Nyuma y’ihambirizwa rya Evode Mudaheranwa indi maneko ya Kagame yatawe muri yombi muri Suwede

Maneko za Kagame muri Suwede .

Amakuru agera ku kinyamakuru Umuvugizi aturuka ahantu hizewe, yemeza ko nyuma y’ihambirizwa rya maneko wa Kagame ariwe Evode Mudaheranwa wakoreraga muri ambasade y’u Rwanda muri Suwede azira kuneka hamwe no gutoteza impunzi, akaba yarahawe amasaha macye kugirango ave ku butaka bwa Suwede Icyo gihe, undi  maneko mugenzi we yaraye atawe muri yombi n’inzego z’umutekano za Suwede azira kuneka Igihugu cyamuhaye ubuhungiro “Suwede” .

Uwo ni maneko wiyitaga Umurundi akaba azwi kwizina rya Habiyambere Emmanuel muri Suwede, ariko mu by’ukuri mu Rwanda akaba azwi ku izina   Rubagenga Emmanuel Akaba yaraye atawe muri yombi azira guhungabanya umutekano w’impunzi hamwe no kugambanira igihugu cyamuhaye ubuhungiro aho yajyaga yirirwa aneka impunzi ziba muri Suwede ari na ko ajyana ama raporo mu Rwanda .

Andi makuru atugeraho akaba yemezako Uburundi bwahise bumwamaganira kure buvuga ko butamuzi nk’umurundi, kandi n’impunzi z’Abanyarwanda ziba muri Suwede zikaba zibihamya ko ari Umunyarwanda   wirirwaga abahigisha uruhindu kubera kutavuga rumwe na leta ya Kagame  .
Gasasira , Suwede

Byashyizweho na editor on May 16 2012. Filed under Ahabanza, Amahanga, Amakuru Ashyushye. You can follow any responses to this entry through the RSS 2.0. You can leave a response or trackback to this entry

You must be logged in to post a comment Login

Ibyahise

Itariki
Gushakisha ukurikije ibyiciro
Gushakisha wifashije google
Log in