Uburyo Jeannette Kagame  yakoresheje icyegera cy’umugabo we  na  Muramu we mu  guhuguza banki de Kigali 

Jeannette Kagame, Umujura nyawe!.

Mu iperereza rimaze iminsi rikorwa n’Umuvugizi twashoboye gutahura uburyo Jeannette Kagame  yohereje uwahoze ari icyegera cy’umugabo we  ari we James Gatera na muramu we Flora Nsinga Murefu  gutegura ihuguza rya Banki de Kigali  .

Amakuru agera ku Umuvugizi yemeza ko Jeannette Kagame  yohereje uwahoze ari umujyanama w’umugabo we ariwe Gatera James wari umujyanama wa Perezida wa Repubulika  mu bijyanye n’ ubukungu, kugirango ajye gutegura uburyo iyo banki bagomba kuyigurisha umugabo we nyuma yo kuyikura mu maboko ya Ababiligi,  dore ko aribo bari abanya migabane banini .

Ibi bikaba byarabaye nyuma yaho umwe mu cyegera cya Perezida Kagame akunze gukoresha muri ubwo busahuzi Minisitiri Musoni James wari Minisitiri w’imari icyo gihe ananije abanyamugabane banini ba banki de Kigali baturuka mu gihugu cy’ububiligi aribo Bergolaise arinabwo babameneshaga mu gihugu.

Jeannette Kagame hamwe n’umugabo we  babonaga ariyo banki yonyine yari isagaye mu gihugu doreko bari bamaze nanone gukubita hasi icya hoze ari Bancar, BCDI  hamwe na BCR banyuze mu nzira y’ ukunaniza abanyamigabane bayo ma banki  aribo ba Kajeguhakwa Valens , Kalisa Alfred,Rwigara Asssinapol  hamwe n’abandi batabarika bagiye bambura imigabane yabo ku nabi, bamwe babamenesha  mu gihugu  abandi barafungwa bazira amaherere n’abasigaye nabo bakaba baratewe ubwoba badafite uburyo bakwishyuza utwabo twambuwe nabo .

 Ihomba rya banki de Kigali ryatewe na  Jeannette Kagame dore ko ariwe wikoreyemo ashyiraho umugore wa musaza we Richard Murefu ariwe Flora Nsinga Murefu amuha kuba ariwe ushinzwe abakozi n’ubutegetsi “Human Resource and Administration” muri iyo banki, ku buryo nta kintu na kimwe gishobora gukorwa muri banki na signature ya Jeannette Nyiramongi Kagame cyangwa Flora Nsinga Murefu basinyeho .

Mu rwego rwo gusibaganya ibimenyetso kugira ngo hatazagira ubara inkuru kuri ubu bujura bw’iyo banki, byabaye ngobwa ko birukana buri mukozi wari umaze igihe muri iyo banki, n’abasigayemo bakaba ari ibikange, ibi bikaba byarakozwe nyuma yo kwirukana abakozi batabarika birukanywe bazira kumenya amabanga y’iyo banki hamwe no kutaba abizerwa b’igisonga cya Perezida Kagame ari cyo  Gatera James  cyangwa muramu wa Jeannette Kagame ariwe  Flora Nsinga Murefu.  

Iri huguza ry’iyo banki rikaba ryarabaye nyuma yaho Jeannette Kagame ategekeye Minisitiri w’imari yasimbuye Musoni James ari we Rwagombwa John kugira ngo bafatanye n’ibikoresho byabo muri Banki de Kigali kugira ngo bashikirize imari n’amafaranga  ya abaturage mu maboko ya perezida Kagame .

Gasasira,  Sweden

Byashyizweho na editor on May 5 2012. Filed under Ahabanza, Amakuru Ashyushye, Politiki, Ubukungu. You can follow any responses to this entry through the RSS 2.0. You can leave a response or trackback to this entry

You must be logged in to post a comment Login

Ibyahise

Itariki
Gushakisha ukurikije ibyiciro
Gushakisha wifashije google
Log in