Ibyumweru bibiri Abanyamakuru bo Muri Kongo bahuriyemo n´akaga gakabije.
Umuryango uharanira uburenganzira bw’itangazamakuru Reporters Without Borders uhangayikishijwe n´ubwiyongere mubijyanye no kuniga uburenganzira bw’itangazamakuru bikomeje kubera mu karere k´iburasirazuba bw´igihugu cya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, hamwe n´intara ya Orientale, aho utwo turere twombi mu byumweru bibiri bishize twaranzwe mo ibangamira rikabije ry’itangazamakuru ku buryo bugaragara. Bikaba byarageza naho bafunga Radio, abanyamakuru bagera kuri cumi n’umwe barafungwa , kugeza magingo aya abagera kuri batatu muri abo bakaba bakiborera muri gereza, hanabayeho n’iterabwoba rikabije.Abayobozi ba Kivu y’amajyaruguru bibasiye itangazamakuru.
Ku itariki ya 13 z’ukwezi kwa gatanu, umuyobozi w´akarere k´ ahitwa Butembo muri Kivu y’amajya ruguru afatanyije n’inzego z’ubutasi zaho “National Intelligence Agency” bategetse ko Radio Liberté ibarizwa muri Butembo ifungwa. Izo nzego z’ubutasi zikaba nanone zarafunze abanyamakuru bagera kuri icyenda bari bamaze kugera aho baje ku kazi kabo nkúko byari bisanzwe, mugenzi wabo witwa Kashigwe Binjamin akaba yari afunzwe mbere ho gato kuko we bamwikuriye mu rugo iwe.Umuryango Reporter Without Borders watunguwe n’ifungwa ry´iyo Radiyo mu gihe abaturage bo muri ako karere bari bakiyicyeneye doreko yari irimo ikora mu bihe by’intambara zirimo kubera muri ako karere. Uyu muryango ukaba usanga nanone inzo nzego z’ubutasi za Kongo zitagombye gukorera mu nyungu za bantu ku giti cyabo zikanagera naho zifunga iyo Radiyo mu buryo budakurikije amategeko.
Umuryango Reporters Without Borders wavuze muri aya amagambo “Ibi n’igitugu gikomeye aho izo nzego z’itwaza ingufu zifite zikabangamira uburenganzira bw’abanyamakuru , turasaba ubwo buyobozi kurekura umunyamakuru ugifunzwe kandi bukanafungura iyo radiyo bafunze mu buryo bunyuranyije n´amategeko ikongera gukora”.
Hari ahagana muma saa moya za mugitondo ubwo Radiyo Liberté yari itunzwe n’umuherwe utavuga rumwe n’ubutegetsi Jean Pierre Bemba, yaterwaga n´abapolisi hamwe n´inzego z ´butasi, bakanafatira ibikoresho byabo banyamakuru harimo n’ibya radiyo, bakanajyana abanyamakuru bose bari aho ku biro bishinzwe ubutasi bikorera muri Butembo mu karere ka Furu.
Nyuma y’ukumenya iryo fungwa ryabo banyamakuru , abaturage bo mu karere ka Furu bagannye ibiro by´aba nshinzwe ubutasi muri Furu barigaragambya basaba izo nzego gufungura abo banyamakuru. Kashigwe Benjamin we akabaagifunzwe aho akomeje gukurikiranwa n’inzego z’ubugenza cyaha “Criminal Investigation Department.”
Ifungwa ryabo banyamakuru na Radiyo ryabaye ku mpamvu y´ikiganiro cyari cyahitishijwe kuri iyo radiyo kuya 7/05/2012 ubwo umunyamakuru Binjamin yahaga ijambo ku murongo wa telefoni inyeshamba généra la Fontaine hamwe na Col Kahasha uyoboye inyeshamba zirwanira muri Lubero na Rutsuru muri Butembo y’amajye efo . Ibyo bikaba byarabaye mu kiganiro cye kiba buri gitondo cyitwa “Animation Volcan.”
Ku itariki ya 12/05/2012, umuyobozi w´Akarere ka Butembo yatangaje ko ibyo biganiro uko ari bibiri byari bigamije kwangisha abaturage ubutegetsi bwa Congo buriho no guhungabanya ubusugire bw´igihugu. Kubw´ibyo akaba yarahagaritse iyo Radiyo mu gihe cy´amezi 3.
Amakuru agera kuri Reporters Without Borders yemezako amabwiriza y’ifungwa ry´iyo radiyo yaba yaraturutse k’Umuyobozi w’Intara ya Kivu y’amajyaruguru, Julien Paluku, umunyagitugu kabuhariwe mu kubangamira itangazamakuru, doreko nanone iminsi cumi mbere y´ibyo yari yateye ubwoba umunyamakuru wa Radiyo Okapi witwa Gisèle Kaj Kaung amurega kubogamira ku ruhande rw’inyeshyamba kubera ibiganiro yari yaratanze byerekanaga ko inyenshyamba zifite agace ziyobora kandi ko n’abaturage bari batangiye guhungira mu bice byegereye u Rwanda.
Umuryango Reporters Without borders wagize uti “Turasa Umuyobozi w’intara gukoresha ubushishozi hamwe n’ukwihangana cyane ko Intara ye irimo akaduruvayo hamwe n’imitwe yitwaje ibirwanisho, mu kazi ke ashinzwe hakaba harimo no kurinda icyahungabanya abanyanakuru mu kazi kabo kugirango bakore mu bwisanzure.“
Umuryango ukorana na Reporters without Borders ariwo Journalist in Danger, wavuzeko amagambo yavuzwe n’umuyobozi w’intara ya ButemboM.Paluku yuzuyemo guhamagarira abicanyi kuba bakwica umunyamakuru Gisele Kaj Kaung. Ubu bikababibaye inshuro ya kabiri uyu munyamakuru aterwa ubwoba imbonankubone n´uyu muyobozi w´Intara, kuko no mu mwaka wa 2008 yari yamushinje gukorana n´Inyeshyamba Laurent Nkunda.
Mu gace ka Kisangani naho abanyamakuru babiri ba RadiyobKisangani News aribo Sébastien Mulamba na Mbuyi Mukadi barafashwe ku itariki ya 9/05/2012, bashinjwa gutangaza ibihuha.Abo banyamakuru bakaba bari bagiye kubonana na Député Alphonse Awenze, ubwo bafatwaga n´inzego z´ubutasi za Polisi. Nyuma yo kumara amasaha 48 mu nyubako za polisi, bakaba barahise bimurirwa muri Gereza nkuru ya Kisangani. ´´Tubabajwe cyane n´ifungwa ry´abo banyamakuru bazira gukora umwuga wabo. Turanenga kandi ifatwa nk´iryo ritagira itegeko na rimwe ryubahiriza. Turasaba ko abo banyamakuru uko ari babiri bafungurwa bakajya gutegura neza imiburanishirizwe yabo mu buryo butabogamye´´, ibyo ni ibyatangajwe n´umuryango Reporters Without Borders ukomeje gukurikiranira hafi iby´abo banyamakuru.
Umunyamakuru wa Radiyo yatezwe n’abantu bitwaje imbunda
David Mambo Munyaga, umuyobozi wa radiyo y’abaturage Ondese Fm ibarizwa i Kiliba muri kivu y´amajyefo hamwe na mugenzi we Malega Muyuku, mu gihe barimo batahuka bava mu ruzinduko rw´akazi kabo k´itangazamakuru , batezwe n’abantu batatu bari bihishe mu maso banitwaje imbunda ariko Imana ikinga akaboko, kuko bashoboye kubacika bakoresheje moto bari batwaye.
Munyaga wari watanze ikirego cy´kwo akomeje gutotezwa hamwe n’uguhamagarwa n’abantu atazi bamutesha umutwe, ubu yahisemo kwihisha.
Umuryango Reporters Without Borders ukaba waraboneyeho umwanya wo gusaba ubuyobozi bw’ibanze bwa Kongo kurinda abanyamakuru kugirango be gukomeza guhohoterwa ndetse no guterwa ubwoba, cyane cyane ko barimo gukorera mu bihe by’intambara ziri muri kariya karere.
Mugabo Ntwari, Europe
