Widgetized Section

Go to Admin » Appearance » Widgets » and move Gabfire Widget: Social into that MastheadOverlay zone

Abanyamakuru b’ikinyamakuru Umurabyo bazongera bumvire Ubunani muri gereza biturutse ku itinzwa ry’urubanza rwabo rikorwa n’urukiko rw’ikirenga.

Nkusi Uwimana Agnes na Mukakibibi Saidat mu Rukiko.

Byari biteganijwe ko kuya 2/11/2011 urukiko rw’ikirenga rutangira kuburanisha mu bujurire,  urubanza rw’abanyamakuru babiri b’ikinyamakuru Umurabyo Nkusi Uwimana Agnes na Mukakibibi Saidat. Nyamara amakuru yageze ku  kinyamakuru Umuvugizi,  avuga ko urwo rukiko ruruta izindi mu Rwanda,  rwahawe amabwiriza yo gukomeza gusiragiza abayobozi bakuru b’Umurabyo, uburoko bugakomeza kubabona.   
 
Kuri iyi tariki nk’uko bari babimenyeshejwe n’Urukiko rw’ikirenga, Umuyobozi w’ikinyamakuru Umurabyo Nkusi Uwimana Agnès, n’umwanditsi mukuru w’icyo kinyamakuru Mukakibibi  Saidati, bari   bitabye urwo rukiko. Bageze mu rukiko bombi  bakanyazwe amapingu.  Batunguwe  n’urupapuro umucamanza uyoboye i nteko ibaburanisha yasomye ruturutse  mu bushinjacyaha bukuru, ruvuga ko basaba ko imanza nshinjabyaha zari kuri iyo tariki zimurwa kuko nta bashinjacyagha bahari bo kubashinja,  abashinjacyaha bose  bari mu zindi manza.
 
Kubera yagahunda y’ubucamanza bukorera mu nyungu za FPR na Kagame wayo, n’uwari uhagarariye ubushinjacyaha wari waje kumva icyemezo cy’iyo baruwa, nawe yahisemo kunga muryo umucamanza, avuga ko igihe cya vuba yazaboneka ari mu mpera z’ukwezi kwa mbere umwaka wa 2012. Urukiko rumaze no kumva abunganira abo banyamakuru, hafashwe icyemezo ko urubanza ruzasubukurwa ku itariki ya 30/01/2012
 
Andi makuru atugeraho kandi aturutse ahantu hizewe, yemeza ko abo bagenzi bacu ukwo ari babiri  bamerewe nabi muri gereza ya 1930.  Aho  birirwa batotezwa n’ubuyobozi bwa gereza ku mabwiriza ya Komiseri Gahonzire Mary wungirije Rwarakabije,  ubafata nk’abanzi  ba mbere b’igihugu.  Uburyo bafunzwemo  bakaba batarigeze bahabwa agahenge cyangwa uburenganzira bwuzuye nk’ubwabandi bafungwa.

Abo bayobozi bakuru b’ikinyamakuru Umurabyo bari bakatiwe ibihano by’urukozasoni bazira inkuru basohoye muri icyo kinyamakuru izinshi zanengaga Kagame n’agatsiko ke bafatanije kuyogoza igihugu. Nkusi Uwimana Agnes yari yakatiwe imyaka 17  naho Mukakibibi imyaka 7 y’igifungo. Ibyo bihano bakatiwe bikaba byaramaganywe cyane n’imiryango mpuzamahanga iharanira ubwisanzure bw’itangazamakuru. Nyamara bahawe ibyo bihano by’urukozasoni bazira kunenga Kagame mu gihe inkoramaraso ze zaguriwe kuvuga ko arizo  zishe umwanditsi mukuru w’ikinyamakuru Umuvugizi Rugambage Lonard , umwe yararekuye undi akatirwa imyaka 10 gusa. Byagaragaye ko mu Rwanda aho kunenga Kagame n’agatsiko ke wakwica umuntu wabiherewe umugisha n’ibukuru.

Kyomugisha  , Kampala 

You must be logged in to post a comment Login