Widgetized Section

Go to Admin » Appearance » Widgets » and move Gabfire Widget: Social into that MastheadOverlay zone

Abakobwa Barindaga Kadafi nabo bavuze akari imurori

Abakobwa barindaga Gaddafi nabo batangiye kumuvamo.

Perezida wa Libya Moumari Gaddafi yari afite umwihariko  wihariye atandukaniyeho n’abandi baperezida b’isi.   Umutekano we wacungwagwa ijana ku ijana n’abakobwa. Abo bakobwa babaga mu mutwe umurinda bazwi ku izina ry”amazones”. Abo bakobwa bajyanaga nawe aho yajyaga mu ngendo zose,  abantu bose barabatangariraga ndetse bakabibazo.  Mu gihe ubutegetsi bwe busa n’ubwahenutse burundu,  bamwe muri abo bakobwa ntibaripfanye batangaje akari imurori. Batangaza ko Gaddafi  yabafataga ku ngufu , akabahererekanya n’abahungu be ndetse n’abasirikare bakuru be nabo batabarega izuba, babaryaga ivandu.

Abo bakobwa 400 barangwaga n’itoto, babanzaga kunyura mu ishuri rya gisirikare  ry’abagore riri i Tripoli, ryashinzwe na Gaddafi mu mwaka wa 1983. Umwe muri bo yatangarije rimwe mu itangazamakuru mpuzamahanga, ko yahatiwe ku ngufu kujya mu mutwe w’abarinda Gaddafi. Bamukangishije ko nabyanga musaza we afungwa. Yahise ajyanwa I I Bab Aziziya , mu ngoro yari ituwemo na Gaddafi, ajyanwa ahantu hihariye aho yemeza ko Gaddafi ubwe yamukoreye ibyamfurambi akamufata ku ngufu.

Ubu buhamya bw’aba bakobwa babaga mu mutwe wamurindaga, bwiyongereye k’ubundi  buhamya bw’umukobwa warerega abana b’umuhungu wa Gaddafi wakorewe iyicwarubozo rirenze kamere.  Uyu mukobwa utakigira isura ,  amafoto ye ababaje cyane  yerekanywe  ku matereviziyo atandukanye  mpuzamahanga.

Ibyaha byo gufata ku ngufua abagore ni bimwe mu byaha bikurikiranwa n’urukiko mpuzamahanga. Mu gihe Gaddafi na bamwe mu bahungu be bashakishwa narwo, nibaramuka batawe muri yombi, bishobora kuziyongera  mu byo baregwa.

Kagabo, Londres

You must be logged in to post a comment Login