Human Rights Watch iramagana ikatirwa rya Ntaganda Bernard 

Daniel Bekele, Umuyobozi wa Human rights Watch ushinzwe Afurika .

Umunyapolitiki Ntaganda n’abanyamakuru bakomeje kuborera muri gereza bazira ibitekerezo byabo .

Mu itangazo ryasohowe ejo  n’Umuryango uharanira uburenganzira bw’ikiremwa muntu Human Rights Watch, wamaganye  igifungo cy’imyaka ine Urukiko rw’Ikirenga rw’u Rwanda rwakatiye umunyapolitiki Ntaganda Bernard . 

Human Rights Watch yaravuze gize it: “ Kuba urukiko rw’Ikirenga rwakatiye umwe mu batavuga rumwe n’ubutegetsi bw’u Rwanda Ntaganda Bernard rugahamya igifungo cyemejwe n’Urukiko Rukuru cy’imyaka ine ,byatumye ubutabera bw’u Rwanda burushaho gutakarizwa ikizere cyane kubari bakibufitiye, mu kuba bwashyigikira ukwishyira no kwizana  kwa buri muntu”.

Ntaganda akaba ari umwe mubanyapolitiki bakunze kunenga ubutegetsi bw’uRwanda  kimwe n’abanyamakuru babiri bakomeje kuborera muri gereza z’urwanda bazira ibitecyerezo byabo. 

Mu ikatwa ry’icyo gihano ku itariki ya 27 Mata 2012 nibwo rw’Ikirenga rwahamije ibyemejwe n’Urukiko Rukuru, rumuhamya icyaha cyo guhungabanya umutekano  hamwe no kubiba amacakubiri . 

Umuyobozi wa Human rights Watch ushinzwe Afurika Daniel Bekele yaravuze ati:  “Urubanza rwa Ntaganda Bernard n’ibirego bihimbano kubera impamvu za politiki , gufunga umunyapolitiki utavuga rumwe n’ubutegetsi azira kunenga gusa gahunda za leta nta mwanya bigifite mu bihugu bigendera ku mahame ya Demokrasi”. 

Human Rights Watch ikaba yarakunze kunenga  ibirengo nk’ibyo by’ibihimbano byo guhungabanya umutekano n’itunze rusange rya rubanda  byakunze kuregwa abanenga ubutegetsi bw’u Rwanda. Ntaganda Bernard akaba ari umwe  muri abo barezwe ibyo birego bihimbano hiyongereyeho n’icyo ugutegura imyigaragabyo atabiherewe uruhushya, akaba yaraje gutabwa muri yombi kuya 24/06/2010 anacibwa amande, ibi bikaba byarabaye  muri ya  nkubiri leta y’u Rwanda yakoreraga abatavuga rumwe n’ubutegetsi  hamwe n’abanyamakuru ibikiza  kugira ngo be kugira uruhare mu matora y’umukuru w’igihugu yabaye mu kwezi kwa munani 2010 .  
 
Iri katirwa  rye rikaba ryarabaye na none nyuma y’ibyumweru bitatu ubucamanza bw’u Rwanda bukatiye abanyamakuru Agnes Nkusi Uwimana hamwe na Saidati Mukakibibi ku ya 5 Mata 2012 bazira inyandiko zabo basohoye banenga ubutegetsi aho umwe muri bo yahawe igifungo cy’imyaka ine undi ahabwa icy’imyaka itatu,abo bagore babiri bakaba barahamijwe n’ibyaha byo guhugabanya umutekano w’igihugu , Uwimana ahamwa n’ikindi cyo gusebanya, ahanagurwaho icyaha cya amacakubiri no guhakana Jenoside  . Iri katirwa rikaba ryarabangirije irindi ryabaye ku ya 11/02/ 2011 ubwo umwe yakatirwaga n’Urukiko Rukuru igifungo cy’imyaka cumi n’irindwi  undi akatirwa imyaka irindwi.  

Daniel Bekele yaravuze ati: “Niba urukiko rw’Ikirenga rwari rushishikajwe no kurinda ukwishyira no kwizana kwa buri muntu, rwagakoresheje itegeko mu kurenganura abo banyamakuru babagore hamwe na Ntaganda Bernard. Igabanyirizwa ryabo banyamakuru rishobora kuba nk ‘inyoroshya cyaha ,ariko mu by’ukuri nibakagobye kuba bakiri muri gereza bazira amaherere” .
 
Human Rights ivuga ko nubwo leta y’u Rwanda ivugako irimo kuvugurura itegeko ry’itangazamakuru , bamwe mu baterankunga bakaba barihutiye kubishima, ariko ukuri ni uko  uburenganzira bw’itangazamakuru ryigenga hamwe n’irikora iperereza budahari mu Rwanda mu gihe abanyamakuru nk’abo b’abagore bakiborera  mu magereza y’u Rwanda bazira ibitekerezo byabo . 

Daniel Bekele akaba yaraboneyeho umwanya wo gusaba leta y’u Rwanda gukura ibyaha bikorewe mu itangazamakuru mu byaha mpanabyaha by’u Rwanda. 
 

Amateka n’ibigwi byaranze  leta ya Kagame 

Kwishyira no kwizana kwa buri muntu kwaranizwe nyuma y’imyaka ibiri Perezida Kagame yongeye gutorerwa kuyobora na amajwi 93% , nta shyaka na rimwe ryigenga rikibarizwa mu gihugu .

PS Imberakuri yaciwe imbaraga nyuma y’ifungwa rya Ntaganda Bernard . Ishyaka riri ku butegtsi FPR ryinjiye ishaka rye rikoresheje bamwe mu banyamuryango be batavugaga rumwe nawe bityo baba bariciye intege , bamusimbuza abandi . Kugeza magingo aya nta rimwe rirongera kumvikana rinenga gahunda za leta  zitagenda neza. 

Bamwe mu banyamuryango b’ishyaka rye basigaye ari abizerwa baterwa ubwoba na leta abandi barafungwa . Sylver Mwizerwa na  Donatien Mukeshimana bafunzwe mu kwa munani 2011 baregwa kwinjira mu biro byaho bakodeshaga batabiherewe uruhushya na nyiri nzu. Umwe yakatiwe igifungo cy’imyaka itatu undi ibiri baregwa icyaha cy’iterabwoba no kwangiza ibya rubanda . 

Ishyaka ry’umunyapolitiki Ingabire Victoire ryaciwe intege  kuva aho afungiwe mu kwezi kwa cumi 2010 aregwa ibyaha bigera kuri bitandatu harimo icyaha cy’iterabwoba , gukorana n’imitwe yitwaje imbunda muri Kongo  , ingengabitecyerezo hamwe na  amacakubiri . 

Urubanza rwe rwatangiye mu kwa cyenda 2011 ryaranzwe n’amananiza aho yagezaho atangaza ko agiye kwikura  mu rubanza kuya 16 Mata 2012 nyuma yaho umwe mu batanga buhamya wari wazanywe n’ubushinjacyaha atangirije ko yatewe ubwoba n’ubwo bushinjacyaha kugira ngo ashinje  Madame Ingabire  . 
Umutangabuhamya yatesheje agaciro ibirego bihimbano by’abareganwaga na Madame Ingabire Victoire avuga ko ibyo yavuze aribyo yahatiwe kumushinja  .
 
Ku mabwiriza y’ubushinja cyaha umwe mu bamushinjuraga  ibyo birego bihimbano yatewe ubwoba asakwa n’inzego za gereza zimutwara impapuro zose harimo n’ibyo yategura kuza kwiregura mu rubanza.Igitangaje ni ukwo ubushinja cyaha bwaje kwita hanze nyuma yaho bugaragarije zimwe mu nyandiko z’uwaregaga Ingabire Victoire bwari bumaze kumwambura muri gereza . 

Akandi gashya katasanzwe muri urwo rubanza ni uko umutangabuhamya washinjuye  Ingabire yaje guterwa ubwoba n’inzego za gereza nta mwunganizi afite kandi zitabifitiye ububasha . 
  
Mu kwezi kwa kane 2011 abanyamuryango ba FDU Inkingi aribo Anastase Hagabimana na  Norbert Manirafasha baje gufungwa bazira inyandiko bari basohoye banenga izamuka ry’ibicyiro kwisoko aho Minirafasha  yajye gufunga amezi ane Habimana  afungwa  ibyumweru bibiri  mbere yukwo barekurwa . 

Ishyaka ryagatatu riharanira ibidukikijye na Demokrasi  mu Rwanda “Green party of Rwanda” ryaje guhagarara burundu nyuma y’iyicwa rya Visi Perezida waryo wishwe mu kwa karindwi 2010 . Ukwezi kumwe nyuma y’urupfu rwe uwari Perezida we yaje guhunga akaba na nubu agiheze mu buhungiro . 

Imikorere y’itangazamakuru mu Rwanda nayo iteye inkeke cyane nyuma y’ifungwa n’ibinyamakuru byari bizwi cyane mu Rwanda aribyo Umuseso n’umuvugizi , bakaza kwogera kwica uwari umwanyamakuru w’umuvugizi Jean Leonard Rugambage , abandi banyamakuru bakaza guhunga igihugu cyabo . Abasigaye nabo bakaba baracecetse abandi bahitamo gutangaza   inkuru zitanenga ubutegetsi kugira ngo be kugira ibibazo bahura nabyo nk’ibya bagenzi babo babanjirije . 

Human Rights watch ikaba yarasoje yamagana uburyo bantu batazwi cyane bahaniwe kunenga gahunda za leta, itanga urugero rwa Padiri Abbé Emille Nsengiyumva waje gukatirwa amezi cumi n’umunani nyuma yo guhamwa n’icyaha cyo guhungabanya umutekano w’igihugu hamwe no kugumura abaturage . Ibi bikaba byarabaye nyuma yaho anengeye gahunda za leta zo guca  nyakatsi hamwe no kuringaniza ibyaro . 

Gasasira , Sweden 

Byashyizweho na editor on Apr 29 2012. Filed under Ahabanza, Amakuru Ashyushye, Itangazamakuru, Politiki, Uburengazira bwa Muntu. You can follow any responses to this entry through the RSS 2.0. You can leave a response or trackback to this entry

You must be logged in to post a comment Login

Ibyahise

Itariki
Gushakisha ukurikije ibyiciro
Gushakisha wifashije google
Log in