Reporters Without Borders iramagana igifungo giherutse gukatirwa Abanyamakuru Uwimana Nkusi Agnes na Saidati Mukakibibi.
Umuryango uharanira uburenganzira bw’ikiremwa muntu Reporters without borders washyize ahagaragara inyandiko yamagana igifungo cy’abanyamakuru bagenzi bacu Uwimana Nkusi Agnes wari uyoboye Ikinyamakuru Umurabyo hamwe na mugenzi we Mukakibibi Saidati bakomeje gusiragizwa muri gereza kuva mu kwezi kwa 7/ 2010 nyuma y’uguhimbirwa ibyaha leta ya ikunze kurega abayinenga aribyo guhungabanya itunze rusange rya rubanda ,amacakubiri hamwe n’uguhakana jenoside .“Igabanywa ry’igifungo ni amakuru ashimishije cyane ku gifungo cy’imyaka nkiriya bari bakatiwe mbere, ariko mu by’ukuri iri katwa ry’igifungo siryo twari dutegereje” nk’uko byatangajwe na Reporters without borders.
Yakomeje ivuga ngo “ Kuva aba banyamakuru b’abagore bafungwa twakomeje gusaba leta y’u Rwanda kubafungura amazi atararenga inkombe, cyane nk’umunyamakuru Agnes Uwimana wahawe igifungo nka kiriya cyo ukuguma muri gereza kandi ubuzima bwe buhangayikishije cyane”
Yanadutangarije ko nubwo leta y’u Rwanda ivuga ko irimo kuvurura itegeko ry’itangamakuru rikaba rigeze mu Nteko Ishingamategeko ariko ukuri ni uko bidateze kugira icyo bihundura ku mikorere y’itangazamakuru mu gihe abanyamakuru bakomeje kumarirwa muri gereza kandi mu buryo budasobanutse bazira ibitekerezo byabo.
Nkusi Uwimana akaba yagabanyirijwe igahano kikava ku myaka cumi n’irindwi bamuha itatu, naho mugenzi we Saidati Mukakibibi akaba nawe yagabanyirijwe igihano kuva ku myaka irindwi kugeza kuri itatu, bose baregwa guhungabanga umutekano w’igihugu.
Ibi bikaba bibaye mu gihe u Rwanda ruza ku mwanya wi 159 ku bihugu 179 mu kuniga itangazamakuru ku isi nk’uko Umuryango uharanira uburenganzira bw’itangazamakuru Reporters without borders wabitangaje .
Johnson , Europe .
