Minisitiri w’intebe wa Suwede asanga abanyamakuru ba Suwede bafungiwe muri Etiyopiya bagomba kurekurwa.
Minisitiri w’intebe w’igihugu cya Suwede, Fredrik Reinfeldt, asanga abanyamakuru ba Suwede bafungiwe muri Etiyopiya bagombaga kurekurwa nta yandi mananiza, kubera ko ngo barengana.Aba banyamakuru, Martin Schibbye na Johan Persson, bakaba bamaze igihe bafunzwe na Leta y’igitugu ya Etiyopiya, ibarega kwinjira muri icyo gihugu nta burenganzira bafite, no gushyigikira imitwe y’abatavuga rumwe n’ubutegetsi bwa Etiyopiya.
Ibi byaha byombi, byahimbwe na Leta ya Etiyopiya mu rwego rwo gucecekesha itangazamakuru, ni byo byatumye minisitiri w’intebe wa Suwede asaba ubucamanza bw’igihugu cya Etiyopiya kwiha agaciro, bukarekura abo banyamakuru barengana, bityo bagasanga imiryango yabo muri Suwede.
Minisitiri w’intebe, Fredrik Reinfeldt, akaba yabivuze muri aya magambo: “Umurongo wacu ni uko abo banyamakuru binjiye muri Etiyopiya kubera impamvu z’akazi kabo k’itangazamakuru, bityo tukaba dusaba ko uburenganzira bwabo bwubahirizwa bakarekurwa, bagasanga imiryango yabo muri Suwede”.
Leta ya Suwede ikaba ihangayikishijwe n’uburengazira bw’aba banyamakuru bakomeje guhohoterwa bazira umwuga wabo, ari na yo mpanvu inakomeje kumvisha Leta ya Etiyopiya, binyuze mu nzira ya dipolomasi, kuba yakwisubiraho, ikarekura izi nzirakarengane z’abanyamakuru.
Ubushinjacyaha bwa Etiyopiya kubaka burimo gusabira abo banyamakuru igifungo cy’imyaka 18 n’amezi 6, icyemezo cy’urukiko kikazasomwa ku wa 27 ukuboza 2011.
Imiryango mpuzamahanga iharanira uburenganzira bw’abanyamakuru, nka “Committee to Protect Journalists”, na Amnesty International, na yo ikaba yunze mw’ijambo rya minisitiri w’intebe wa Suwede, isaba ubwo bucamanza kubahiriza uburenganzira bw’itangazamakuru, bukarekura abo banyamakuru ba Suwede bakomeje kugaraguzwa agati n’ubutabera bw’igihugu cya Etiyopiya.
Johnson, Europe.
Byashyizweho na editor
on Dec 23 2011. Filed under Ahabanza, Amahanga, Amakuru Ashyushye, Itangazamakuru, Uburengazira bwa Muntu.
You can follow any responses to this entry through the RSS 2.0.
You can leave a response or trackback to this entry
