Inzego z’umutekano za perezida Kagame ni zo zari inyuma y’iterwa ry’ibisasu !

Gen Charles Kayonga

Itohoza rimaze iminsi rikorwa n’Umuvugizi ryerekana ko abaturage bagera kuri babiri bishwe n’inzego z’umutekano za perezida Kagame, zikanakomeretsa abagera kuri cumi n’umunani. Iki gikorwa kikaba cyarabereye ahitwa mu Marembo mu murenge wa Nyabisindu ho mu karere ka Gasabo, ubwo izo nzego z’umutekano zateraga abaturage ibisasu.
 
Iki gikorwa cya bunyamaswa kikaba cyarakozwe n’inzego z’ubutasi za perezida Kagame mu rwego rwo kubona urwitwazo rw’impamvu z’umutekano muke, kugirango hataboneka urubuga rwa demokrasi n’ubwisanzure mu gihugu.
Iri yica rubozo ku baturage akaba atari bwo bwa mbere rikozwe n’ inzego z’umutekano za perezida Kagame, kuko na none zakunze kubikora kuva mu kwezi kwa gatatu 2010 mu bikorwa byateguraga amatora y’umukuru w’igihugu, aho perezida Kagame yashakaga gucecekesha abatavuga rumwe na we.
 
Leta ya Kagame ikaba ikoze ibi bikorwa bigayitse nyuma yo gusabwa n’abaterankunga kwisubiraho igatanga demokarasi mu gihugu.
 
Bamwe muri maneko za perezida Kagame badutangarije ko ibyo bikorwa byo gutera ibisasu abaturage byakozwe ku mabwiriza yari yaturutse i bukuru kugirango batere ubwoba abaturage hamwe no kumvisha abaterankunga ko hakiri kare gutanga demokrasi mu Rwanda.
 
Johnson, Europe.

Byashyizweho na editor on Jan 6 2012. Filed under Ahabanza, Amakuru Ashyushye, Umutekano. You can follow any responses to this entry through the RSS 2.0. You can leave a response or trackback to this entry

1 Igitecyerezo for “Inzego z’umutekano za perezida Kagame ni zo zari inyuma y’iterwa ry’ibisasu !”

  1. anonymous

    kagame nabamaneko barasetsa!!!! ntibibuka ko ibintu byakonzwe cyera ko arikinyoma gishaje. barasa bagamije kwivugana abantu, bashaka kwambuka umupaka cyane cyane nkumupaka wa Kongo dore ko arakarima ka kagame,hari nuburyo baba bashaka gucececyesa abaturanjye birimo nitera bwoba.
    Ubwo yobamaze gutera ibisasu bahita banjya mubaturanjye babayobya ngo ninyangarwanda. ubuse ko twamenye ko ariwowe ubikora Ndavuga kagame nabamaneko be cyangwa ningabo ze noneho duhite tubita inyangarwanda cyangwa inkunda Rwanda!!!!
    Ibi byakonzwe henshi , kugisenyi hapfa abaturanjye numusirikare wurwanda , Icyangungu ,ari Ikamembe cyangwa ibugarama. Noneho shyiraho ibisasu byamaze ibantu ikigali.
    Birantangaza ubeshya kandi abantu babitega arabantu kagame aba yatumwe akiyita nyoni nyinshi. Igihe nicyigera nzabibabwira.
    Kandi ndasaba abantu bashuka bagakora ibi bikorwa ndagirango mbibutse ko bizabahinduka cyangwa kagame wenyine na jack bazabiyicira. Niba mutazi umuntu witaga Nzaramba wategaga Mine muntambara nanyuma yaho aza kuyobora ingabo kurwego rwa batayo muzabaze uko kagame yamwishishije!!!!
    Ninde wibuka Abasi ukuntu yakoze yivuye inyuma jack amubwira ko arigihanganjye, muzabaze ko yapfuye tukamuhamba. Amagambo Jack nziza yakuricyijeho na karangwa we nagahomamunwa. Umurwango we bakomeje kuwuneka ngo bunve ko haricyo uvuga ariko bararuciye bararumira.
    Nashakaga kubwira abo bahungu bashukwa kwica noguhohotera abantu ko Kagame ntagaciro abaha uretse kuzabitura urupfu.
    Hacyiri kare mwaba mubereretsee.

You must be logged in to post a comment Login

Ibyahise

Itariki
Gushakisha ukurikije ibyiciro
Gushakisha wifashije google
Log in