Inama ya maneko za Kagame mu Bwongereza.
Amakuru agera ku Umuvugizi kandi aturutse ahantu hizewe, yemeza ko maneko za Kagame zikorera muri ambasade y’u Rwanda mu Bwongereza, zirimo gutegura uko zakwiyegereza abanyarwanda hamwe n’Abongereza, zibinyujije mu mutaka w’abashoramari.Iyi nama yiswe Diaspora Investment Conference, mu magambo y’icyongereza, ikaba iteganyijwe kubera mu Bwongereza nyine kw’itariki ya 23/06/2012, ikaba igomba no guhuza Abanyarwanda hamwe n’Abongereza baturutse hirya no hino muri icyo gihugu.
Icyo gikorwa cyo kongera kubaka urundi rukuta rw’abamaneko ba Kagame mu Bwongereza kikaba kiyobowe na Ambasaderi Rwamucyo Ernest, maneko Jimmy Uwizeye, hamwe na maneko Kavutse Tony.
Ibizava muri iyi nama, tuzabibagezaho mu minsi iri imbere.
Andikira Umuvugizi kuri:info@umuvugizi.com
Kagabo, London.
Byashyizweho na editor
on May 28 2012. Filed under Ahabanza, Amakuru Ashyushye, Umutekano.
You can follow any responses to this entry through the RSS 2.0.
You can leave a response or trackback to this entry
