Ibyo Hillary Clinton akwiriye kuganira n’ abayobozi ba Suwede .
Nyuma y’uruzinduko Umunyamabanga wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika Madame Hillary Clinton yagiriye muri Suwede , Umuvugizi.com waganiriye n’abanyarwanda batandukanye kugirango bawugezeho ibitekerezo bitandukanye kubyo babona abo banyacyubahiro bari bakwiriye kuganira. Bose bahuriza ku kintu kimwe cy’uko abayobozi ba Amerika hamwe n’aba Suwede, dore ko aribo bamwe mu batera nkunga bambere b’ u Rwanda, ko bakwiriye gufatanya n’ andi mahanga bagahatira perezida Kagame kuva muri Kongo vuba bidatinze .Ikindi abanyarwanda bahurijeho ni uko ibihugu bya Suwede na Amerika kimwe n’abandi batera nkunga b’u Rwanda bakwiriye nanone guhatira perezida Kagame gufatanya n’urukiko mpuzamahanga agatanga Gen Ntaganda Bosco akitaba Urukiko mpanabyaha mpuzamahanga kubera ibyaha yakoze byuzuyemo ubwicanyi no kubangamira uburenganzira bw’ikiremwa muntu, doreko hafi ya byose yabikoranye n’inzego z’umutekano za perezida Kagame .
Ibyo bihugu by’inshuti z’u Rwanda na Kongo nibiramuka bibikoze bigahatira perezida Kagame kwunamura icumu akarecyeraho kwica abanyekongo afatanyije na Gen Ntaganda bazaba bafashije abaturage b’inzira karengane bakomeje kwicirwa muri kariya karere.
Gasasira , Suwede
Byashyizweho na editor
on Jun 3 2012. Filed under Ahabanza, Amakuru Ashyushye, Politiki.
You can follow any responses to this entry through the RSS 2.0.
You can leave a response or trackback to this entry
