Abanyarwanda ba Canada baramagana maneko za Kagame .

Ambasaderi Eda Mukabagwiza arakataje mu kuneka Abanyarwanda baba muri Canada!

Amakuru dufitiye gihamya aragaragaza ko agatsiko ka Kagame gakomeje umugambi wako wo guhungabanya abanyarwanda aho bibereye mu buhunzi, kabinyujije mucyo bise ingando z’urubyiruko.
Koko rero nyuma y’ingando Kagame yakoreshe hirya no hino mu bihugu binyuranye, zigamije gutoza abasore n’inkumi, ubugome n’ubwicanyi hakoreshejwe amarozi n’ibindi, ubu ahatahiwe ni Uburengerazuba bwa Canada.

Iki gice cya Canada gisigaye gituwe n’abanyarwanda benshi, ubu kirageraniwe n’ inkoramaraso za Kagame. Kuva mumpera z’umwaka ushize Kagame yahohereje Gilbert Rwirangira ngo aze gucengera abagize iyi community, ubundi batajyaga bapfa kwitabira ibikorwa by’ubugizi bwa nabi bya Kagame; Uyu Gilbert yaje yiyoberanije, aza avuga ko aje gushaka akazi, ko akoyakoraga muri Toronto, ko bakamwirukanyeho. Ubu rero asigaye yirirwa akoresha amanama, ashakisha uburyo iyo ngando yazabaho muri iri ki ( summer 2012).

Abo bafatanije ni John Kayinamura, utuye muri Edmonton. Afatanije kandi na Nganji Joseph. Uyu nawe ni maneko wa kagame amaze imyaka myinshi muri Edmonton,uzwiho kwiyoberanya, agasura abantu bose kandi agendereye kubaneka, agatanga raporo kwa Kagame.

Undi bafatanije ni Charles Tumwine, uyu nawe ni umuyoboke wa Kagame, abakurikirira hafi afite mushiki we mubwongereza witwa Abera Yvonne nawe unekera Kagame. ubu rero uyu musazawe nawe ugenda ajijisha mu banyarwanda ngo ntaho ahuriye na leta, ariko nawe ni maneka wa Kagame . Aba bose bahabwa amabwiriza na Ngoga wo muri ambassade y’uRwanda muri Canada hamwe n’ushinzwe ba maneko muri Canada . Bagafatanya na Diaspora ya Edmonton iyobowe na Kayijuka. Uyu Kayijuka ninawe wacumbikiye Glbert. Girbert wagombye kwimuka akaza gutegura ingando muri Edmonton.
Umusomyi , Canada .

Byashyizweho na editor on May 15 2012. Filed under Ahabanza, Amahanga, Amakuru Ashyushye. You can follow any responses to this entry through the RSS 2.0. You can leave a response or trackback to this entry

You must be logged in to post a comment Login

Ibyahise

Itariki
Gushakisha ukurikije ibyiciro
Gushakisha wifashije google