Amaherezo ya perezida Kagame ashobora kuzaba mabi nk’aya mugenzi we Mubarak wa Misiri
Nyuma y’ikatirwa rya burundu kuri perezida Mubarak, Umuvugizi wavuganye n’abanyarwanda batandukanye kugirango umenye icyo batekereza ku maherezo ya mugenzi we Kagame, na we w’umunyagitugu. Abo twavuganye bose birinze kudutangariza amazina yabo, kubera gutinya imijugujugu y’umunyagitugu, perezida Kagame. Bose bahuriza ku mvugo imwe, bagira bati «bitinde, bitebuke, amaherezo ya perezida Kagame na yo ashobora kuzaba mabi, kurusha aya mugenzi we perezida Hosni Mubarak wa Misiri».Umwe mu bo twavuganye uri mu Rwanda, yatangarije Umuvugizi wa rubanda ko «perezida Kagame afite igitugu kirenze kure icya perezida Mubarak», akaba asanga «nibura perezida Mubarak yaragize ubutwari bwo kumvira abaturage ba Misiri, ndetse n’amahanga, akegura». Uyu twavuganye agereranya perezida Kagame na Perezida Gaddafi wa Libiya, cyangwa perezida Amin Dada wa Uganda, dore ko yanakoze mu nzego z’iperereza ze, aho yaje gusanga abo banyagitugu bose batagira uwo bubaha, cyangwa uwo batinya, yaba abaturage babo cyangwa ibihugu by’amahanga, byabaga bibakomakoma, kugirango be gukomeza kumarira abaturage babo kw’icumu.
Kuba umunyagitugu mugenzi wa Kagame, ari we Hosni Mubarak, yarakatiwe igihano cyo gufungwa burundu, byagahaye perezida Kagame isomo rikomeye, dore ko kimwe na Kagame, Mubarak na we yari yarabeshyeye abaturage be ko bamutoye ku majwi 93%, nyamara ibyo ntibyababujije guhagurukira rimwe, bakarwanira uburenganzira bwabo, kugeza n’aho bamugejeje mu rukiko kugirango akanirwe urumukwiye.
Undi munyarwanda uba muri Suwede yatangarije Umuvugizi ko «nta wagombye kugereranya perezida Kagame na Mubarak». Ati «ibyo umuntu abiba ni byo asarura». Yakomeje na we adutangariza ko «amaherezo ya perezida Kagame ashobora kuzaba mabi kurenza aya Mubarak, dore ko perezida Kagame ari we munyapolitiki wa rurangiza wahekuye abaturage b’ibihugu bitandukanye byo hirya no hino ku mugabe w’isi, abo yahekuye bakaba, mu by’ukuri, bacyeneye ubutabera».
Uyu muturage wo muri Suwede yaduhaye ingero y’imbaga y’abanyekongo Kagame yamariye kw’icumu, abanya Esipanyoro, abafaransa, abarundi, n’abanyarwanda batandukanye yagiye yica mu buryo butandukanye, bityo akaba asanga «bizatinda bigatebuka imiryango y’imbaga y’abaturage n’iy’abanyamahanga yagiye yisasira, izashyira ikabimuryoza».
Gasasira, Sweden.
Ushobora kuba ufite igitekerezo kuri iyi nkuru, andikira:editor@umuvugizi.com
