Leta isanzwe itubahiriza Uburenganzira bw’ikiremwamuntu izubahiriza ubw’ abacyekwaho jenoside?

Bamwangiye kujya Kwivuza!

Maze iminsi nitegereza  uburyo leta y’u Rwanda hamwe na Komisiyo ya Jenoside ishamikiye kuri iyo leta, bivuga ko binejejwe n’uko ubutabera bwo muri Norvège, bwafashe icyemezo, cyo kwohereza Bandora ushinjwa Jenoside mu Rwanda.  Kuba uyu Bandora  yakoherezwa kuburanira mu Rwanda, byatumye  nibaza byinshi ku bijanye n’ubwigenge bw’ubutabera bw’u Rwanda n’iyubahizwa ry’uburenganzira bwa muntu mu Rwanda,  binasanzwe bikemangwa n’imiryango   mpuzamahanga iharanira uburenganzira bw’ikiremwamuntu.

Bimwe mu bintu nabanje kwibaza” nimba ubutabera bw’ igihugu cya Norvege buzi ishusho nyayo y’ubutabera bw’u Rwanda n’uburenganzira bwa muntu  hamwe n’imibereho y’imfungwa mu magereza y’u Rwanda?”
Nanibajije byinshi ku bijyanye n’aba bantu baregwa Jenoside.   Muri iki gihe, leta ya Kagame yagize “Jenoside” nk’intwaro ya Politiki. Aho bamwe mu bacyekwaho jenoside, bemeye kumuyoboka badakurikiranwa. Naho abayikoze bakatiwe, bakaba bafunzwe nabi, k’uburyo imiryango yabo itabona uburenganzira busesuye ku bijyanye no kubagemurira  kandi iyo leta idashoboye kubahaza mu biribwa.

Na none kimwe mu byatumye nibaza cyane, ni ikibazo cy’ukuntu leta yananiwe gutanga ubutabera nyabwo ku banyapolitiki cyangwa izindi mfungwa zizira amatiku na munyumvishirize:  nka ba Ntakirutinka Charles ,Ingabire Victoire, Ntaganda Bernard , abanyamakuru nka Nkusi Uwimana Agnes, Mukakibibi Saidati, abasirikare bayikoreye nka ba Col Semana Paul ,Col Mudenge ,Kalisa Mupende, Capt Musekera, Murenzi Janvier, Lt Col Rugigana Ngabo hamwe n’abandi benshi, buzashobora bute  kuburanisha bukanaha ubutabera nyabwo bamwe mu baregwa Jenoside icyaha kiremeye kurusha ibindi ku isi.
Ese leta ya  Kagame idashobora  kurekura umuntu  wakabaye wubashywe mu gihugu kurusha abandi, kubera ko yabayeho perezida w’igihugu , ariko bakaba baramwangiye  kujya  kwivuriza mu mahanga,  iyo leta yashobora gute kurenganura uregwa Jenoside?

Biratangaje kubona ubutabera bwa Norvège, igihugu cyubashywe mu bihugu bya mbere biharanira uburenganzira bw’ikiremwamuntu, kuba butazi ko u Rwanda ruri mu bihugu bihonyora uburengazira bwa muntu aho buva bukagera.  Iyo bigeze ku mfungwa ho biba agahomamunwa. Byigaragaza iyo zifunguwe aho  ziba  zimeze nk’izifite ibyo zahawe muri gereza bizihumanya.   Gihamya ni ukuntu  perezida Bizimungu  Pasteur yafunguwe ameze.

Kuba hari amaraporo yakozwe n’imiryango iharanira uburenganzira bw’ikiremwa muntu nka Amnesty International na Human Rights Watch, zigaragaza  ishusho y’ukuri y’ubutabera bw’u Rwanda, byari ikimenyetso  ku  mahanga, yo  kutohereza abantu mu Rwanda  kuhaburanira cyangwa kuhafungirwa.
Ubutabera bw’ igihugu cya Norvege, bukwiye  kutagwa m’umutego wo kwohereza iyo mfungwa icyekwaho Jenoside mu Rwanda. Bwakwiye  kumuburanisha bukamukatira urumukwiye. Bwasanga amategeko yabo atabwemerera kumuburanisha, bukamwohereza mu nkiko z’uburayi cyangwa muri TPIR muri Arusha.
Kagabo, London .

Byashyizweho na admin on Jul 16 2011. Filed under Ahabanza, Amakuru Ashyushye, Politiki. You can follow any responses to this entry through the RSS 2.0. You can leave a response or trackback to this entry

You must be logged in to post a comment Login

Ibyahise

Itariki
Gushakisha ukurikije ibyiciro
Gushakisha wifashije google
Log in