”Repoters sans frontières” irishimira ko abanyamakuru batatu bo muri Kongo-Kinshasa barekuwe ariko kandi ikemeza ko ibibazo bikiri byose mu burasirazuba bw’icyo gihugu.
Hafi y’ibyumweru bibiri nyuma y’uko afashwe, umunyamakuru wa Radio Liberté, Kashigwe Binjamin, bakunda kwita Pilipili Kasai, yarekuwe by’agateganyo mu ijoro ryo ku wa 26 gicurasi 2012. N’ubwo yasabye imbabazi, Benjamin Kashigwe ntaramenya niba ibyaha yari akurikiranyweho n’urukiko rwa gisirikare, byaramukuriweho cyangwa niba bikiriho.N’ubwo na none umushinjacyaha w’urukiko rwa gisirikare, Charles Kibenga, yatanze uburenganzira bwo gusubiza ibikoresho bya Radio Liberté, iyi radiyo iracyafite ibindi bibazo byatewe n’umuyobozi wa Butembo, Theodore Sikuli Uvasaka, wasabye ko yahagarikwa by’agateganyo mu gihe cy’amezi atatu.
Theodore Sikuli Uvasaka yatangarije Ishyirahamwe rirengera ubwisanzure bw’itangazamakuru ku isi (Reporters sans frontières) muri aya magambo : “Turi mu biganiro hagati y’abarebwa n’iki kibazo ndetse n’abanyamakuru, ibiganiro byerekeranye n’ihagarikwa ry’agateganyo ry’ibiganiro by’iyi radiyo”.
Ku ruhande rwayo, ”Reporters sans frontières” iragira, iti “Twishimiye ihabwagaciro ry’umwuga w’itangazamakuru, ariko Kashigwe Binjamin aracyafungishijwe ijisho. Ntacyo na none twavuga ku byerekeranye n’amaherezo ya Radio Liberté igikomeje gufungwa mu gihe cy’amezi atatu. Aho kwihutira guhagarika radiyo no gufata abanyamakuru, abayobozi ba politiki n’aba gisirikare ba Butembo bagombye ahubwo gushyira mu bikorwa ibiganiro n’abanyamakuru kugirango haboneke igisubizo gihamye kuri iki kibazo gikomeye kijyanye n’ubwisanzure bw’itangazamakuru, mu karere gakeneye mu by’ukuri iterambere ry’itangazamakuru”.
Ku wa 13 gicurasi 2012, Radio Liberté yahagaritswe ku itegeko ry’umuyobozi wa Butembo wayiregaga gutangaza amakuru ajyanye no guca intege ingabo za Kongo. Muri icyo gihe kandi, ni bwo umunyamakuru Kashigwe Benjamin yahise afatirwa iwe mu rugo kubera ibiganiro yari yagiranye mu cyumweru cyari gishize n’abayobozi b’ingabo zigometse ku butegetsi, icyo gihe zatangazaga ko zongeye gushoza imirwano.
Ikurwaho ry’ikurikiranwa ku banyamakuru babiri ba ”Kisangani News”
”Reporters sans frontières” yanishimiye irekurwa ry’abanyamakuruSébastien Mulamba na Mbuyi Mukadi, bakorera ”Kisangani News”, ku wa 23 gicurasi uyu mwaka. Aba banyamakuru bombi, bari bakurikiranyweho icyaha cyo gusebanya, bari bamaze iminsi cumi n’itanu bafungiwe muri gereza nkuru ya Kisangani.
Umushingamateka Alphonse Awenze, wavugwaga mu nkuru yatumye aba banyamakuru bafatwa, yaje kwiyemeza guhagarika ikirego cye, amaze kumvikana n’aba banyamakuru.
Kuri ibi, ”Reporters sans frontières” igira, iti: “n’ubwo twishimiye ko aba banyamakuru bombi barekuwe, turanibutsa ko batagombaga no kumara umunsi umwe muri gereza. Turasaba kandi abayobozi kudashyiraho ibihano byiswe ibyo gusebanya ku banyamakuru”.
Amiel Nkuliza, Sweden.

Ntangazwa umuntu nka kabira wabanye na kagame akanamenya ukuntu yishe se nariko agakomeza kwibeshya ko yakwifatanya na kagame akanigana ibya kora , ndunva iranayo ngora ne afite.
Icyibazo nibaza nukuntu Kabira ashobora kuba yunvikana na Kagame, ese bahuje izihe nyungu. Ntabwo wambwira ko ari politiki kuko niba yirengajyiiza amayeri nibikorwa kagame ashyira kubanye Congo akabica urwagashinyagoro rero Kabira nawe ntacyazamarira abanye congo. haru uburyarya budasanzwe.
Ese kabira ko afite igihugu gikomeye kandi gikize yabuze umu perezida muzima babana akamugira inama akava mumafuti ya kagame?
Ntangazwa ukuntu Kabira yirengagiza abantu bapfa mpereye kwijambo ministry aheruka kuvuga ko nabimenyetso barabona ko urwanda ruri mubihugu bifasha abigometse congo byarantangaje.
Nagira kabira ko kwigana ibikorwa byakagame bizamugwa nabi. ndufite abaperezida beshi murAfrica bamufasha, mpereye kuri Museveni. Ntahahuriye na bakagame nabandi nkabo.