Perezida Kagame yongeye kwishyuzwa agahanga ka nyakwigendera Assiel Kabera .
Amakuru agera ku Umuvugizi aturutse ahantu hizewe yemezako umuryango w’uwahoze ari umujyanama wa perezida Bizimungu Pasteur ariwe nyakwigendera Assiel Kabera wongeye kwishyuza perezida Kagame agahanga k’umuvandimwe wabo wishwe urw’ agashinyaguro n’abasirikare bari bashinzwe kurinda perezida Kagame.Ku itariki ya 26 /04/2012 nibwo perezida Kagame yandikiwe n’abavandimwe ba nyakwigendera Assiel Kabera mu rwandiko rumwe, banagenera kopi abahagarariye Ibihugu byabo mu Rwanda , basabako we kimwe n’inkoramaraso ngenzi ye Gen Jack Nziza bashyikirizwa ubutabera.
Perezida Kagame hamwe n’ubushinja cyaha bw’u Rwanda bahawe za gihamya zitandukanye harimo izanditswe n’itangazamakuru ritandukanye kimwe n’ubundi buhamya bwerekana neza ko we kimwe n’inkoramaraso ngenzi ye Gen Jack Nziza aribo bapanze ubwo bwicanyi bakanabushyira mu bikorwa.
Mu bundi buhamya bukubiye muri urwo rwandiko rwishyuza perezida Kagame agahanga ka nyakwigendera Assiel Kabera, banerekanye uburyo abo bicanyi bakoresheje abasirikare bari bashinzwe kurinda perezida Kagame kimwe n’izindi nzego z’umutekano yari ashinzwe kuyobora .
Gasasira, Sweden
