Ese Polisi y’u Rwanda n’iy’u Burundi bahujwe n’ukunoza umubano cyangwa ni ukurushaho guterana inkunga mu bikorwa byo kubangamira uburenganzira bw’ikiremwa muntu!

Polisi y'uRwanda n'n'iy'Burundi

Mu minsi ishize abayobozi ba polisi y’u Rwanda n’iy’ Burundi barahuye bavugako bagiye kurebera hamwe uburyo izo polisi z’ibihugu byombi zizanoza umubano mu nyungu z’umutekano w’ibihugu byombi ariko igikomeje kwibazwa n’abaturage b’ibihugu byombi ni uko  niba koko izo polisi zitarahuye mu rwego rwo kurushaho kubangamira uburenganzira bw’ikiremwa muntu .

Kugeza ubu abanyarwanda benshi iyo babonye polisi y’igihugu cyabo bibibutsa ibisasu byaterwaga n’inzego z’umutekano z’urwanda zibitewemo inkunga na polisi y’igihugu cyabo , ibyo bisasu bikaba byarahitanye imbaga y’abanyarwanda  hirya no hino mu gihugu , ibyo bikaba byarabaye mu rwego rwo kwikiza abatavuga rumwe na leta ya Kagame babitirira kuba aribo batera ibyo bisasu, ubu bakaba bakomeje kuborera mu magereza.

Kimwe n’u Rwanda , Polisi y’u B urundi kimwe n’inzego z’umutekano ziyishamikiyeho bakunze gutungwa agatoki n’abaturage b’u Burundi hamwe n’imiryango iharanira uburenganzira bw’ikiremwa muntu kuba kwisonga mu babangamira uburenganzira bw’ikiremwa muntu bica abatavuga rumwe n’ubutegetsi bwa perezida Nkurunziza .

Ikindi kidateze kwibagirana ni uburyo polisi y’u Burundi yakingiye ikibaba umwicanyi ruharwa Rugamba Jean Luc washimuse umubyeyi witwa   Kayitesi Beatrice Rwabutogo kwitariki ya 21/02/2011 i Kinshasa abitumwe n’inzego z’umutekano za perezida Kagame na polisi y’igihugu cy’u Rwanda , aho kugirango polisi y’u  Burundi ishyikirize uwo mwicanyi wa shimuse inzirakarengane  ubutabera, yiyemeje ubufatanya cyaha ahubwo iramucikisha imushyikiriza inzego z’umutekano za perezida Kagame doreko ari zo zari zamutumye kujya i Kinshansa gushimuta no kwica iyo nzira karengane y’umubyeyi, igikorwa na perezida Kagame yiyemereye ubwe, igihe yagiriraga uruzinduko mu Bubiligi doreko umuryango wa Kayitesi Beatrice wamubajije izimira ry’umuvandimwe wawo avugako bazareba  uburyo bacyemura icyo kibazo ariko kugeza magingo aya amaso y’uwo muryango akaba  yaraheze mu kirere.

Ubwo bwicanyi  butandukanye kimwe n’ukubangamira uburenganzira bw’ikiremwa muntu bikorwa n’inzego z’umutekano z’u Rwanda n’u Burundi  akaba ari zimwe mu  mpamvu abaturage b’ibihugu byombi bakomeje gushidikanya no guhangayikishwa n’ukunoza umubano hagati y’izo nzego zombi doreko nta kindi bahuriyeho uretse ishimuta n’ukurebera hamwe uburyo barushaho kubangamira uburenganzira bw’ikiremwa muntu

Kyomugisha , Kampala.

Byashyizweho na editor on May 8 2012. Filed under Ahabanza, Amakuru Ashyushye, Umutekano. You can follow any responses to this entry through the RSS 2.0. You can leave a response or trackback to this entry

You must be logged in to post a comment Login

Ibyahise

Itariki
Gushakisha ukurikije ibyiciro
Gushakisha wifashije google
Log in