Leta y’Uburundi yagerageje kuburizamo raporo yerekanaga iyicwa rya abanya politiki mu Burundi
Minisitiri w’umutekano w’uburundi yaburijemo inama ya Human Rrights Watch .Minisitiri w’umutekano mu gihugu cy’Uburundi aherutse kuburizamo inama yagombaga gushyira ahagaragara iyicwa ry’abanyapolitiki mu Burundi , iyo nama ikaba yari iteganyijwe ku ya 2/05/2011 ikaba yaragombaga kubera mu mujyi wa Bujumbura. Polisi ikaba yategetse Human Rights Watch kugira ngo ye gusohora iyo raporo mu Burundi.
Raporo ya Human Rights Watch ifite umutwe uvuga ngo: “Nti muzagira amahoro mu gihe mukiriho :Akaduruvayo ka politiki mu Burundi”. Iyo raporo ikaba yerekana ubwicanyi bw’a banyapolitiki butandukanye bwagiye bukorwa mu mpera z’ukwa 2010 na 2011.
Yerekana ubwicanyi bwuzuye kwihimura bwagiye bukorwa n’ishyaka riri ku butegetsi hamwe n’abatavuga rumwe nayo , bikozwe n’abashinzwe umutekano, abagize ishyaka riri ku butegetsi hamwe n’imitwe yitwaje intwaro .
Uhagarariye umuryango Human Rights mu Burundi Daniek Bekele yaratangaje iti:“Leta y’Uburundi nti yakagombye guhagarika raporo yerekana ubwicanyi bwagiye bukorerwa mu Burundi ahubwo yakagobye kwakira ibiyirimo , ikarebera uburyo yacyemura ibyo bibazo by’ubwicanyi biri mu Burundi kugira ngo ni bizongere kuba “.
Mu rwandiko rwanditswe kuya 30 mata 2012 , Minisitiri w’umutekano Edouard Nduwimana yamenyesheje umuryango Human Rights Watch ko asubitse iyo nama yagombaga kuba ku ya 2/05/2012 nta mpanvu zigaragara atanze . Ibi bikaba bikurikira urundi rwandiko uwo Minisitiri yari yandikiye Umuyobozi w’umujyi wa Bujumbura amusaba guhagarika iyo nama avuga ko Human Rights Watch yari igiye gukora iyo nama itabifitiye uburenganzira.
Human Rights Watch ikaba yari yarandikiye Minisitiri w’ububanyi n’amahanga ku itariki ya 19/04/2011 , igenera copy Minisitiri w’Umutekano mu gihugu imusaba ko bagira inama ku biganye niyo raporo kugira ngo barebere hamwe uburyo basangira ibikubiye muri iyo raporo mbere yuko iba rusange . Kuya 30 mata 2012 Human Rights na none yari yandikiye abanyacyubahiro batandukanye b’Uburundi harimo na Minisitiri w’Umutekano mu Gihugu ibasaba ko bazagira icyo bavuga kuri iyo raporo muri iyo nama.
Nubwo banyacubahiro batandukanye b’Uburundi bari bashimye iyo raporo harimo Minisitiri w’ububanyi n’amahanga w’uwumutekano wa rubanda hamwe na bamwe mu bakora muri perezidansi igihe bahuraga n’uhagarariye Human Rights Watch mu gihugu , nibya bujije Minisitiri w’umutekano mu gihugu gutuka Uwo muryango uharanira uburenganzira bw’ikiremwa muntu awita “abarakare” hamwe “n’abantu bayoboreshwa n’umutima mubi”.
Kubera ko impamvu zo kubuza ko iyo raporo isohoka zitari zisobanutse , byabaye ngombwa ko isohora raporo ku itariki ya 02 /05/2012 iyiha abanyacubahiro batandukanye bari bitabiriye ibyo birori harimo n’abanyamakuru kimwe n’abagize sosiyete sivile nyuma polisi yaje guhamagara uhagarariye Human Rights Watch mu Burundi , imusaba ko yahagarika itangwa ry’iyo raporo inamutera n’ubwoba ko yagombaga kumufatira ingamba zikomeye aramutse akomeje itangwa ry’iyo raporo.
Ibisobanuro bya Minisitiri w’umutekano mu Burundi mu guhagarika iyo nama nti byari bisobanutse, cyane ko imiryango ikorera mu Burundi isanzwe isohora raporo nta ruhushya bajyaga baka, ahubwo ikibazo cyabaye ni ibikubiye muri iyo raporo dore ko abari batumiwe aribo banyamakuru hamwe n’imiryango igize sosiyete sivile bari banditswe muri iyo raporo yerekana uburyo bagiye bahohoterwa n’iyo leta .
Human Rights Watch isanga igikorwa cya kozwe na Minisitiri w’umutekano mu gihugu aburizamo iyo raporo ari gihamya cyerekana ko leta y’Uburundi idateze kwihanganira abayinenga kandi ko iza komeza kuniga uburenganzira bw’ikiremwa muntu .
Bekele akaba yarasoje avuga ati: “Dufite icyizere ko iyo myitwarire ya Minisitiri w’umutekano idahwitse itazahugabanya imikoranire mishya na leta twari turimo kubaka, turabizeza ko tuzakomeza kugira imishyikirano na leta y’Uburundi mu rwego rwo kurebera hamwe uburenganzira bw’ikiremwa muntu bwakubahirizwa mu gihugu ”.
