Leta ya Kagame ikomeje kumunga Ubutegetsi bwa perezida Kabila

Perezida Kagame akomeje kugambanira Kabila .

Amakuru agera ku Umuvugizi aturutse mu nzego z’ubutasi za perezida Kagame yemezako perezida Kagame yahaye inshingano Gen Kabarebe hamwe na Gen Jack Nziza zo gushakisha abasirikare bari hafi na perezida Kabila  bakagenda babagura mu ibanga .
 
Ibi bakaba babikora bakoresheje bamwe mu bacuruzi bakorana na Gen Jack Nziza hamwe na Kabarebe bakorera muri Kongo .
 
Abo bibandaho kugura ni abahoze bakorana na perezida Mobutu hamwe n’abanyapolitiki bakomoka muri Katanga.

Perezida Kagame akaba akomeje gukorana na Kongo Brazaville aho indege ya Rwanda air itwara bamwe mubanyekongo baguzwe kujya kwihurira na perezida Kagame binyuze kuri Gen Kabarebe hamwe na Gen Jack Nziza .

Kongo Brazaville hamwe n’u Rwanda bakaba babashakira izindi mpapuro z’inzira bakoresha kuburyo inzego z’umutekano za perezida Kabila zitarabukwa.  
Umuvugizi .com ukaba uzakomeza kubagezaho amakuru y’uburyo leta ya Kagame ikomeje kumunga ubutegetsi bwa perezida Kabila ikoresheje inzira zitandukanye 
Gasasira, Sweden
editor@umuvugizi.com

Byashyizweho na editor on Jun 8 2012. Filed under Ahabanza, Amakuru Ashyushye, Umutekano. You can follow any responses to this entry through the RSS 2.0. You can leave a response or trackback to this entry

You must be logged in to post a comment Login

Ibyahise

Itariki
Gushakisha ukurikije ibyiciro
Gushakisha wifashije google
Log in