Uburyo perezida Kagame yigwizaho umutungo wa rubanda
Mu itohoza rimaze iminsi rikorwa n´Umuvugizi, twasanze perezida Kagame anyereza umuntungo w’igihugu mu buryo butatu . Uburyo bwa mbere ni mungendo akorera hirya no hino aho yikodeshaho nk’umukuru w’igihugu indege ze bwite, ayo mafaranga agakurwa mw’isanduka y’igihugu.Uburyo bwa kabiri ni amafaranga azwi nka “per diem” akaba ari amafaranga agenerwa umukuru w’igihugu agera ku bihumbi Magana abiri by´ amadorali (200,000usd). Perezida Kagame akaba azwiho kutagarura bene ayo mafaranga mw’isanduka y’igihugu akaba ayashyira mu mufuka we .
Ubundi buryo bwa agatatu ni amafaranga agenerwa umukuru w’igihugu yitwa “Operational Confidential Accounts”. Guha bene ayo mafaranga atagira gikurikiranwa ni nko guha bihehe intama doreko ayo mafaranga atagira umubare aya koresha mu nyungu ze bwite .
Mwitohoza twakoze twasanze perezida Kagame agenda inshuro zirenze mirongo ine mu gihe kitageze ku mwaka, bene ayo mafaranga amarirara mu ngendo zitagize icyo zungura igihugu ayakoresha mu kwigwizaho umutungo w’igihugu, yarangiza akavuga ko arwanya ruswa .
Mugabo , Kigali
Waba ufite amakuru, andikira umuvugizi kuri: info@umuvugizi.com
