Abanyarwanda basoje icyumweru cyo kwibuka Nyakwigendera Dr Alison Des Forges.
Mu gihe isi yose irimo kwibuka umunsi impirimbanyi ya demokarasi n’umuharanizi w’uburenganzira bw’ikiremwamuntu, Dr Alison Des Forges. Twifatanyije n’inshuti ze, umuryango we, hamwe n’abakozi b’umuryango Human Rights Watch .Byari mu gihe nk’iki Isi yose, cyane cyane u Rwanda, twaburaga inshuti, akaba n’umubyeyi wa benshi, Nyakwigendera Alison Des Forges, wakunze kurara adasinziriye aharanira ko uburenganzira bw’abanyarwanda bwakubahirizwa.
Kimwe na Nyakwigendera Nyirubutungane Papa Yohani Pawulo wa II, Nyakwigendera Alison Des Forges na we yafashe iya mbere kimwe na Human Rights Watch yari ahagarariye mu Rwanda igihe batabarizaga u Rwanda ko mu Rwanda hari hagiye kuba jenoside n’ubundi bwicanyi ndengakamere.
Ubutwari bwaranze Nyakwigendera Alison Des Forges na Human Rights Watch ni bari kupfana ijambo, ubwo yafashe iya mbere akajya Arusha gushinja ba Col Bagosora n’abandi bari baragushije u Rwanda mu icuraburindi rya Jenoside .
Ubwo na none ingabo zahoze ari iza FPR Inkotanyi zarimo kumara imbaga y’abaturage b’inzirakarengane, umuryango Human Rights Watch na Nyakwigendera Alison Des Forges bafashe iya mbere basaba amahanga ndetse n’urukiko mpanabyaha rwa Arusha (TPIR) guhana ubwicanyi bwagiye bukorwa n’izo ngabo.
Ubutwari bwa Nyakwigendera Alison Des Forges bwaranzwe na none no guca ingeso yo kudahana, ni bwo bwatumye yimwa uburenganzira n’abayobozi bakuru b’u Rwanda bwo kongera kurukandagizamo ikirenge.
Human Rights Watch Mourns Loss of Alison Des Forges
http://www.hrw.org/news/2009/02/13/human-rights-watch-mourns-loss-alison-des-forges
Imana imuhe iruhuko ridashira.
Ubwanditsi.
Byashyizweho na editor
on Feb 19 2012. Filed under Ahabanza, Amakuru Ashyushye, Uburengazira bwa Muntu.
You can follow any responses to this entry through the RSS 2.0.
You can leave a response or trackback to this entry
