Kagame yananiwe gufasha abacitse ku icumu badafite kivugira a be n’ibyegera bye bazamurira imitamenwa!

Imfubyi zasizwe iheruheru kandi zidafite kivugira zitahira discours yo kwishongora kwa Kagame.

Hashize imyaka isaga 17 abacitse ku icumu rya jenoside barira ayo kwarika, mu gihe Perezida Kagame na bagenzi be basahurira umutungo wagafashije izo mfubyi mu mahanga, ari nako bayubakamo imitamenwa hirya no hino mu gihugu.

Igiteye agahinda ni uko izo mfubyi zasizwe iheruheru kandi zidafite kivugira zitahira discours yo kwishongora kwa Kagame hirya no hino, mu gihe cyo kwibuka, nk’aho ayo mafaranga basahura harimo nayo abaterankunga bagenera izo mfubyi bakayakoreshereje mu gufasha izo mfubyi kimwe n’abapfakazi ba jenoside.

Mu gihe Perezida Kagame asahura amafaranga ayashora mu kubaka imitamenwa hamwe no kugura indege z’akataraboneka, izo mfubyi aba yishongoraho mu gihe cyo kwibuka ziba zaburaye izindi nta macumbi zifite, naho bamwe mu bapfakazi ba jenoside bafashwe ku ngufu bakaba babana n’ubwandu bwa Sida babuze imiti n’abayifite barira ayo kwarika kubera kubura ibiryo, abandi badafite kivurwa dore ko iyo miti iba ikeneye ifunguro rihagije mbere yo kuyinywa.
Kagabo , London

Byashyizweho na editor on Apr 9 2012. Filed under Ahabanza, Amakuru Ashyushye, Politiki, Uburengazira bwa Muntu. You can follow any responses to this entry through the RSS 2.0. You can leave a response or trackback to this entry

You must be logged in to post a comment Login

Ibyahise

Itariki
Gushakisha ukurikije ibyiciro
Gushakisha wifashije google
Log in