RDF mu kugumura ingabo za Congo Kinshassa

RDF mu migambi w'uguteza akaduruvayo muri Kongo .

Amakuru agera ku Kinyamakuru Umuvugizi yemeza ko ingabo za RDF zikomeje kugumura iza Kongo Kinshassa mu mugambi wo gutera akaduruvayo muri Kongo.
Nk’uko bamwe mu basirikare bari mu gicye kiyobowe na Gen Ntaganda Bosco babidutangarije, bemeza ko Gen. Ntaganda ahari, ahubwo ngo bakaba barimo no kwisuganya ngo bongere bakore umutwe w’inyeshyamba ugamije gutera akandi kaduruvayo muri Kongo.

Ibirindiro byabo bikaba biri za Rutchuro. Ibi RDF na Gen. Ntaganda bakaba babikora kugira ngo adafatwa n’Urukiko mpuzamahanga ICC kuko Kabila yamukuyeho amaboko bitewe nuko yakoreraga u Rwanda kurenza Kongo, kandi akumvira Kagame kurenza Kabila.

Ibi bikaba binakorwa na Kagame mu rwego rwo gukingira ikibaba Gen. Ntaganda ngo adafatwa n’urukiko n’Urukiko mpuzamahanga ICC rukomeje kumuhiga bukware kubera bwicanyi simusiga yakoreye Abanyarwanda n’Abenyekongo .

Ikindi ni uko uyu mutwe ugamije kongera gusahura umutungo kamere wa Kongo nk’uko bisanzwe iteka… Dore ko igice cya Gen. Ntaganda Bosco ari cyo cyari gisanzwe ari umuyoboro wo gusahurira Perezida Kagame uwo mutungo kiwuzana mu maboko y’inzego z’ubutasi z’u Rwanda.

Ibi bikaba bibaye nyuma y’ikinamico Perezida Kagame aherutse gukora ngo arafunga abasirikare be bakuru bayobowe na Gen. Ibingira hamwe na Col. Munyuza Dani. Ibi na none bakaba bibaye nyuma ya za gihamya Perezida Kabila yari amaze guha Perezida Kagame zerekana uburyo abasirikare be bakuru basahura umutungo kamere w’igihugu cye, bakanateza akaduruvayo muri icyo gihugu cyabaye isibaniro y’inyeshyamba zihabwa imfashanyo na RDF, ari nako zisasira inzirakarengane z’abaturage ba Kongo.

Imiryango nka Human Rights Watch na Amnesty International ikaba yarakunze gushyira ahagaragara raporo zerekana ubwicanyi simusiga bwagiye bukorwa n’igice cya Gen. Ntaganda afatanyije n’ingabo za RDF.
Mukayisire , London

Byashyizweho na editor on Apr 17 2012. Filed under Ahabanza, Amakuru Ashyushye, Umutekano. You can follow any responses to this entry through the RSS 2.0. You can leave a response or trackback to this entry

You must be logged in to post a comment Login

Ibyahise

Itariki
Gushakisha ukurikije ibyiciro
Gushakisha wifashije google
Log in