Abantu batangiye kwiyahura kubera ihohoterwa rikorwa n’inzego z’umutekano za perezida Kagame

Lt Gen Ibingira Fred , Umuyobozi w'inkeragutaba "Interahamwe za FPR"

Ku itariki ya 8 Gicurasi 2012 umusore witwa Mutabazi Sadiki w’imyaka 18 ukomoka mu karere ka Rutsiro, umurenge wa Ruhango, akagari ka Kavumu, umududugu wa Gakeri, yaritwitse nyuma yo kwisukaho essence kubera kwamburwa ibyo yacuruzaga ibyo bikaba byari birimo amafaranga yari yacuruje yose ndetse no gukubitwa n’Inkeragutabara hamwe na local defenses ‘imitwe yitwara gisirikare’ igamije gutsimbataza igitugu cya Leta ya Kagame uko kiva hejuru kugera hasi mu baturage.

Uyu musore Mutabazi akaba ari imfubyi itagira se, akaba yabaga mu karere ka Rubavu, umurenge wa Rugerero, akagari ka Gisa aho yashakiraga ubuzima acuruza ubunyobwa n’utundi tuntu dusanzwe mu ikarito.
Amaze gufatwa n’izo nkeragutabara, zaramuhondaguye zimwambura ibyo yacuruzaga zimwambura

n’udufaranga yarundanyaga agamije gushaka uruhushya rwo gutwara imodoka kugirango arebe ko imibereho yakwisumburaho. Mutabazi yaje gufata icyemezo cyo kwitwika kuko yabonaga ubuzima bwe ntaho busigaye.
Nyuma y’iki gikorwa cyo kwitwika, Mutabazi yahise ajyanwa byihutirwa mu bitaro bya Gisenyi ariko kubera ukuntu yari yangiritse ibitaro bya Gisenyi bikaba byamunaniwe, banga kumuha Transfer yo ku bitaro bikuru bya CHUK kubera ko atari afite ubwishingizi bwo kwivuza (Mituell de sante). Nyuma y’aho iyo nkuru imenyekaniye, Leta ya Kigali yabujije abanyamakuru kuyitangaza ndetse Mutabazi atwarwa mu bitaro bya CHUK igitaraganya kubera ikimwaro cya Leta, ubu akaba ariho arwariye, amakuru aturuka mu ahantu hizewe akaba avuga ko yahiye ku kigero cya 95%.

 Iyi mfubyi  yabaga muri uriya mujyi ishaka uko yakwitunga ikanatunga barumuna bayo  si ubwambere yari yambuwe ibyayo ibi akaba aribyo byabaye intandaro yo kwiheba igahitamo kwiyambura ubuzima aho kugumya ibuzwa amahwemo .

Umuyobozi w’Akarere ka Rubavu Bahame Hassan, n’agashinyaguro kenshi yatangarije abanyamakuru ko Mutabazi Sadic yitwitse kubera urumogi yari yanyoye nyamara Zura Nsekambabaye umubyeyi wa Mutabazi ahakana ko umwana we atanywa urumogi ahubwo ko yivugiye ko yari arambiwe guhora yamburwa uducuruzwa twe hamwe n’uhora aha abashinzwe umutekano ruswa.

Uyu musore siwe wa mbere wiyahuye kubera igitugu cya Leta ya Kagame kuko ku itariki ya 31 Mutarama umwaka ushize Umunyeshuri witwa Eugene Uwambajimana w’imyaka 20 wigaga mu mwaka wa kabiri mu Ishuri Rikuru Nderabarezi rya Kigali (KIE) nawe yafashe icyemezo cyo kwiyambura ubuzima nyuma y’aho yakuwe ku rutonde rw’abagomba kwishyurirwa amafaranga y’ishuri.

Ku itariki ya 13/10/2011 mu ma saha ya saa kumi mu sihuri rikuru ry’imari n’ubucuruzi SFB nanone umunyeshuri witwa Serugendo Justin wigaga mu mwaka wa 3 nawe yafashe icyemezo cyo kwiyambura ubuzima nyuma yuko yari yirukanwe burundu ku ishuri, aho yuriye igiti kirekire kugirango agwe hasi apfe, ariko Imana iza gukinga ukuboko aratabarwa ntiyapfa.
Nelson Gatsimbazi , Sweden

Byashyizweho na editor on May 12 2012. Filed under Ahabanza, Amakuru Ashyushye, Uburengazira bwa Muntu, Umutekano. You can follow any responses to this entry through the RSS 2.0. You can leave a response or trackback to this entry

You must be logged in to post a comment Login

Ibyahise

Itariki
Gushakisha ukurikije ibyiciro
Gushakisha wifashije google
Log in