Leta nshya ya perezida Hollande iratanga icyizere cy´ejo hazaza k´u Rwanda .

Perezida mushya w'uBufaransa , Francois Hollande .

Amakuru agera ku Umuvugizi yemeza ko n´ubwo perezida Kagame aherutse kwanga ambasaderi mushya w’ubufaransa wari woherejwe guhagararira igihugu cye mu Rwanda Helene Le Gal, amuzizako yari aziranye  n’uwahoze ari minisitiri w’ububanyi n’amahanga w’u bufaransa Alain Jupee, ariko amakuru atugeraho yemeza ko ibyo perezida Kagame yakoze bimeze nko guhungira  ubwayi mu kigunda doreko hafi y’abantu bose bagize leta y’ubufaransa bakoranye cyangwa baziranye na Alain Jupee.

Muri abo harimo na minisitiri mushya w’ububanyi n’amahanga Laurent Fabius watangarije itangazamakuru ko muri manda ye azibanda kuri Afurika, cyane cyane ahangana n’abanyagitugu bagize ibihugu bibarizwa muri Francophone , ni ukuvuga ibikoresha igifaransa.

Abakukiranira hafi ibya politiki y’ubufaransa bemeza ko ministiri Laurent Fabius ari umuyobozi uzwiho kutihanganira abanyagitugu , muri abo akaba harimo na perezida Kagame ushobora kutazahirwa na manda y´uriya mu minisitiri.

Ikindi kandi, n´ubwo perezida Kagame yanze ambasaderi bari bamwoherereje avugako aziranye na Alain Jupee,  amakuru atugeraho yemeza ko uwo mu ambasaderi ariwe Helene Le Gal yashinzwe by´ umwihariko umugabane wa Afurika, bityo by´umwihariko akaba adateze kuzashyigikira amafuti ya Kagame kimwe n’abandi banyagitugu bagenzi be  .

Itohoza ryakozwe n’umuvugizi ryemezako hafi ya bose mu bagize leta ya perezida Hollande baziranye na Alain Jupee cyangwa baturuka mwishyaka ry´abasosiyariste kandi rikaba rizi byinshi ku Rwanda .

Iyo leta nshya iteye itya: Foreign Affairs: Laurent Fabius, Finance: Pierre Moscovici, Defence: Jean-Yves Le Drian, Interior: Manuel Valls, Justice: Christiane Taubira, Labour: Michel Sapin, Re-industrialisation: Arnaud Montebourg, Environment: Nicole Bricq, Health: Marisol Touraine, Housing: Cecile Duflot, Education: Vincent Peillon, Culture: Aurelie Filippetti, Research: Genevieve Fioraso, Women’s Rights: Najat Vallaud-Belkacem, Agriculture: Stephane Le Foll, Constitutional Reform: Marylise Lebranchu, Overseas Territories: Victorin Lurel, Sports and Youth: Valerie Fourneyron.

Undi muhanga mu bya politiki kandi wakoranye na perezida Kagame tutashatse gushyira ahagaragara amazina ye yatangarije Umuvugizi ko nta gushidikanya ko leta nshya y’ubufaransa izaharanira inyungu z’abanyarwanda muri rusange bakomeje gutsikamirwa n’umunyagitugu kagame, doreko mu kinyejana tugezemo abanyagitugu nka Kagame batagifite umwanya mu rubuga mpuzamahanga , aduha urugero rwa perezida Gaddafi wari waramariye abaturage be ku icumu kimwe na perezida Kagame ariko abaturage ba Libiya  babifashijwemo n´amahanga bashoboye kwigobotora iyo ngoma y’igitugu .
Gasasira , Sweden.

Byashyizweho na editor on May 22 2012. Filed under Ahabanza, Amahanga, Amakuru Ashyushye. You can follow any responses to this entry through the RSS 2.0. You can leave a response or trackback to this entry

You must be logged in to post a comment Login

Ibyahise

Itariki
Gushakisha ukurikije ibyiciro
Gushakisha wifashije google
Log in