Abanyarwanda baba muri Uganda baratabaza kubera urujya n’uruza rwa za maneko za Kagame zibabuza amahwemo.
Amakuru agera ku Umuvugizi kandi aturutse ahantu hizewe, yemeza ko Abanyarwanda batuye muri Uganda babuze amahwemo kubera urujya n’uruza rwa maneko za Kagame zikomeje kujagata hiryo no hino mu bice bitandukanye bya Uganda.Ibi bikaba bibaye nyuma y’aho perezida Kagame yohereje umwicanyi we ruharwa Lt Col Burabyo, kujya guhagararira u Rwanda muri Uganda, nk’uhagarariye ibikorwa bya gisirikare muri ambassade y’u Rwanda i Kampala, “Attache militaire” mu rurimi rw’igifaransa.
Uyu mwanya Lt Col Burabyo akaba yarawubonye nk’agahimbaza muskyi kubera ko yari afatanyije na Lt Col Karangwa John kwica abasirikare benshi, babatsinze hirya no hino mu gihugu nk’i Kami no mu kirwa cy’ahitwa Iwawa. Icyo gihe John Karangwa na Burabyo bari bagikorera mu rwego rw’ubutasi rwa gisirikare, DMI. Ibi byose bakaba barabikoraga mu rwego rwo gushimisha umwicanyi mukuru Gen Jack Nziza, hamwe na shebuja perezida Kagame.
Maneko za Kagame kandi ziyobowe n’umwicanyi Burabyo, zahawe akayabo gatubutse, ko kunyanyagiza hirya no hino muri Uganda, mu rwego rwo kubuza amahwemo Abanyarwanda bahungiye muri icyo gihugu.
Izo nsoresore z’abamaneko, zihembwa na maneko Burabyo hamwe na Ngarambe John, uyu akaba ari maneko mukuru muri Ambasade y’u Rwanda muri Uganda, ziganjemo Abanyeshuri biga mu mashuri makuru yaho, abacuruzi hamwe n’abandi bigize impunzi. Aba bose bakaba barahawe amabwiriza yo kuzahungabanya umutekano w’Abanyarwanda batuye muri Uganda.
Hari n’irindi tsinda riyobowe n’umusaza w’umucuruzi witwa Mzee Kananura waciyemo ibice Abanyarwanda baba muri Uganda, kubera kuba maneko mukuru w’umwicanyi Gen Jack Nziza, hamwe na perezida Kagame.
Mu minsi itaha Umuvugizi uzabagezaho ku buryo burambuye ibikorwa by’izo za maneko za perezida Kagame na Burabyo, ubu zijagata nk’intozi muri Uganda.
Gasasira, Sweden
editor @umuvugizi.com
