Reporters Without Borders iramagana ifungwa ry’umunyamakuru wazize kunyerera mu mvugo

Reporter without Borders ikomeje kwamagana Igitugu cya leta ya Kagame.

Umuryango uharanira uburenganzira bw’ abanyamakuru Reporters Without Borders uramagana ifungwa ry’umunyakamakuru wa Radio y’abaturage mu karere ka Muhanga witwa Habarugira Epaphrodite wafunzwe kuva ku itariki 24 mata azira kuba yaranyereye mu mvugo bityo bituma aregwa Ingengabitecyerezo ya Jenoside, akaba afungiwe muri gereza ya Gitarama mu karere ka Muhanga.
 
Epaphrodite yafunzwe ku itariki ya 22 mata 2012 ubwo yatangazaga inkuru ku muhango wo kwibuka abazize  Jenoside wari wabereye muri ako karere ka Muhanga, ubwo Radio y’abaturage  ”Huguka” yatangazaga umuhango w’ ababo bazize Jenoside bibukwaga  ku nshuro ya 18 aribwo  mu gitondo cyaho uwo munyamakuru yazaga kunyerera mu mvugo yitiranya abazize jenoside  n’abacitse ku icumu, nyamara ibi bikaba byarabaye yashakaga kuvuga abazize Jenoside.

Bagenzi be bavuga ko byari ukunyerera mu nvugo doreko umunsi umwe mbere yaho yari  yasomye nanone iyo nkuru kandi neza nta kwibeshya kubayemo, ariko ibyo bikaba bitarabujije Radio yakoreraga  ku mwirukana ku itariki ya 23 mata 2012  akanaza gufungwa bucyeye bwaho .
 
Umuryango Reporters Without Borders wavuzeko n’ubwo utarimo gushyigikira Epaphrodite ariko nanone uramagana ifungwa rye rinyuranyije n’amategeko doreko amaze gufungwa   iminsi  irenga mirongo itatu atarashyikirizwa ubutabera kandi akaba atari anakwiriye gufungwa azira inkuru yatangaje kuri Radio.Ibi bikaba bizagira ingaruka zikomeye ku itangazamakuru cyane ko gutera ubwoba Abanyamakuru  ari igikorwa kitihanganirwa na gato . 
 
Umuryango Reporters Without Borders waboneyeho akanya ko gusaba ubutabera bw’u Rwanda kurekura vuba uwo munyamakuru kugirango ategure neza kwiregura mu mategeko adafunzwe . Ikindi kandi uwo muryango usanga igihano  umunyamakuru yahawe cyo kwirukanwa kuri radiyo kubera kunyerera mu nvugo cyari  gihagije, ko kubw’ibyo  hatakagombye kubaho n’ikindi cyo kumufunga.
Uwo muryango ukaba wasoje usaba leta y’u Rwanda gukura ibyaha byakorewe mu itangazamakuru mu gitabo mpana byaha cy’urwanda .
 
Gasasira , Sweden 

Byashyizweho na editor on May 12 2012. Filed under Ahabanza, Amakuru Ashyushye, Itangazamakuru, Politiki. You can follow any responses to this entry through the RSS 2.0. You can leave a response or trackback to this entry

You must be logged in to post a comment Login

Ibyahise

Itariki
Gushakisha ukurikije ibyiciro
Gushakisha wifashije google
Log in