Bombori bombori hagati ya maneko za Perezida Kagame kubera kurwanira ubutoni i bukuru!
I Kigali hashize iminsi hanuka urunturuntu hagati ya maneko za perezida Kagame zikomeje kugambanirana kubera kurwanira ubutoni i bukuru. Uku kutumvikana perezida Kagame na we agufitemo inyungu kubera gutinya ko bamwiyungiraho.Amakuru agera ku Umuvugizi aturuka ahantu hizewe, yemeza ko Gen Karenzi Karake adacana uwaka na Col Dan Munyuza hamwe na Gen Jack Nziza, aho aba bombi barwanira ubutoni i bukuru, ari na ko barushanwa mu kugambanira abanyarwanda bari hirya no hino, ibi mu rwego rwo gushimisha perezida Kagame.
Ibi byakajije umurego nyuma y’aho perezida Kagame aherewe raporo y’uko Gen Karenzi Karake yananiwe akazi ke, ubwo bajyanaga muri Amerika mu nama ya Loni, akananirwa kuvugana na ba ambasaderi batandukanye bari bateraniye aho, ahubwo akifatira indege, akisubirira i Kigali.
N’ubwo bamwe mu basirikare bari hafi ya perezida Kagame bagerageje kuvuganira Gen Karenzi, amakuru atugeraho yemeza ko perezida Kagame atigeze anyurwa n’ibisobanuro byatanzwe, yaba ibya Gen Karenzi Karake cyangwa abamuvugiraga. Uku kugawa kwe kwatumye Col Dan Munyuza arushaho kugira imbaraga ku buryo ba maneko ba perezida Kagame bakorera hirya no hino muri za ambasade z’u Rwanda mu mahanga batanga amaraporo Gen Dan Munyuza akayajyana kwa perezida Kagame, atanyuze kwa Gen Karenzi Karake, kandi ari we maneko mukuru.
Kudaha Gen Karenzi Karake amaraporo na bamwe muri ba maneko ba za ambasade zibarizwa hirya no hino mu Burayi, byatumye na Gen Karenzi Karake arakara, afata icyemezo cyo gutanga amabwiriza kuri abo ba maneko be, kutazongera gucisha amaraporo kwa Col Dan Munyuza, ko bagomba kuyamwihera ubwe.
Kagabo, London.
Byashyizweho na editor
on Dec 23 2011. Filed under Ahabanza, Amakuru Ashyushye, Umutekano.
You can follow any responses to this entry through the RSS 2.0.
You can leave a response or trackback to this entry

ABABAGABO NIKAGAME WABASHINZE IMIRIMO MURI YA SYSTEME YO KUNEKANA GUSA KAGAME NTASHOBORA GUTINDA GUHINDURIRA UMWANYA KARENZI KUKO NTIYAKWITESHA NZIZA KANDI NZIZA AGIRIRA ICYIZERE DAN,KANDI KARENZI NTAZEMERA KO DAN YAMUZANAHO UBUTANI KUKO KARENZI YAKORESHEJE DAN NKA I.O UNDI ARI C.O WA DMI RERO AHA HARI IBINTU BITASOBANUTSE GUSA KUBERAKO DAN AKUNDA KWIYEREKANA KWA NZIZA NO KWA KAGAME IBIBINTU NTIBIZOROHA GUSA . TUBITEG’AMASO GUSA JYE MBONA MURUYUMWIRYANE NTA MAHIRWE MENSHI KAGAME AWUFITEMO.