Imiryango iharanira uburenganzira bw’ikiremwa muntu mu Burundi irasaba ko abishe Ernest Manirumva bashyikirizwa inkiko byihutirwa.

Yananiwe gushyikiza abishe Ernest Manirumva ubutabera!
Imiryango itegamiye kuri Leta iharanira uburenganzira bw’ikiremwamuntu mu Burundi, ari yo EHAHRDP, OMCT-FIDH, OLUCOME, na FORSC, ivuga ko bikwiye kandi byihutirwa gukora amaperereza arambuye ku iyicwa rya Ernest Manirumva. Iyi miryango kandi yishimira ubushake bugaragara bw’ubushinjacyaha bwo gukora amaperereza arambuye, yerekeranye n’urupfu rw’uyu mugabo.
Ernest Manirumva wari umuharanizi ukomeye w’uburenganzira bw’ikiremwamuntu, akaba na visi perezida wa OLUCOME, yashimutiwe iwe, anicwa taliki ya 09 mata 2009. Urupfu rwe rushobora kuba rwaratewe n’akazi ke ko kurwanya ruswa mu gipolisi cy’Uburundi n’igurwa ry’intwaro ritemewe n’amategeko. Kuva mu myaka ibiri ishize, imiryango iharanira uburenganzira bw’ikiremwamuntu ntiyigeze ihwema gusaba ko abishe Manirumva bashyikirizwa ubutabera, nyamara kugeza ubu abamuhitanye nta n’umwe uramenyekana.
Taliki ya 15 kamena 2011, mu rubanza rwitabiriwe n’imiryango EHAHRDP, «Ubutabera bwa Manirumva», ubushinjacyaha bwasabye ko dosiye ya Manirumva yabusubizwa mu rwego rwo gukora andi maperereza ashingiye ku bindi bimenyetso bishya. Urukiko rwemeye icyo cyifuzo mu cyemezo cyarwo cyo ku wa 22 kamena 2011.
Pacifique Nininahazwe, uyobora FORSC, ati «twasabye kenshi ubushinjacyaha gukora amaperereza ku rupfu rwa Manirumva, ariko ntacyo twigeze tumenya ku byayavuyemo. Duhangayikishijwe na none n’uko ibyavuzwe n’abatangabuhamya bitigeze bigaragara mu myanzuro y’urukiko».
Abantu icumi baregwa ko bahotoye Manirumva, bakaba ubu bafunzwe by’agateganyo, taliki ya 15 kamena 2011, basabye kurekurwa batanze ingwate. Ababunganira bemeza ko ifungwa ryabo ritagira ibimenyetso by’icyaha baregwa. Bavuga ko iri fungwa rinyuranyije n’amategeko, rikaba rinabangamiye ingingo za 71 na 75 z’igitabo cy’amategeko ahana y’u Burundi. Urukiko rwaje gusanga ibi basaba nta shingiro bifite.
Abagize imiryango itegamiye kuri Leta mu Burundi, bakomeje kwamagana abagize uruhare mu rupfu rw’uyu mugabo, na bo bakomeje gutotezwa. Mu ntangiriro ya nyakanga uyu mwaka, OLUCOME yatangaje ko abantu bitwaje ibyuma, bateye uwungirije iri shyirahamwe, bwana Prudence Bararunyeretse. Ibi byabaye nyuma y’uko uwitwa Claver Irambona, na we uri muri uyu muryango, atewe ijoro riguye. Muri mata, uyu Irambona yarafashwe ubwo yari ari mu rugendo rwitiriwe «Ubutabera bwa Manirumva». Abahagarariye iyi miryango bakaba bemeza ko ibi ari ibimenyetso simusiga ko abaharanizi b’uburenganzira bw’ikiremwamuntu bakomeje guhohoterwa.
Abandi bakomeje gutotezwa ni Gabriel Rufyiri, uhagarariye ubu umuryango OLUCOME, Pierre Claver Mbonimpa, uhagarariye umuryango uharanira uburenganzira bw’ikiremwamuntu (APRODH), na Pacifique Nininahazwe, uhagarariye FORSC, aba bose bakaba baratewe ubwoba ko bazicwa.
Iyi miryango iharanira uburenganzira bw’ikiremwamuntu ikomeje gusaba guverinoma y’Uburundi gushyiraho uburyo bwo kurinda abatangabuhamya no gushyira ahagaragara kandi byihutirwa, umunsi utaha w’urubanza rwa Manirumva, amaperereza ku bahohotera abaharanizi b’uburenganzira bw’ikiremwamuntu na yo akihutishwa, kandi agakorwa mu mucyo. Ku buryo bwihariye, iyi miryango irasaba Leta y’Uburundi kubahiriza amasezerano yishyiriyeho umukono.
Amiel Nkuliza.