Ubutabera bw’Uburundi bwarabogamye mu rubanza rwa Ernest Manirumva.
Imiryango igera kuri 20 itegamiye kuri Leta y’Uburundi n’indi ikorera mu gihugu, yababajwe n’icyemezo cy’urukiko cyafashwe ku wa 22 gicurasi uyu mwaka ku baregwaga kwica Ernest Manirumva, warwanyaga abarya ibiturire mu Burundi. Iyi miryango yemeza ko ibyavuye muri uru rubanza bibabaje ku bantu bakoze uko bashoboye mu gushakisha uko abahitanye Manirumva babibazwa. Iyi miryango inakomeza yerekana ko ibimenyetso bifatika byatanzwe n’abatangabuhamya bitigeze bihabwa agaciro n’urukiko.Ubwo yicwaga mu mwaka wa 2009, Ernest Manirumva yarimo gukora amaperereza ku madodiye menshi yari agendanye n’ibikorwa bya ruswa byavugwaga mu gipolisi cy’Uburundi, n’igurishwa ry’intwaro ridakurikije amategeko. Abaharanizi b’uburenganzira bw’ikiremwamuntu n’abanyamakuru, bakorera mu bibazo bikomeye, rimwe na rimwe bakaba banahura n’ihohoterwa ritewe n’akazi bakora.
Uwitwa Hassan Shire Sheikh, uyobora umushinga w’abaharanizi b’uburenganzira bw’ikiremwamuntu mu Burundi no mu Ihembe rya Afurika, yatangaje ko «ubushinjacyaha bwirangagije nkana ibyo gukora amaperereza ku bayobozi bakuru b’Uburundi bakora mu nzego zishinzwe iperereza, aba bakaba bakekwa ko ari bo bagize uruhare mu iyicwa rya Ernest Manirumva».
Ku wa 22 gicurasi, urukiko rwisumbuye rw’i Bujumbura rwakatiye abantu 14 ibihano biremereye by’igifungo kubera iyicwa rya Ernest Manirumva. Imyanzuro y’urukiko yemeza ko abantu umunani baciriwe urubanza, banakatirwa gufungwa ubuzima bwabo bwose, ibi kubera icyaha cyo kwica Manirumva. Batatu kandi bakatiwe gufungwa imyaka 20 kubera ko na bo baregwa ko bari mu bagize uruhare rwo kwivugana Manirumva, hanyuma abandi batatu bakatirwa gufungwa imyaka itatu, abandi bakatirwa igifungo cy’imyaka icumi kubera icyaha cy’uko batitaye ku busugire bw’igihugu.
Nyuma y’uko bigaragaye ko muri uru rubanza habayemo itinzwa ryarwo ryafashe igihe cy’umwaka n’amezi icyenda, uru rubanza rwashashe kandi rurangiza imirimo yarwo mu minsi igera kuri itatu gusa; ni ukuvuga kuva ku wa 5 n’uwa 11 mata. Ubushinjacyaha ntibwanitayeho ibimenyetso n’imyanzuro byatanzwe muri raporo yashyizwe ahagaragara n’abashinzwe gukora anketi mu Burundi, aba bakaba baroherejwe muri icyo gihugu n’urwego rushinzwe gukora amaperereza rwo mu gihugu cya Leta Zunze Ubumwe za Amerika ((FBI). Leta Zunze Ubumwe za Amerika zafashije ku buryo bugaragara ikorwa ry’amaperereza, hifashishijwe komisiyo yo mu Burundi ishinzwe gukora amaperereza, na komisiyo yashyizweho n’abayobozi b’Uburundi.
Ernest Manirumva, wahoze yungirije umukuru w’ishyirahamwe rishinzwe kurwanya ruswa no kunyereza umutungo wa Leta, (OLUCOME) mu rurimi rw’igifaransa, iri shyirahamwe rikaba ritegamiye kuri Leta, umurambo we waje kuboneka imbere y’urugo rwe umeze nk’uwajombaguwe ibyuma, ku wa 9 mata 2009.
Uwitwa Erwin van der Borght, umuyobozi ushinzwe Afurika muri Amnesty International, yatangaje ko «kuva mu mwaka wa 2009, abayobozi b’Uburundi bataye mu gahundwe umuryango wa Ernest Manirumva, bataretse na sosiete civile, hakaba hibazwa niba hari igihe hazaboneka abari inyuma y’ubu bugizi bwa nabi..Urubanza rwashashe uyu munsi rukaba rudatanga icyizere k’ukuri, ahubwo rukaba rwimakaje abakekwaho ubu bugizi bwa nabi, bakomeje kwidegembya».
Guverinoma y’Uburundi yashyizeho akanama gashinzwe gukora amaperereza, kakaba kazanibanda kuri ubu bwicanyi, ndetse kakaba karemereye icyifuzo cy.urwego rushinzwe iperereza rw’abanyamerika (FBI) gukora amaperereza yarwo. Komosiyo ebyiri zabanjirije iya gatatu iriho ubu, zashyizwe mu majwi n’imiryango iharanira uburenganzira bw’ikiremwamuntu mu Burundi ndetse na sosiyete sivile yaho. Iyi miryango yombi yavugaga ko izi komisiyo zombi zitakoresheje ubwigenge buhagije mu maperereza ajyanye n’yicwa rya Ernest Manirumva. Komisiyo ya gatatu yo yigaragaje nk’idafite aho ibogamiye, ndetse yatanze icyizere kuri buri wese uhangayikishijwe n’urupfu rwa Manirumva kuzafata benshi no gushyikiriza inkiko abakekwa muri uru rupfu. Raporo ya FBI yashyikirije imyanzuro yayo guverinoma y’Uburundi, ndetse yizeza iyi guverinoma ko yiteguye gukora andi maperereza yisumbuyeho, no guhata ibibazo abavugwa muri ubu bwicanyi, ndetse no gufata ibimenyetso bya ADN kugirango hamenyekane neza abagize uruhare mu rupfu rw’uyu muharanizi wo kurwanya ruswa mu gihugu cy’Uburundi.
Uwitwa Pacifique Nininahazwe, ushinzwe ubuyobozi bukuru bw’akanama ko gushishikariza ibikorwa byo guharanira uburenganzira bw’ikiremwamuntu mu Burundi (FORSC) mu magambo y’igifaransa, yavuze ko «abahagarariye inzego z’ubutabera mu Burundi babangamiye uko bashoboye kose imyanzuro yatanzwe na FBI, ibi bikaba byarayiviriyemo ko nta n’umwe mu bashinzwe ubuyobozi bwa polisi cyangwa ubw’ingabo, wigeze ubazwa ubwo FBI yakoraga amaperereza yayo.
Urubanza rwatangiye gusasa muri nyakanga 2010 nyamara rwagiye rwigizwayo inshuro nyinshi. Ku wa 15 kamena 2011, ubushinjacyaha bwasabye ko iki gikorwa cy’ubwicanyi kuri Manirumva cyakorwaho amaperereza arambuye, nyamara ntibwigeze butangaza impamvu y’iki cyifuzo. Abunganira umuryango wa Manirumva ndetse na OLUCOME, basabye ko ayo maperereza yashyirwamo ababazwa, ababashinjura, hakagenzurwa numero z’amatelefoni yahamagawe cyanngwa yahamagaye icyo gihe, no gukoresha ibizamini bya ADN ku bavugwa muri raporo ya FBI.
Nyuma y’amezi agera kuri icyenda ubwo uru rubanza rwari rwongeye gusasa ku wa 30 z’ukwezi kwa gatatu 2012, urukiko rwateye utwatsi urwandiko rwa sosiyete sivile, ibi kubera ko ngo iburanishwa rindi ryari riri hafi kongera gutangira.
Uwitwa Mary Lawlor, umuyobozi w’icyitwa ”Front Line Defender” cyunganira abantu mu nkiko, yavuze ko abishi bamwe ba Manirumva bakomeje gukingirwa ikibaba kugirango badakorwaho amaperereza. Uyu mugore akomeza agira, ati «nyuma y’imyaka myinshi mu gushakisha abishe Ernest Manirumva, ibyavuye mu maperereza muri iki gihe biratanga icyizere kuri sosiyete sivile y’Uburundi».
Abunganira abakorewe icyaha banasabye urukiko ku wa 30 z’ukwezi kwa gatatu 2012, kwandika no kumvisha abari bitabiriye urubanza ubuhamya bw’umupolisi yatanzemo ibimenyetso. Gilbert Havyarimana, wahoze ari umupolisi yatangarije ”Radio publique africaine” mu kwezi kwa kabiri 2012, ko azi neza ibyerekeranye n’urupfu rwa Manirumva. Yanemeje ko bamwe mu bagize inzego z’iperereza bagize uruhare mu rupfu rwa Ernest Manirumva.
Abunganira umuryango wa Manirumva, bamaze guta icyizere cy’urukiko, batangaje ko batazasaba indishyi z’akababaro kubera ko urukiko rutigeze rugenzura impapuro zose rufite zerekeranye n’abatanze ubuhamya ku rupfu rwa Ernest Manirumva.
Gabriel Rufyiri, Perezida w’ishyirahamwe rishinzwe kurwanya ruswa n’inyerezwa ry’umutungo wa Leta, yatangaje ko «mu kwanga icyifuzo cy’imiryango itegamiye kuri Leta, urukiko rwaguye mu mutego wo kutigenga na gato». Yakomeje avuga ko byagombye kuba byiza ubutegetsi bugiye bugenzura aho ibimenyetso ibyo ari byo byose bishobora guturuka, n’ubwo bimwe na bimwe bishobora kubusharirira”.
Benshi mu baregwa bakomeje gufungirwa ubusa mu gihe kigera hafi y’amezi atatu. Urukiko ntirwigeze rwunguruza igifungo cyabo cy’agateganyo mu gihe cy’iminsi 30, nk’uko ingingo ya 75 y’itegeko rihana ibyaha, ibiteganya.
Icyemezo cy’urukiko cyatumye abikorera ku giti cyabo bababazwa n’ibi, ndetse bata icyizere cy’ubutabera bw’Uburundi. Iyicwa rya Ernest Manirumva ryagize ingaruka ikomeye ku baharanizi b’uburenganzira bw’ikiremwamuntu, ibi bikaba byaranatumye bashyiraho icyo bise ”Guharanira ko habaho ubutabera kuri Ernest Manirumva, wishwe muri 2009”. Uwitwa Souhayr Belhassen, umuyobozi w’Ishyirahamwe mpuzamahanga rishinzwe uburenganzira bw’ikiremwamuntu, yagize, ati ”abaharanizi b’uburenganzira bw’ikiremwamuntu bakomeje guhohoterwa bikomeye; abenshi muri bo bakaba baratewe ubwoba kubera akazi bakora mu gushakisha abishe Manirumva».
Naho abagize sosiyete sivile n’abanyamakuru bagerageje kwamagana ubwicanyi bwahitanye Ernest Manirumva n’ibangamira ryagaragaye mu maperereza y’abagenzacyaha, barahohotewe ku buryo bugaragara.
Pierre Claver Mbonimpa, uhagarariye Ishyirahamwe rishinzwe kurengera uburenganzira bw’ikiremwamuntu n’ubw’imfungwa (APRODH) mu rurimi rw’igifaransa, na Gabriel Rufyiri, uhagarariye OLUCOME, bamenyeshejwe mu kwezi kwa gatatu 2010 ko abakozi ba Leta bateganyaga kwica umwe muri bo, ubu bwicanyi bakabubatiza ko bwatewe n’impanuka y’imodoka. Mu ugushyingo 2009, Pacifique Nininahazwe, uyobora FORSC, yarihanangirijwe ubwo yamenyeshwaga ko hari agaco k’abashaka kumuhitana.
Ubwo abagize sosiyete sivile bageragezaga gukora urugendo rutari rwemewe n’ubutegetsi, urugendo rwari rugamije kwibuka umwaka wa kabiri Manirumva yishwe muri mata 2011, bamwe mu bari bagize urwo rugendo, Gabriel Rufyiri na Claver Irambona wo muri OLUCOME, bafashwe n’uwitwa David Nikiza, umwe mu bakuru ba polisi, uyu akaba anagize bamwe mu bashinzwe kurindira umutekano bamwe mu bavuzwe muri raporo ya FBI.
Claver Irambona na Prudence Bararunyeretse, uyu akaba na we ari mu bagize OLUCOME, bombi batangarije imiryango ishinzwe uburenganzira bw’ikiremwamuntu ko umutekano wabo wagezwe ku mashyi muri nyakanga 2011.
Naho Pierre Claver Mbonimpa na Gabriel Rufyiri bakomeje guhamagarwa n’inzego z’ubutabera mu mwaka wa 2011, akenshi bakaba barabazwaga ku byerekeranye n’idosiye ya Ernest Manirumva.
Abaharanizi b’uburenganzira bw’ikiremwamuntu n’abanyamakuru bo mu Burundi na bo bahamagawe kenshi n’inzego z’ubutungane, kubera akazi bakora. Naho abakurikirana ama dosiye arimo ibibazo bikomeye, na bo bakunze guhohoterwa hakoreshejwe za SMS n’abahamagaza numero za telefoni zitagaragara.
Gerald Staberock, umunyamabanga mukuru w’Ishyirahamw rishinzwe kurwanya iyicarubozo ku isi, yagize, ati «Abayobozi b’Uburundi bagomba gukora aho bwabaga, bagashyigikira abaharanizi b’uburenganzira bw’ikiremwamuntu, bakanarindwa imijugujugu y’ababahiga. Ubutegetsu bw’Uburundi ngo bunakwiye gutanga ubutabera ku bagize umuryango wa Ernest Manirumva na OLUCOME ubwayo».
Amiel Nkuliza, Sweden.
