Inzego z’umutekano z’ubwongereza zatangiye kwambura ibyangobwa maneko za Kagame .

Gen Rutatina hamwe n'intore za Kagame ziba mu Bwongereza .

Amakuru agera ku Umuvugizi.com yemezako inzego z’umutekano z’Ubwongereza zatangiye kwambura ibyangobwa maneko za Kagame zari zarigize impunzi mu Bwongereza zivugako zahunze leta ya Kagame  ahubwo  zigamije guteza umutekano muke impunzi nyazo zahahungiye .

Amakuru atugeraho yemeza ko zimwe muri izo za maneko zambuwe ibya ngobwa ni Jimmy Kanyambo wari warigize Impunzi mu Bwongereza nyamara anekera leta ya Kagame, akaba aherutse kwamburwa ibyangobwa by’ubuhunzi akimara kugera mu Bwongereza aturutse i Kigali. Inzego z’umutekano z’Ubwongereza zikaba zarahise zimutereramo kashe  muri Pass port zinamwambura ibintu byose bigenerwa impunzi mu Bwongereza.

Amakuru agera ku Umuvugizi.com anemezako hari undi maneko nawe wambuwe ibyangobwa  witwa Kageruka Appolinaire, uyu akaba nawe yarambuwe passport mu gihe inzego z’umutekano z’Ubwongereza zikimukurikiranaho ibyaha bikomeye byo kuneka igihugu cyamuhaye ubuhungiro hamwe n’impunzi z’abanyarwanda zihatuye.

Hari na maneko mukuru wiyita Tom Ndahiro amazina ye nyayo akaba ari Tom Rwabugiri nawe wambuwe uburenganzira bwo kuba impunzi mu Bwongereza kubera kuneka  igihugu cyamuhaye ubuhungiro aricyo Ubwongereza, uyu nawe akaba agikorwaho iperereza ku byaha aregwa byo kuneka impunzi z’abanyarwanda zahungiye mu Bwongereza.

Amakuru agera ku Umuvugizi.com aturuka ahantu hizewe yemezako kandi ko hari n’undi maneko witwa Richard Ntukura wahamagawe n’inzego z’umutekano z’Ubwongereza, zimubaza ku cyaha acyekwaho ari cyo kuneka impunzi z’abanyarwanda zahungiye muri icyo gihugu, akaba nawe agikorwaho iperereza kuri icyo cyaha.

Hari n’izindi maneko zikidegembya
Amakuru agera ku Umuvigizi.com yemezako na none ko hari n’izindi maneko zigikomeje kwidegembya mu Bwongereza, nyamara nazo zinekera leta y’u Rwanda. Muri izo maneko hakaba harimo Abera Yvonne, Nzigamasabo Chouchou, Kazungu Eugene Muhumuliza, Bamurange Grace hamwe na Kagabo Alex wiyise  Rwabuhihi  Stanislas, aba bose bakaba bakorana n’inzego z’ubutasi za perezida Kagame hamwe na ambasade y’u Rwanda mu Bwongereza.

Nyuma yo kumva ibi byose twavuganye na Bamurange Grace kuri telefoni ye igendanwa, tumubaza ibimuvugwaho ko ari maneko w’u Rwanda uneka impunzi z’abanyarwanda ziba mu Bwongereza, adusubiza  muri aya magambo “Ndi maneko w’u Rwanda nubwo ntabihemberwa , sinakwihanganira umuntu wese uvuga nabi igihugu cyange. Kuba nekera igihugu cyange ni ugukunda igihugu.” Tumubajije impanvu anecyera uRwanda kandi ari impunzi adutangariza ko “Buri muntu unenga ubutegetsi bwa Kagame aba ari umwanzi w’igihugu , sinamwihanganira”. Umwe mu bagabo bari bamuri iruhande yamuteye inkunga mu gusubiza, amubwirako atabona impamvu ahisha abanyamakuru ko ari maneko, yavuze muri aya magambo “Wababwije ukuri ko uri maneko bigutwaye iki”.    

Twagerageje kuvugana n’abandi bavugwa muri iyi nkuru kumurongo wa Telefoni kugirango bagire icyo badutangariza ku bibavugwaho ntibya dukundira .
Gasasira , Sweden
Waba ufite amakuru, andikira umuvugizi kuri: info@umuvugizi.com

Byashyizweho na editor on May 20 2012. Filed under Ahabanza, Amahanga, Amakuru Ashyushye. You can follow any responses to this entry through the RSS 2.0. You can leave a response or trackback to this entry

Igitecyerezo for “Inzego z’umutekano z’ubwongereza zatangiye kwambura ibyangobwa maneko za Kagame .”

  1. anonymous

    Iyaba bene abo batasi bajyaga bafatwa bagashyirwa kungoyi,nkiyo baba bashakira abandi.umva nyine ko nta gihembo bakorera!baba bashya barura iki?uwo bakorera ntibamuzi.igihembo n,ukugutuga no kukumenera kurwara nk,inda.kagame ntibamuzi baramubarirwa.ubwose abo babanye,bamuhunga batamuzi!ariwe ari abakorera mu kwaha kwe,baritonde,urushyize cyera.umva nta bitagira igiherezo,na Habyarimana yari yarise ikinani.

  2. anonymous

    Ahubwo mutugezeho uko umuntu yamenyesha police abo bigize ba maneko. I Göteborg ngo babaye benshi!
    Twandikire utubwira uko tugomba kumenyesha police, ndavuga muri Sweden.

You must be logged in to post a comment Login

Ibyahise

Itariki
Gushakisha ukurikije ibyiciro
Gushakisha wifashije google
Log in