Widgetized Section

Go to Admin » Appearance » Widgets » and move Gabfire Widget: Social into that MastheadOverlay zone

Uburyo Col Dan Munyuza yamennye amabanga ya perezida Kagame n´igituma Kagame ahora ashakisha agahanga no kunywa amaraso ya Gen Kayumba Nyamwasa.

Col Dan Munyuza yiyemereye ko ariwe wishe Rutayisire John Bosco, Gen Jack Nziza yica Kayitesi Beatrice
 

Perezida Kagame ahora ashaka kwica Gen Kayumba !

Itohoza rimaze iminsi rikorwa n’Umuvugizi, ryemezako Col Dan Munyuza yamennye amabanga y’impamvu perezida Kagame ahora ahiga agahanga ka Gen Kayumba Nyamwasa ashaka ku mwica. Ngo  ibi bikaba biterwa n’amakuru yatanzwe n’abasirikare bagenzi ba Gen Kayumba ko yari agiye guhirika ubutegetsi bwa Kagame .

Mu kiganiro kiri ku mugereka wiyi nkuru, Col Dan Munyuza yiyemereye ko bahora bashaka kwica Gen Kayumba Nyamwasa bamuziza ko yari agiye gukorera perezida Kagame coup d´ Etat. Igitangaje ni uko nanone mu kiganiro kimwe Col Dan Munyuza yiyemereye ko ibyo kuba Gen Kayumba Nyamwasa  bamuvugaho ko  yaba yarashatse gukorera perezida Kagame coup d´Etat ko ari ibihuha byakwirakwijwe n’abasirikare bagenzi be. Ibi nanone bikaba ari gihamya yuko perezida Kagame atunzwe n’ibihuha akaba nta nzego z’iperereza nyazo agira.

Muri icyo kiganiro perezida Kagame yabwiye Col Dan Munyuza gukorana n’abashaka kwica Gen Kayumba hamwe na Col Karegeya, Col Dan Munyuza yanavugiye muri icyo kiganiro  ko bagomba gukora uko bashoboye bakivugana abatavuga rumwe na  Kagame babarizwa muri Afurika yo hepfo bakoresheje za maneko zabo.

Col Dan Munyuza yiyemererako ariwe wishe Rutayisire John Bosco, Gen Jack Nziza akica Kayitesi Beatrice.
Mu kindi kiganiro umuvugizi utashatse gushyira ahagaragara kubera impanvu z’amabanga akirimo, Col Dan Munyuza yemereye umwe mubo yatumaga kujya kwica abatavuga rumwe na Kagame  ko ariwe wishe Rutayisire John Bosco amuziza ko ari umuvandimwe wa Col Karegeya.

Anongera nanone kwiyemerera ko ari Gen Jack Nziza wishe umubyeyi witwaga Kayitesi Beatrice amushimuse amukuye I Kinshasa nyuma bakaza kumwicira  mu Rwanda , bamwishe urw´ agashinyaguro.

Muri icyo kiganiro nanone Col Dan Munyuza yamennye amabanga y´uko maneko za perezida Kagame ziyobowe na Captain Ruchogoza zigenda zinekera abanyarwanda batandukanye mu tubari , izo maneko zikaba zifite ibirindiro mu kabari ka Col Rosa Kabuye kabarizwa munzu ya perezida Kagame iri ahitwa Nyarutarama izwi ku izina rya MTN Centre. Umuvugizi ukaba unaboneyeho akanya ko kuburira abanyarwanda bakunda inzoga kwirinda utubari dore ko ariho maneko za perezida Kagame zisigaye zikorera akazi .
Gasasira, Sweden

One Response to Uburyo Col Dan Munyuza yamennye amabanga ya perezida Kagame n´igituma Kagame ahora ashakisha agahanga no kunywa amaraso ya Gen Kayumba Nyamwasa.

  1. anonymous

    May 29, 2012 at 9:31 am

    Abantu muri hanze mukomeze mudusabire kuko imitima yacu mugihugu imaze kunanirwa. Twabaye ibikanjye urabona umuntu unyuze kwirembo ryawe ukagirango nturamuka. Icyo gihe nurugendo wateganyaga uraruhagarika kubera kwikaga ko wapfira munzira. Hano murwanda tumeze nkaho twese dufite icyaha cyitugendaho kuko ubwoba dufite byokwicwa na zamaneko za Kagame zatugize ibikanjye ntahukopfora, umwana atinya nyina na se!!! Ntanshuti umuntu acyigira yizera!!! ese ndabaza nuko abuyobozi bukwiye kugenda? Umuntu akakwicira umurwango abandi bagahohoterwa ugaceceka? Amaherezo nayahe? Kuvuga azina kayumba na karegeya hano ubaza gucyebaguza. Nabantu bitiranwa nabo njyirango ubuyobozi burihafi gushyiraho amategeko kugirango bayahindure nkuko ibintu byose murwanda bigiye bihinduka. Ndatangara!!! Ese umuntu nka kagame aradukoresha amakosa atwagirije amateka kwise nka banyarwanda murabona bitujyana hehe?
    Nkuyu Mubyeyi Kaitesi kubantu bamuzi ikinshasa ukuntu yitanjyiye abanyarwanda akoreshe izina ryumugabo we wumu Colonel wari mungabo za Zaire zatsinzwe,inzu ye yarabaye ihuriro ryabanyarwanda na FPR/A, yarabaye nkaho ariwe ukora nka ambasanderi wurwanda yacyiraga abantu nab na bandi batubwira kwiha agaciro urukwicwa!!! Uyu mudamu yaritanze nigihe ingabo za FPA ziyobora Zaire umugabo zaramufunze bamubuza kumusura ariko kubera urukundo yakundaga benewabo yemera kwirengagiza umugabo nkuko babimutegetse ariko bamwishyuye kumushimuta baramica urwagashinyaguro. Kwirirwa utazi ko bucya urimuzima bimaze icyi? Niba tudashobora kubabarira abandi natwe nidukwiye kwibabarira. Amaherezo nayahe? kagame Niwe Rwanda?

You must be logged in to post a comment Login