Umunyamabanga wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika yagiriye uruzinduko muri Suwede.

Minisitiri Carl Bildt yakira Hillary Clinton

Amakuru agera ku Umuvugizi aturutse ahantu hizewe yemeza ko Umunyamabanga wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, madame Hillary Clinton, yagiriye uruzinduko muri Suwede aho yakiriwe n’icyubahiro kidasanzwe. 

Mu masa kumi n’ebyiri n’igice zo ku mugoroba w’uyu munsi, ni bwo madamu Hillary Clinton yageze ku kibuga cy’indege cya Arlanda, aho yakiriwe na minisitiri w’Ububanyi n’amahanga wa Suwede, Carl Bildt, hamwe n’umugore we Anna Maria Corazza, nyuma aza kujyanwa mu murwa mukuru wa Suwede, i Stockholm.

Mu ruzinduko rwe hateganyijwe ko madamu Clinton azahura n’abayobozi b’igihugu cya Suwede batandukanye, barimo minisitiri w’intebe, Fredrik Reinfeldt, aho ateganyije no gusura ibice by’uburekerarugendo by’igihugu bitandukanye, birimo n’inzu ndangamurage.

Gasasira, Sweden.
editor@umuvugizi.com

Byashyizweho na editor on Jun 2 2012. Filed under Ahabanza, Amahanga, Amakuru Ashyushye. You can follow any responses to this entry through the RSS 2.0. You can leave a response or trackback to this entry

You must be logged in to post a comment Login

Ibyahise

Itariki
Gushakisha ukurikije ibyiciro
Gushakisha wifashije google
Log in