«Reporters sans frontières» iramagana ihohoterwa ry’abanyamakuru bo muri Kongo.

RSF irasaba abayobozi ba Kongo ko amatora agomba kuba ku wa mbere akwiriye kuzabera mu mucyo no mu kubahiriza ubwisanzure bw'abanyamakuru!
«RSF» ivuga kandi ko «ibyavuye mu ikusanywa ryateguwe n’ishyirahamwe ry’abanyamakuru bo muri Kongo, «Journaliste en danger» mu rurimi rw’igifaransa, byerekana neza ko guhohotera abanyamakuru no gufunga ibinyamakuru bakorera bigikomeje, ko ndetse uruhande rumwe rw’ibinyamakuru ubu rwabaye ibikoresho byo kwamamaza ubutegetsi buriho, ibi bikaba byiyongera ku bindi bibazo by’itangazamakuru byari bisanzwe mu gihugu, mu byumweru bishize».
«Reporters sans frontières» ikomeza itangazo ryayo igira, iti: «Mu gihe hasigaye iminsi micye gusa kugirango amatora abe, turasaba na none abayobozi ba Kongo ko bakora aho bwabaga kugirango aya matora azabe mu bwisanzure bushoboka. Tuributsa na none abayobozi ko nta matora ashobora gutungana mu gihe hatubahirijwe ubwigenge bw’ibinyamakuru n’akazi k’abanyamakuru».
Ifungwa ry’ibinyamakuru n’abanyamakuru.
Ku wa 18 ugushyingo 2011, umuyobozi w’akarere ka Kabambare, Ernest Miyambo, yategetse ko Radiyo yitwa «Radio communautaire Tujenge Kabambare (RCTK)» ifungwa; ibi bikaba ari ukubangamira Inama nkuru y’itangazamakuru (CSAC), yo yonyine ifite ububasha bwo gufata ibyo byemezo. Iri fungwa ry’iyi radiyo ryatewe n’ikiganiro yagiranye n’uwahoze ari umukuru w’ingabo zirwanya ubutegetsi bwa Kongo, iki kiganiro Ernest Miyambo akaba yaragifashe nk’icyari kigamije guhamagarira rubanda kwivumbagatanya ku butegetsi. Ernest Miyambo yanategetse ko umuyobozi w’iyi radiyo, Kabuana Mukelenge, afatwa. Kubera gutinya gufatwa, uyu munyamakuru aracyari mu bwihisho.
Radiyo televiziyo yitwa Lisanga, na yo yahagaritswe hagati y’amataliki ya 07 na 15 ugushyingo 2011, kubera ko yahitishije ikiganiro mpaka cy’umukandida urwanya ubutegetsi buriho ubu muri Kongo, Etienne Kshisekedi. Uyu yavugaga ko ngo ari we perezida wa Kongo, ngo akanahamagarira rubanda gufungura imiryango y’amagereza.
Ku wa 18 ugushyingo uyu mwaka, andi maradiyo atanu akorera mu ntara ya Katanga, na yo yafunzwe n’umuyobozi w’akarere ka Kambove, Brigitte Luta, nta yindi nteguza. Amabwiriza y’ifungwa ry’aya maradiyo yatanzwe n’uwitwa Mulanya Ilunga, avuga ko atari yishyuye imisoro. Kugirango «Radiyo televiziyo Jedidja», Radio «Fondation Thérèse Lukenge Kapuibwe», «Radio communautaire de Kapolowe», «Radio Rocher du Salut» na «Radio Plein Evangile» zishobore kongera gukora, zaciwe ibihumbi 15 000 by’amadolari y’abanyamerika. Ku wa 17 ugushyingo 2011, abayobozi b’aya maradiyo uko ari atanu bari bahamagajwe, basabwa kwishyura aya mafaranga ku buryo bwihutwa, kugirango amaradiyo yabo ashobore gukomeza ibiganiro byayo.
Mu gihe mu cyumweru gitaha amatora ariho azatangira, kandi aya maradiyo ariho azaba akenewe cyane, haba ku banyapolitiki bayavugiraho ndetse n’abaturage ubwabo, amaradiyo menshi yo muri Kongo abona amafaranga acibwa hamana kugirango ashobore gukomeza gukora.
Uretse ifungwa ry’amaradiyo yo mu gihugu, abanyamakuru b’amaradiyo amwe n’amwe mpuzamahanga na bo bashobora kwimwa uburenganzira cyangwa bagatinda kubuhabwa (visa) kugirango babone uburyo bwo kwinjira mu gihugu gukurikiranira hafi aya matora azaba mu cyumweru gitaha. Uku kwimwa visa bimaze kuba ku kinyamakuru cyitwa «Jeune Afrique» cyatangaje ku wa 20 ugushyingo 2011, ko kitazashobora kohereza umunyamakuru wacyo muri iyo mihango. Ubutegetsi bwa Kongo bwanyomoje iyi nkuru, buvuga ko butigeze bwangira umunyamakuru wa «Jeune Afrique» kwinjira ku butaka bw’iki gihugu.
Ihohoterwa n’impungenge zishingiye ku mutekano w’abanyamakuru.
Uretse ibihano bitangwa n’abayobozi ba Kongo, ibihano bibangamira ku buryo bugaragara uburenganzira bw’itangazamakuru, abanyamakuru na bo bahanganye n’ibibazo by’umutekano wabo. Ku wa 14 ugushyingo 2011, uwitwa Antoine Kshiyenge, ukorera radiyo televiziyo y’i Lubumbashi «Jua», yakubiswe n’abayoboke b’ishyaka ryitwa PPRD (Parti du peuple pour la reconstruction et la démocratie» ubwo yari yatumiwe gutara amakuru mu myigaragambyo yari yateguwe na bamwe mu badepite, ku cyicaro cy’iryo shyaka. Antoine Kshiyenge yatangaje ko abayoboke b’iryo shyaka batangiye kumukubita nyuma y’uko atangarije ko ari umunyamakuru wa «Jua».
Mbere y’aho, umwe muri bagenzi be, Junior Nyembwe, na we yakubiswe n’abayoboke b’irindi shyaka ryitwa UNAFEC, ubwo yari yaje gutara amakuru mu nama y’ikipe y’umupira w’amaguru, Vita club. Ku wa 07 ugushyingo, uwitwa Freddy Kalume, umunyamakuru w’iyo radio televiziyo ushinzwe gufotora, na we yari yakubiswe n’aba bayoboke b’ishyaka, mbere y’uko bamwambura icyuma gifata amashusho (camera).
Kubera iri teshwa gaciro n’ibibazo by’umutekano abanyamakuru bo muri Kongo bakoreramo, umuryango «Reporters sans frontières» n’umuryango w’abanyamakuru muri Kongo (Journaliste en danger), batanze amagana y’udukote twanditseho «PRESSE» ku banyamakuru bo muri iki gihugu. Utwo dukote, dutuma abanyamakuru bamenyekana iyo bari mu bantu benshi bakora akazi kabo, tugatuma batanahohoterwa n’abashinzwe umutekano, tweretswe ku buryo bwemewe n’amategeko umukuru wa polisi, mu mihango yabereye i Kinshasa ku wa 24 ugushyingo, uyu mwaka.
Amiel Nkuliza, Sweden.