite twa bourse twa leta, abandi nabo ababyeyi babo bakaba babohereza ku gahato, kubera kwanga kwiteranya na leta ya Kagame , banga ko ibashyira k’urutonde rw’abanzi b’igihugu.

Gukunda igihugu no gushyira mu gaciro .
Nk’uko mu byiyumvira mu majwi ari k’umugereka w’iyi nkuru, aho Gen Jack Nziza  umwe mu ntore nkuru  n’umunyamabanga  uhoraho wa minisiteri y’ingabo “Permanent Secretary in Ministry of Defence”, yasabaga abajya kwica, gushyira mu gaciro “Realistic”.  Yabasabaga kujya  kwica abatavuga rumwe na Kagame, ku ideni.  Bisobanura neza amasomo  inzego za Kagame zigisha urubyiruko rw’u Rwanda. Biragaragaza   iyo babwiye umuntu  gushyira mu gaciro icyo baba bamusaba . Realistic by umuvugizi

Umuntu yakwibaza  umutimanama leta ya Kagame yaba ifite, mu kwigisha urubyiruko rw’u Rwanda “umuco”.  Uwo mutima ni uwuhe, iyo umuyobozi wa leta ye ushinzwe ubutatsi  nka Col Dan Munyuza,  agera aho  akangurira urubyiruko rwahungiye muri afurika y’epfo, guha uburozi abanyepolitiki bahahungiye . Ese gutanga uburozi byaba ari bimwe mu biranga “umuco nyarwanda” bagomba kwigisha urubyiruko rwacu ? Poison by umuvugizi

Nk’uko mubyiyumvira na none, Gen Jack Nziza, asaba umwe mu basore baba mu gihugu cy’Afurika y’epfo, kujya kwica ba Gen Kayumba na Col Karegeya nimba “akunda” afande Kagame “akanakunda” igihugu cye . Uru rwaba ari rwo rukundo bagomba kwigisha urubyiruko rw’u Rwanda ruzaba abayobozi b’ejo hazaza?

Ese baramutse batoreje urubyiruko rw’u Rwanda  umuco wo kwicana muri Canada , Canada yaba yiteguye  kuzirengera ingaruka zizabivamo ejo hazaza? Urwo rubyiruko nirutangira gukunda igihugu, rugatangira kwica Abanyarwanda bahungiye muri Canada,  nk’uko abarimu bakuru b’itorero babyigisha ko gukunda igihugu  ari ukwica abatavuga rumwe n’intore nkuru. ?

Tuzakomeza kubagezaho iby’aya mahugurwa y’intore agomba kubera muri Canada. Tuzanabagezaho   n’amashyirahamwe Ambasade y’u Rwanda ikoresha mu gutoza izo nsoresore, zishobora kuzabera ikibazo Abanyarwanda mu minsi iri imbere, zikanatuma babura amahwemo mu bihugu bahungiyemo .
Johnson ,Europe.

Byashyizweho na admin on Jul 14 2011. Filed under Ahabanza, Amakuru Ashyushye, Politiki. You can follow any responses to this entry through the RSS 2.0. You can leave a response or trackback to this entry

1 Igitecyerezo for “Ese Umuco Ambasade y’u Rwanda ishaka kwigisha Urubyiruko ruba muri Canada ni uwuhe?”

  1. anonymous

    UMUTEGO MUBI WISHENYIRAWO NASHAKA YIGISHE ATE IMISIYE IRABARIRWA KUNTOCYI NIBAHARIHO ABAKOMEYE MURI AFRICA YARI KHADAFI RERO AKORE IBYO YUMVA ASHAKA GUSA ABANYARWANDA NTIBAGOMBA KUGWA MUMUTEGO UZABASHIBUKANA.

You must be logged in to post a comment Login

Ibyahise

Itariki
Gushakisha ukurikije ibyiciro
Gushakisha wifashije google
Log in