Widgetized Section

Go to Admin » Appearance » Widgets » and move Gabfire Widget: Social into that MastheadOverlay zone

Zimwe mu mpamvu zatumye perezida Kagame yongera kugirira icyizere muri politiki minisitiri Inyumba Aloysia.

Kagame yongeye kwibuka Inyumba ageze mu ikorosi rikomeye rya politiki

Nyuma y’aho abatangiranye na perezida Kagame bagiye bitandukanya na we kubera kwanga imikorere ye yiganjemo kwica abatavuga rumwe na we, no kugenda yigizayo buri munyarwanda wese yikanze, byatumye abazi ubwenge bakuramo akabo karenge amazi atararenga inkombe, bituma yisanga asigaranye na bacye mu bo yatangiranye na bo kurwana urugamba. Yaje kwitabaza Inyumba Aloysia, umunyapolitiki yari yarajugunye, kubera ingufu akesha akarimi ke, dore ko ababanye na Inyumba bemeza ko perezida Kagame yamukoresheje muri byinshi.

Perezida Kagame yaje kongera kwibuka Inyumba Aloysia abonye ageze mu ikorosi rikomeye rya politiki, cyane cyane muri rya kinamico ry’amatora ya 2010, amaze kubura aba cadres nyabo ba RPF bagombaga kumushakira amajwi mu baturage, dore ko RPF nyayo yapfuye kera kubera gusenywa na perezida Kagame ubwe, aho yahoraga agenda yigizayo abo yikanze bose.

Iperereza twakoze ryemeza ko Perezida Kagame yaba yariyemeje kwitabaza minisitiri Inyuma mu rwego rwo kumukoresha, dore ko ari umwe mu banyapolitiki yabonaga bari bafite ubushobozi bwo kwitandukanya n’ubwenge, akemera kugirwa umuyoboro wo gusebya no gutuka abatavuga rumwe na Kagame, nka ba General Kayumba Nyamwasa, Theogene Rudasingwa, Gerald Gahima, na Patrick Karegeya, agenda asenya mu banyarwanda hirya no hino, imiryango baturukamo akayisaba kwitandukanya na bo, dore ko afitanye na bamwe muri bo isano rya hafi.

Madamu Aloyizia Inyumba agenda arushaho gukomera, akaba ari we ejo bundi wagiye muri Uganda agaragiye Jeannette Nyiramongi, ubwo uyu yajyaga gupfukamira Perezida Museveni asabira Kagame imbabazi. Abakurikiranira hafi ibya politiki bemeza ko Inyumba asigaye anakora akazi ka Mushikiwabo muri Minaffet, dore ko ari we wakagiye ajya mu mirimo nk’iyo.

Icyo cyizere Inyumba akaba yarakigezeho nyuma yo kwemera gukoreshwa na perezida Kagame, akemera kujyana na Exfar witwa Gen Jerome Ngendahimana gutuka no gusebya ba Gen Muhire, Karenzi Karake, Gen Kayumba na bagenzi be, iki kikaba ari cyo gikorwa cyatumye ahembwa kuba minisitiri.

Uretse guhembwa umwanya wa minisitiri ushinzwe abagore, Inyumba yanahawe inshingano zidasanzwe, dore ko kugeza ubu asa n’aho ari we ukora akazi ka minisitiri w’ububanyi n’amahanga, n’aka ba maneko bashinzwe inzego zo hanze, cyangwa ba ambasaderi. Ingufu nk’izo amaze kugira zemezwa n’ibikorwa aherutse kujyamo mu mezi ashize, ubwo ari we wagiye gukora akazi k’aba ambasaderi n’abamaneko nk’intumwa idasanzwe ya Kagame, mu gutegura uruzinduko rwe muri Chicago, guhura no kugarura mu Rwanda ba Gasana Anastaze na Rwigema Celestini.

Abakurikiranira hafi ibibera mu Rwanda, bakaba bemeza ko izi ngendo za Inyumba azikoreshamo akayabo kava mu misoro y’abaturage bakwa, irenze ubushobozi bwabo.

Bivugwa ko cyera uwo Inyumba yagambaniraga atararaga, ku buryo benshi bemeza ko kugeza ubu ingufu azinganya na ba Gen Jack Nziza, Musoni James hamwe na Jeannette Kagame, nka bamwe mu bavuga rikijyana mu gihugu.

Iperereza Ikinyamakuru Umuvugizi cyakoze, ryemeza ko Inyumba Aloysia yongeye kuzukana imbaraga zidasanzwe nyuma y’aho yari yarajugunywe nabi kubera amagambo yari yaravuze kuri Jeannette Kagame, ubwo yamugayiraga umudamu wa ambasaderi Gasana Eugene, witwa Agnes, uyu na we agahita amurega kwa Jeannette, igikorwa cyaguye nabi Inyumba, kikanatuma atakaza icyizere yari afitiwe, ubwo yahamagazwaga igitaraganya muri perezidansi, ari kumwe n’umugabo we, Lt Col Richard Masozera.
Amakuru na none atugeraho, yemeza ko Inyumba icyo gihe yahise arwara araremba, ku buryo yagarukiye kure. Akiri mu bitaro, perezida Kagame yaje kumutumaho minisitiri Musoni James, aza kumwambura icyitwa igikoresho icyo ari cyo cyose cya RPF, dore ko ari na we wari umubitsi wa FPR icyo gihe. Yaje no gusinyishwa ko atakaje icyizere cyo gusinya ku ma compte ya FPR, anategekwa kwegura kuri uwo mwanya.

Ubutumwa ari mo ubu, ari kumwe n’ibikoresho by’ubutegetsi bwa FPR, birimo Jean-Damascene Ntawukuliryayo, uyu akaba ari visi perezida w’inteko y’abadepite. Ntawurukuriryayo kandi azahura n’abanyarwanda ahitwa Lilles, n’abandi batandukanye, abagezaho ubutumwa bwa shebuja, Paul Kagame. Umubare w’abagize uru rugendo n’intore zabo, tuzabibagezaho mu minsi iri imbere.

Kagabo, London.

One Response to Zimwe mu mpamvu zatumye perezida Kagame yongera kugirira icyizere muri politiki minisitiri Inyumba Aloysia.

  1. anonymous

    August 30, 2011 at 4:20 pm

    UBU INYUMBA AMEREYE NABI ABATURAGE BO MUBUFARANSA ABASABA KUZAZA KWACYIRA SHEBUJA ABEMEYE BOSE KUZAZA AZABISHYURIRA AMATICYE NAHO KURARA ICYINDI NUKO MURABO BACYE BASA NABEMEY’ARIMPUNZI ZIYISE ABANYEKONGO NABANYARWANDA BABANYANDA NINI!,IBIRERO ARABIKORERA MUR’AMBASSADE YU RWANDA AHO ATUMIRA IMPUNZI AKAZIZEZA KUZAZIHA AKAYABO KAMAYERO KANDI ARIKO ANAZIKANGURIRA GUSHAKA ABANDI BANYARWANDA BATAVUGA RUMWE NA KAGAME NGO BAMENYE AHOBATUYE NUKO BABABONA.
    IGITANGAJE NUKO HARABANYARWANDA BASHORA KUZISANGA MUBIBAZO NIBATAREBA NEZA KUKO ABOBACYE BIBAGIWE KO ARIMPUNZI!.

You must be logged in to post a comment Login